Ikipe ya Benin yareze u Rwanda gukinisha umukinnyi utemewe #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Igihugu ya Bénin yareze u Rwanda mu Mpuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, CAF, ivuga ko rwakinishije Muhire Kevin kandi afite amakarita abiri y'umuhondo.

Umutoza w'ikipe y'Igihugu ya Bénin, Grenit Rohr,niwe wahamije ko Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru ku Mugabane wa Afurika, CAF, ikwiye gukoresha ubutabera igahana u Rwanda rwakinishije umukinnyi wari wujuje amakarita abiri y'umuhondo.

Amakarita Muhire Kevin ashinjwa yayabonye ku mikino ibanza ya Sénégal na Bénin.

Umukino Muhire Kevin ' yabonye ikarita y'umuhondo Amavubi akina na Senegal ku munota wa 69, akiniye nabi Gana Gueye.

Mu mukino uheruka I Cotonou, Benin ivuga ko nabwo Muhire Kevin yabonye ikarita y'umuhondo yagombaga gutuma asiba umukino w'uyu munsi ariko yawukinnye wose.

Itegeko rya CAF rivuga ko umukinnyi ukinnye afite amakarita abiri y'umuhondo, igihugu akinira gihanishwa mpaga y'ibitego 3-0.

Hari andi makuru avuga ko ushinzwe ubuzima bw'Amavubi bwa buri munsi, Jackson, yavuze ko ku rutonde CAF yahaye u Rwanda rw'abatemerewe gukina, ruriho Hakim Sahabo wenyine.

Andi makuru akavuga ko hashobora kuba harabayeho kwibeshya ku ikarita y'umuhondo iri kwitirirwa Muhire Kevin bivugwa ko yaboneye i Dakar muri Sénégal.

Mu gihe iki kirego cyahabwa ishingiro, u Rwanda rwaterwa mpaga ku mukino rwanganyijemo na Bénin igitego 1-1 kuri Kigali Pelé Stadium kuri uyu wa Gatatu, tariki ya 29 Werurwe 2023.




Muhire Kevin ashobora guhemukira Amavubi



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/ikipe-ya-benin-yareze-u-rwanda-gukinisha-umukinnyi-utemewe

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)