Ikipe y'u Rwanda yarimo Perezida Kagame yatsi... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gihe hakomeje ibikorwa by'Inama ya 73 ya FIFA iri kubera mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu nibwo habaye irushanwa rihuza abakinnyi ba FIFA bakanyujijeho ndetse n'abandi bayobozi batandukanye bitabiriye iyi nama. 

Umukino wa mbere wahuje ikipe y'u Rwanda yari irimo Perezida Paul Kagame wari wambaye nimero 7 mu mugongo, yatsinze ikipe ya FIFA yarimo umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi, Gianni Infantino.

Mbere y'umukino Perezida Kagame yabanje gusuhuzanya na Perezida wa FIFA Gianni Infantino wari wambaye nimero 9, nk'umwe mu bakinnyi ikipe ya FIFA yari yitezeho ibitego

Ibitego 3 bya Augustine Azuka bakunze kwita Jay-Jay Okocha, nibyo byahesheje amanota atatu ikipe y'u Rwanda, mu gihe ikipe ya FIFA yatsindiwe na Cafu wabaye Kapiteni w'ikipe y'igihugu ya Brazil imyaka itari mike.

Ikipe y'u Rwanda iri gutozwa na Mashami Vincent, yakoresheje abakinnyi barimo; Perezida Kagame, Jay Jay Okocha, Jimmy Mulisa, Karekezi Olivier, Murangwa Eugène, Nshimiyimana Eric, Kayiranga Jean Baptiste, Ngabo Albert, Mateso Jean de Dieu, Nizeyimana Olivier na Nyinawumuntu Grace. 

Perezida Paul Kagame yinjiye mu kibuga yambaye nimero 7, ndetse niwe watangije umupira nka rutahizamu mukuru w'ikipe y'u Rwanda 

Umukino wamaze iminota 11, aho mu kibuga hajyagamo abakinnyi 7. Mukansanga Salima wagaragaye ari gufasha Perezida Kagame gufunga inkweto, niwe wari Umusifuzi w'uyu mukino.

Uyu mukino niwo wabaye uwa mbere ukiniwe kuri sitade ya Kigali Pele Stadium nyuma y'aho ihawe iri zina mu minota yari itambutse.

Ikipe y'u Rwanda yarimo abakinnyi bakiniye Amavubi mu myaka yatambutse nka Karekezi Olivier, Ngabo Albert n'abandi 

Perezida Paul Kagame amaze kwiyambura ba myugariro b'ikipe ya FIFA, ashaka gusatira izamu aciye mu mpande



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127095/ikipe-yu-rwanda-yarimo-perezida-kagame-yatsinze-bigoranye-ikipe-ya-fifa-127095.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)