Chiffa Marty wari umukunzi w'umuhanzi Yvan Buravan uheruka kwitaba Imana, yavuze ko azasubira mu rukundo ari uko Buravan amwoherereje uwo bazakundana.
Tariki ya 17 Kanama 2022 ni bwo icuraburundi ryatashye mu muryango mugari w'imyidagaduro mu Rwanda kuko ni bwo umuhanzi Yvan Buravan yitabye Imana azize uburwayi bw'umwijima.
Mu gihe hashize amezi 7 yitabye Imana, Chiffa Marty wari umukunzi we ubwo yari yatanze umwanya ngo bumaze, yabajijwe niba azongera gukunda.
Yasubije ko azasubira mu rukundo kuko Yvan Buravan azamwoherereza uwo bakundana.
Ati "Yego, Van azamunyoherereza." Van ni izina yitaga umukunzi we Yvan Buravan.
Mu minsi ishize yavuze ko ububabare bwo kumubura nta kintu yabigereranya na cyo.
Ati 'Ububabare bwo kukubura ntabwo bugereranywa. Nzi ko inyenyeri irabagirana cyane mu gicu ari wowe.'
Chiffa Marty akaba yarasibye amafoto yose yari ku rukuta rwe rwa Instagram aho yasigajeho ifoto imwe ya Yvan Buravan.
Urukundo rwa Yvan Buravan na Chaffi Marty ntabwo rwigeze rumenyekana cyane mu itangazamakuru aho bari barahisemo kurugira ibanga rikomeye.