Ihurizo mu kurangiza imanza ibihumbi 25 zitarangijwe mu myaka itatu - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Iyi raporo yashyikirijwe Inteko Rusange y'Umutwe wa Sena ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, ikubiyemo ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi mu 2021/2022 na gahunda y'ibikorwa y'umwaka wa 2022/23.

Imanza zasabiwe kurangizwa mu 2019/20, zari 6.509 mu gihe izarangijwe ari 5.472. Ku rundi ruhande ariko hari imanza zigera ku 1.037 zitabashije kurangizwa muri uwo mwaka.

Mu 2020/21 imanza zasabiwe kurangizwa zari 6.238 aho izarangijwe zari 2.672 mu gihe izitararangijwe ari 3.566. Mu 2021/22 izasabiwe kurangizwa ni 8.423 aho izarangijwe zari 2.648 naho izitararangijwe zari 5.775.

Muri rusange muri iyi myaka itatu ishize, hari imanza 52.838 zasabiwe kurangizwa aho izarangijwe zari 27.707 mu gihe izitararangijwe zari 25.131.

Ni raporo igaragaza ko muri yo myaka, imanza zarangijwe n'abahesha b'inkiko b'umwuga zari 4.525 naho izarangijwe n'abahesha b'inkiko batari ab'umwuga ari 23.182.

Perezida wa Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena, Dushimimana Lambert, avuga ko n'ubwo hari ingamba zagiye zifatwa zigamijwe kwihutisha irangizwa ry'imanza zaciwe burundu n'inkiko ariko hakiri icyuho.

Ati 'Inzego bireba zikwiye gusesengura imbogamizi zituma abahesha b'inkiko batari ab'umwuga batarangiza neza imanza kugira ngo zishakirwe ibisubizo birambye.'

Senateri Dushimimana avuga ko mu bindi byagaragaye nk'ibikoma mu nkokora irangizwa ry'imanza harimo imikorere n'imikoranire itanoze mu bashinzwe kurangiza imanza ituma zitinda kurangizwa.

Ati 'Hari n'izirangijwe ntizirangizwe neza ngo uwatsinze ahabwe ibyo yatsindiye byose ni imbogamizi ku iyubahirizwa ry'ihame remezo ryo kubaka Leta igendera ku mategeko, mu gipimo cyo kureba niba ibyemezo by'ubutabera mbonezamubano bishyirwa mu bikorwa neza.'

Ubusanzwe imanza zirangizwa n'abahesha b'inkiko b'umwuga baba ari Abanyamategeko ndetse zikanarangizwa n'abahesha b'inkiko batari ab'umwuga, baba biganjemo Abanyamabanga Nshingwabikorwa b'imirenge.

Ugutinda kurangizwa kw'imanza by'umwihariko ku bahesha b'inkiko batari ab'umwuga, bituruka ku kazi kenshi baba bafite ndetse no kudahabwa amafaranga cyangwa uburyo bubageza aho baba bagiye kurangiriza imanza.

Senateri Habiyakare François ati 'Abahesha b'inkiko batari ab'umwuga ubundi ni abakozi ba leta. Iyo habaye ikibazo mu kurangiza imanza leta ntiyemera kubishingira nk'abakozi ba leta.'

'Umukozi wa leta ari mu kazi ka leta, umukoresha yagombye gufasha umukozi we muri icyo kibazo. Icyo kintu gituma ba gitifu batinya kujya kurangiza imanza.'

Senateri Habiyakare yavuze ko hakwiye kubaho agaciro ntarengwa ku mitungo igomba kurangizwa n'abahesha b'inkiko b'umwuga.

Ati 'Ni ukuvuga ngo imanza z'utuntu duto duto, ihene, intama, umurima w'ibihumbi 20Frw […] bareke kubijyamo, kuko iyo babigiyemo, amafaranga avuyemo, ntabwo aba ahagije kugira ngo yishyure ayo bagombye guhembwa.'

'Bigatuma nyir'umurima ahomba, uwagombaga kwishyurwa nawe agahomba ndetse n'umuhesha w'inkiko agahomba.'

Senateri Dushimimana yavuze ko byagaragaye ko hari ubwo usanga bamwe muri ba gitifu bashinzwe kurangiza izo manza badafite ubumenyi buhagije mu bijyanye no kurangiza imanza.

Abahesha b'inkiko batari ab'umwuga bagirwa inama yo kubanza kugenzura neza niba mu rubanza rwaciwe harimo uburyo rugomba kurangizwa, aho basanze harimo amayobera bakajya gusobanuza Abacamanza baba baraciye urwo rubanza.

Abasenateri baherutse kugezwaho raporo y'ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi
Inteko Rusange ya Sena yasabwe ko hakazwa ingamba zafasha mu kurangiza imanza
Komisiyo ya Politiki n'Imiyoborere muri Sena yagaragaje ibibazo mu irangizwa ry'imanza



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ihurizo-mu-kurangiza-imanza-ibihumbi-25-zitarangijwe-mu-myaka-itatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)