Ikaze Bazaar, imurika ridasanzwe rigiye kwerekanirwamo ibihangano by'ubugeni mu Rwanda - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikaze Bazaar ni imurika riteganyijwe ku wa 26 Werurwe 2023 kuri Rwandex ahitwa Mundi Center.

Rizahuriramo ba rwiyemezamirimo b'abanyabugeni n'abanyabukorikori basaga 15 bazamurika ibihangano byabo n'ibindi bicuruzwa by'ubugeni. 

Iyi ambasade iherutse gutegura ibirori byari byatumiwemo imiryango itandukanye irimo iyegamiye kuri leta n'iyikorera irimo iharanira abafite ubumuga. 

Muri uyu muhango, Ambasaderi w'u Bwongereza mu Rwanda, Omar Daair, yavuze ko iki gikorwa nacyo kigamije guteza imbere uburenganzira bw'amatsinda atandukanye y'abanyarwanda agaragara nk'ay'asigajwe inyuma n'amateka.

Muri iri murikagurisha ryahawe izina Ikaze Bazaar, hitezwemo ibihangano byakozwe n'amatsinda y'abahanga mu myambarire, imitako, ubugeni ndetse na serivisi zitandukanye. 

Hazaba harimo abagurisha nka Inkanda House, Talking Through Arts, Wase, Deaf Art Gallery, Tubiteho, Icyeza n'abari muri Rwanda Union of the Blind.

Iki gikorwa kandi kizarangwa n'imyidagaduro, ibihangano nk'imivugo ndetse no gusangira no gusabana kubitabiriye. 

Abazagana iyi Ikaze Bazaar bashishikarijwe guhaha mu rwego rwo guteza imbere ibyiza bikorwa n'amatsinda atandukanye y'abafite ubumuga, abagore n'urubyiruko.  

Abana nabo ntibahejwe kuko bahishiwe byinshi birimo nk'ibizwi nka face painting. 

Ubugeni n'ubukorikori ni ibikorwa bisigaye byitabirwa na benshi mu rubyiruko rw'u Rwanda rwamaze kubona ko nabwo bwavamo isoko yo kwinjiza agatubutse. By'umwihariko ku bafite ubumuga, ni umwanya wo kugaragaza ko nabo bashoboye.  




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikaze-bazaar-imurika-ridasanzwe-rigiye-kwerekanirwamo-ibihangano-by-ubugeni-mu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)