Imana yampaye umugore! Bwa mbere Meddy yereka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu mafoto yashyize hanze mu masaha make ashize akaba aje akurikira amashusho y'ibirori byakorewe umwana wabo Myla, Meddy yongeye kwerekana urwo akunda umuryango we.

Yifashishije imbuga nkoranyambaga ze, Meddy yabanje gusangiza ifoto y'umwana we abwira abantu ko umwamikazi we muto yujuje umwaka umwe avutse.

Nyuma y'iyo foto yahise ayikurikiza andi atatu hari aho ateruye umwana we n'indi mama we, ubona ko ari gukina nawe bishimana.

Ayo ni nayo yahise atangariza ko Imana yamuhaye umugore. Yongeraho ko umwana n'umugore we ari Paradizo ye.

Muri Gicurasi 2021 nibwo Ngabo Médard Jobert ndetse na Mimi Mehfira ukomoka muri Ethiopia barushinze, nyuma y'igihe kinini bakundana.


Myla, imfura ya Meddy na Mimi yujuje umwaka

Aba bombi ibirori by'ubukwe bwabo byabereye muri Dallas muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa Gatandatu tariki 22 Gicurasi 2021, byitabirwa na benshi mu byamamare mu Rwanda barimo King James, K8 Kavuyo, Shaffy, The Ben wanaririmbiye abageni, Adrien Misigaro, Miss Grace Bahati n'abandi.

Urukundo rwa Meddy na Mimi rwatangiye kuvugwa mu itangazamakuru kuva muri Kanama 2017.

Muri Kanama 2018, Mimi kwiyumanganya byaranze maze asuka hanze amarangamutima ye, yifuriza isabukuru uyu muhanzi.


Ni ibyishimo biseseka mu muryango wabo bose

Icyo gihe yashyize kuri Instagram ifoto ari kumwe na Meddy, ayiherekeza amagambo y'Ikinyarwanda amubwira ati 'Mutima wanjye, ndagukunda', arangije ashyiraho utumenyetso tw'umutima.

Urukundo rwakomeje kugurumana kugeza aho Mimi yifataga rimwe na rimwe akandika ku mbuga nkoranyambaga, amagambo agaragaza ko ariwe mukobwa ubayeho neza ku Isi kubera urukundo ahabwa na Meddy.


Mimi na Myla bameze nka Paradizo kuri Meddy


Urukundo rwabo ruba rwigaragaza aho bari hose



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127351/imana-yampaye-umugore-bwa-mbere-meddy-yerekanye-umwana-we-ahishura-ikintu-gikomeye-kuri-mi-127351.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)