Igihugu cya Ukraine ubu cyugarijwe n'intambara cyashojweho n'Uburusiya, nicyo cyahaye Kenya ingunga y'ingano ipima mu matoni ibihumbi 30.
Igamije gufasha abanya Kenya bagizweho ingaruka zikomeye n'inzara yatewe n'uruzuba ruherutse kwibasira iki gihugu mu mezi ashize.
Inkuru yo kubona iyo nkunga yamenyekanye kuri uyu wambere , aho ubwoto buhetse ayo matoni y'ingano bwasesekaraga ku cyambu muri Kenya.
Ni igice cyambere cy'inkunga Ukraine yohereje muri gahunda yayo yo kugaragariza amahanga ubumuntu.
Umwungiriza wa Perezida Rigathi Gachagua, wakiriye iyo nkunga yavuze ko izagabanywa abanya Kenya bakabakaba Miriyoni 5 n'ibihumbi 400 bugarijwe n'inzara kuri ubu.
Agashami ka L'ONU gashinzwe kwita ku biribwa ku isi nako kateye inkunga iki gikorwa cy'ubutabazi Ukraine yakoze ifatanije n'ibindi bihugu nka Norway, Belgium, Italy, the Czech Republic na United Kingdom.
Biteganijwe ko ubu bufasha buzaba bubumbatiye toni 140 000 by'ingano igomba gutangwa muri Afurika kuva mu kwezi kwa 11 k'umwaka ushize wa 2022.
BBC