Kuri iki Cyumweru ku kibuga cyo mu Nzove, habereye umukino wa gicuti wahuje ikipe ya Staff ya Rayon Sports yari yakiriye ikipe y'itangazamakuru rya sipiro ya AJSPOR FC. Uyu mukino wari ugamije gutsura umubano ku mpande zombi, warangiye AJSPOR FC itsinze Staff ya Rayon Sports ibitego 2-0, byose byabonetse mu gice cya kabiri.Â
Butoyi na Fidele nibo bari ba kapiteni ku mpande zombiÂ
Uyu mukino wari witabiriwe n'abafana batari bake, watangiye ku isaha ya saa 16:00 aho waranzwe n'abakinnyi basanzwe bazwi mu buzima busanzwe nka Uwayezu Jean Fidele usanzwe ari Perezida wa Rayon Sports wari Kapiteni wa Staff ya Rayon Sports kuri uyu munsi, na Butoyi Jean wari Kapiteni w'ikipe y'itangazamakuru usanzwe ari na Perezida wayo.
Uko umukino wagenze
Umukino watangijwe n'ikipe ya staff ya Rayon Sports, nk'ikipe yari mu rugo ndetse ishyigikiwe. Ku munota wa 5 ikipe y'abanyamakuru yahushije igitego ku mupira watewe na Akira, ariko unyura hejuru y'izamu gato. Ku munota wa 7 ikipe y'abanyamakuru yongeye ibona amahirwe y'igitego ku mupira wazamukanwe na Rusine ariko umupira umubana muremure, umunyezamo wa Rayon Sports arawumutanga.
Abakinnyi 11 AJSPOR FC yabanje mu kibuga
22. Moussa (GK)
4. Hitimana J Claude
5. Kagame Patrick
3. Byiringiro IsaacÂ
12. Ndacyayisaba HubertÂ
15. Benjamin Akila
9. Sammy ManishimweÂ
17. Seminega Franck
16. Rusine DidierÂ
6. Ushindi DavidÂ
8. Butoyi Jean (CP)
Staff ya Rayon Sports yakomeje kuganzwa n'ikipe y'abanyamakuru ndetse yageze imbere y'izamu inshuro zigera 4 mu minota 20 ya mbere, mu gihe Rayon Sports yari imaze kugera imbere y'izamu inshuro imwe. Ku munota wa 20, ikipe y'abanyamakuru yabonye uburyo bw'igitego cyatsinzwe na Claude Hitimana, ariko umusifuzi avuga ko umupira yawukozeho yaraririye. Ku munota wa 25, Staff ya Rayon Sports yakoze impinduka Kapiteni w'ikipe Uwayezu Jean Fidele ava mu kibuga asimburwa na Nshimiyimana Emmanuel.
Uwayezu Jean Fidele usanzwe ari umuyobozi wa Rayon Sports ndetse akaba yari kapiteni kuri uyu munsi, yakinnye iminota 25 y'igice cya mbere atanga umwanya
Abakinnyi 11 Staff ya Rayon Sports yabanje mu kibuga
Nzeyimana RamadanÂ
Uwayezu Jean fideleÂ
Niyonkuru VladmirÂ
Rwaka ClaudeÂ
Nshimiyimana j ClaudeÂ
Nkubana Admen
Kayisire Jacques
Nonde Mohamed
Namenye PatrickÂ
Ngoga RogerÂ
Mujyanama Fidele
Ikipe y'abanyamakuru ya AJSPOR FC nayo yakoze impinduka, Butoyi Jean asohoka mu kibuga hinjira Joshua. Ku munota wa 37 Kayisire Jacques wari wagoye ikipe y'abanyamakuru yarekuye ishoti rikomeye ari mu kibuga hagati, umupira uca ku ruhande rw'izamu gato. Umukino kuva ku munota wa 30, amakipe yatangiye gukinana ishyaka riri hejuru, ndetse hatangira kuzamo no kuvunana kugeretseho n'amakarita.
Butoyi wari kapiteni wa AJSPOR FC yakinnye iminota 25 atanga umwanya
Ku munota wa 40 Ikipe y'abanyamakuru yaje gukora impinduka, Mucyo Antha yinjira mu kibuga asimbura Ushindi David. Izindi mpinduka Rayon Sports yakoze, nimero 7 Ngoga Roger yasimbuwe na Nizeyimana Shaffy, naho Nkubana Adrien asimburwa na Mugisha Jean de Dieu. Igice cya mbere cyarangiye amakipe yombi anganya igitego ubusa ku busa, gusa imbaraga zari nyinshi uko umukino wiyongeraga.
Niyonkuru Vladmir usanzwe ari umutoza w'abanyezamu ba Rayon Sports, yagize igice cya mbere kiza aho yakinaga inyuma ku ruhande rw'ibumoso, akaba umukino watangiye afashe Kapiteni wa AJSPOR FC Butoyi Jean ndetse aza kuvamo asimburwa na Joshua nawe usanzwe ari umukinnyi ukomeye wa AJSPOR FC ariko bose yabafashe neza cyane.Â
Niyonkuru Vladmir wari wagoye abanyamakuru cyane, yagize igice cya mbere kiza
Vladmir arimo akuraho umupira aciye ku butaka, ndetse akaba yagaragaje ubuhanga bukomeye mu kibuga n'ubwo abantu bari bamumenyereye mu izamuÂ
Igice cya kabiri ikipe y'abanyamakuru yatangiye yataka izamu rya Staff ya Rayon Sports, nk'uko yari yabitangiye mu gice cya mbere. Ku munota wa 50, Hitimana nanone yahushije igitego ku mupira wari uturutse muri Koroneri, ateretseho umutwe umupira ujya hanze gato.Â
Ku munota wa 56 Rayon Sports yakoze izindi mpinduka, Kayisire Jacques yaje kuva mu kibuga byatumye staff ya Rayon Sports ihita igira ikibazo mu kibuga hagati. Ku munota wa 66 ikipe y'abanyamakuru ya AJSPOR FC yaje gutsinda igitego cya mbere ku ishoti rikomeye ryatewe na Josya wagiye mu kibuga asimbuye, umunyezamu wa Rayon Sports ayoberwa aho umupira unyuze.
Kayisire usanzwe ari perezida wungirije wa Rayon Sports yakinaga mu kibuga hagati, ndetse akaba yari yagoye abakinnyi ba AJSPOR FC. Gusa yaje kunanirwa bamusimbuje, bituma ikipe isubira inyuma
Ku munota wa 72, ikipe y'itangazamakuru yabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Rusine Didier wari wagoye ba myugariro ba Staff ya Rayon Sports. Kuva Mucyo Antha yagera mu kibuga ndetse na Sadi Habimana, ikipe y'abanyamakuru yatangiye kurusha hagati ikipe ya Rayon Sports yari yakuyemo Kayisire ndetse byanavuyemo itsindwa rya Staff ya Rayon Sports.
Imbaraga zabanye nke ikipe ya Staff ya Rayon Sports, ndetse abakinnyi kugera imbere y'izamu rya AJSPOR FC bibabana inkuru. Staff ya Rayon Sports nayo yakoze impinduka Muhayimana ukuriye abafana ba Rayon Sports yinjira mu kibuga, ndetse na Nkurunziza Jean Paul nawe ahabwa umwanya.
Antha nyuma yo kwinjira mu kibuga, yahinduye umukino ndetse AJSPOR FC itangira gukina yihutaÂ
Ku ruhande rwa AJSPOR FC, Jado Max yinjiye mu kibuga ari kumwe na Kigeli Patrick. Ikipe y'abanyamakuru yakomeje gusatira cyane staff ya Rayon Sports ndetse ihusha ibitego bitandukanye, iminota 90 y'umukino irangira ikipe y'itangazamakuru itsinze Staff ya Rayon Sports ibitego 2-0 byabonetse mu gice cya kabiri.
Jado Max arimo kwishyushya yitegura gusimbura. Max asanzwe akina nka nimero 9 ushaka ibitego, arimo amaze iminsi atareba mu izamuÂ
Abafana bari bagerageje kuza bigendanye n'ingano ya sitadeÂ
Kamoso ukina gatatu ya AJSPOR FC arimo agenzura umupiraÂ
Jado Max yinjiye mu kibuga ku mbaraga nyinshi cyane aje gufasha ikipe y'abanyamakuru kutishyurwa ibitego, aho yanyuzagamo akanatindana umupiraÂ
Muhawenimana Claude ukuriye abafana ba Rayon Sports, yabanje ku ntebe y'abasimburaÂ
Mucyo Antha ubanza ibumoso, Sadi Habimana, na Jado Max babanje ku ntebeÂ
Ngoga Roger ku mbaraga z'umubiri yatunguye benshi mu kibuga
Desile Hatungimana umutoza w'ikipe y'abanyamakuru, arimo asoma umukinoÂ
Sembagare wakiniye Rayon Sports niwe wari umutoza mukuru wa Staff ya Rayon Sports
Rusine Didier watsinze igitego cya kabiri cya AJSPOR FC, arimo abwira umusifuzi ko atarimo kubabaniraÂ
Bigirimana Guss usanzwe ari umutoza wungirije wa AJSPOR FC akazi kamwakanye yitabaza amaziÂ
Ingeri zose z'abafana zari zabukereye zaje kwihera ijisho uko umukino uhagazeÂ
Keza Cedrick usanzwe usanzwe akorera Radio 10, niwe watowe nk'umufana mukuru wa AJSPOR FC, gusa yafanaga anogeza uyu mupira liveÂ
Keza Cedrick yafanaga agasomeza n'akazi ko kogeza umupira w'abanyamakuru na staff ya Rayon SportsÂ
Perezida Fidele asohotse mu kibuga yagiye kwiyicarira ku ntebe y'abasimburaÂ
Abanyamakuru batakinnye bari babucyereye bari gufana cyaneÂ
Intero yari imwe mu bafana n'ikipe y'itangazamakuruÂ
Nkusi Denis usanzwe ari Team Manager wa AJSPOR FC, ni umwe mu bamaze igihe mu mwuga w'itangazamakuru
Mihigo Saddam ushinzwe itangazamakuru muri AJSPOR FC yahoze ari umukinnyi wayo, ariko aza kugira ikibazo cy'imvune yatumye amara umwaka hanze y'ikibugaÂ
Namenye Patrick usanzwe ari SG wa Rayon Sports, abafana bari ku kibuga bavugaga ko umupira we udakaze cyaneÂ
Burya ngo intambara ni nk'indi, umukino waje kuzamo imvururu ariko umusifuzi ahita azihoshaÂ
Nkurunziza Jean Paul wagiye gukina bitavugwaho rumwe aha yarimo yishyushya yitegura kujya mu kibugaÂ
Rwaka Claude yagaragaje urwego rwo hejuru rwo kurinda izamuÂ
Rwaka usanzwe ari umutoza wungirije muri Rayon Sports, hano yari afashe umwanzuro wo gutereka hasi Ndacyayisaba Hubert ariko abanje umupiraÂ
Rwaka washoje umukino ari kapiteni wa staff ya Rayon Sports, aha yari amaze kugeza ku butaka NdacyayisengaÂ
Kigeli Patrick ukorera B+ TV, arimo atanga ibitekezo by'uko abona umukino uri kugenda
Djamila yinjiye mu kibuga asimbuye, agaragaza ubuhanga bukomeye cyane ku mupira w'amaguru akaba n'umwe mu bagore bagize uruhare rukomeye muri uyu mukinoÂ
Abafana baturutse mu bice bitandukanye by'Isi, bari bitabiriye uyu mukinoÂ
Moussa Camara ari mu bakinnyi ba Rayon Sports barebye uyu mukinoÂ
Moussa umunyezamu wa AJSPOR FC, yagoye ba rutahizamu ba staff Rayon SportsÂ
Uwimana Jeanine wari Team Manager wa staff ya Rayon Sports, asanzwe ari SG wa Rayon Sports y'abagoreÂ
Kagabo Canisius usanzwe ukorera Isimbi.com, arimo kwigana uko abasifuzi bandika nimero z'abakinnyi bagiye kujya mu kibuga n'abagiye kuvamoÂ
Umukino warangiye AJSPOR FC ibonye amanota 3 ya mbere nyuma y'imikino 3 idatsinda