Ikipe ya Benin yageze i Kigali guhangana n'Amavubi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'igihugu ya Benin bakunda kwita les Guépards yageze i Kigali,aho ije gukina umukino wa kane wo mu itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika kizabera muri Cote d'Ivoire umwaka utaha.

Ikipe ya Benin yageze i Kigali i Kanombe mu ijoro ryo kuri uyu wa Mbere, tariki ya 27 Werurwe 2023, ahagana saa Tatu n'iminota itanu z'ijoro. Ni mu gihe yageze kuri Park Inn Hotel aho icumbitse saa 10:16 z'ijoro.

Umutoza wa Benin,Gernot Rohr, yanze kuvugana n'itangazamakuru, ndetse n'abakinnyi b'iyi kipe ngo bishishaga abagiye kubasanganira.

Iyi kipe kandi yageze i Kigali itari kumwe n'abakinnyi bayo babiri barimo Sessi d'Almeida ukinira Pau FC na Jordan Adéoti ukinira Stade Laval, amakipe yo mu Cyiciro cya Kabiri mu Bufaransa.

Biteganyijwe ko ku wa Kabiri, tariki 28 Werurwe 2023, ari bwo Bénin izakora imyitozo yayo saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium.

Ku wa Gatatu tariki ya 29 werurwe, nibwo u Rwanda ruzakira Benin mu mukino wo kwishyura mu gushaka itike y'igikombe cya Africa kizaba mu mwaka utaha.

Uyu mukino uzakinwa saa Cyenda kuri Kigali Pelé Stadium ariko nta bafana bemerewe kuba bari ku kibuga.

Umukino uheruka aya makipe yanganyije igitego 1-1 i Cotonou.

Mu itsinda L, Sénégal iheruka kunyagira Mozambique ibitego 5-1,niyo iyoboye n'amanota icyenda, ikurikiwe na Mozambike ifite ane mu gihe u Rwanda rufite abiri imbere ya Bénin ifite inota rimwe.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-ya-benin-yageze-i-kigali-guhangana-n-amavubi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)