IFOTO Y'UMUNSI: Akanyamuneza mu maso ya Yannick Mukunzi wahuye na Byiringiro Lague muri Sweden #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ubu ibyishimo ni byose kuri Yannick Mukunzi wabonye uwo bavuga ururimi rumwe bagiye gukinana muri Sweden, Byiringiro Lague.

Yannick amaze imyaka 4 akina muri Sweden mu cyiciro cya 3 muri Sandvikens IF, akaba yamaze kubona umwunganizi, Byiringiro Lague basanzwe bakinana mu ikipe y'igihugu.

Mu gitondo cy'ejo hashize ku wa Gatanu, ni bwo Byiringiro Lague yasesekaye muri Sweden aho agiye gukinira iyi kipe mu gihe cy'imyaka 4.

Akihagera yasanze bamwiteguye ndetse bamuha ikaze mu bandi bakinnyi mu gihe cyo gufata amafunguro ya nimugoroba.

Byari ibyishimo kuri Lague ugeze muri iki gihugu akahasanga Yannick Mukunzi uzamufasha kuhamenyera kuko we ahamaze imyaka 4 nta mukinnyi bakinana uvuga ikinyarwanda arabona.

Yannick aheruka gutangariza ikinyamakuru ISIMBI ko ari umwe mu bagize uruhare ngo Lague yerekeze muri iyi kipe kuko bamumubajijeho akavuga ko ari umukinnyi mwiza.

Byari ibyishimo kuri Yannick Mukunzi na Byiringiro Lague nyuma yo guhura



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ifoto-y-umunsi-akanyamuneza-mu-maso-ya-yannick-mukunzi-wahuye-na-byiringiro-lague-muri-sweden

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)