IFOTO Y'UMUNSI: Mukansanga Salima afungira imishumi y'inkweto Perezida Kagame #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umusifuzi mpuzamahanga w'umunyarwanda, Mukansanga Salima Rhadia yagaragaye afungira imishumi y'inkweto, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame mu mukino w'umupira w'amaguru wabaye ku munsi w'ejo.

Wari umukino wa mbere w'irushanwa rihuza amakipe y'abakanyujijeho nka kimwe mu bikorwa bishamikiye ku Nteko Rusange ya 73 ya FIFA iri kubera i Kigali.

Ni irushanwa ryabereye kuri Kigali Pele Stadium yafunguwe kuri uyu wa Gatatu tariki ya 15 Werurwe 2023.

Uyu mukino wahuje u Rwanda na FIFA aho warangiye ikipe y'u Rwanda ibyitwayemo neza itsinze ibitego 3-2.

Ni umukino wakinwe na Perezida Paul Kagame wishimiwe cyane bitewe n'ubuhanga yagaragaje muri uyu mukino.

Ubwo umukino warimo uba, imishumi y'inkweto yakinanaga yaje gufunguka maze umusifuzi warimo asifura uyu mukino, Mukansanga Salima Rhadia aba ari we umufungira.

Iyi foto abantu bahise bayihererekanya ku mbuga nkoranyambaga ubona ko bayishimiye cyane.

Mukansanga Salima Rhadia afungira imishumi y'inkweto Perezida Kagame



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/ifoto-y-umunsi-mukansanga-salima-afungira-imishumi-y-inkweto-perezida-kagame

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)