Kuva icyo gihe byari ingorabahizi ku baturage b'ibihugu byombi kwambuka imipaka uva mu gihugu kimwe ujya mu kindi, nyamara ari ibihugu byahoranye umubano mwiza kuva kera.
U Burundi bwashinjaga u Rwanda gushyigikira abarwanya Leta y'iki gihugu, mu gihe rwo rwavugaga ko abayobozi b'iki gihugu cy'igituranyi bakorana n'Umutwe wa FDLR wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.
Mu 2022, ibihugu byombi byatangiye inzira y'ubwiyunge ndetse icyizere cyo kuzahuka ku mubano w'ibihugu byombi, cyiyongereye cyane muri Gashyantare 2023.
Icyo gihe Perezida Paul Kagame yari yagiriye uruzinduko i Bujumbura aho yari yitabiriye Inama y'Akarere yigaga ku bibazo by'Umutekano muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aboneraho kuganira na mugenzi we w'u Burundi, Evariste Ndayishimiye.
Imbuto z'ibi biganiro zatangiye kuboneka ndetse kuri ubu Abarundi n'Abanyarwanda batangiye kongera kugenderanira batikandagira.
Ku wa Kabiri, tariki 21 Werurwe 2023, ubwo mu Rwanda hatangizwaga imikino ihuza Polisi zo mu bihugu byo mu Karere ka Afurika y'Iburasirazuba izwi nka 'Eastern Africa Police Chiefs Cooperation Organization (EAPCCO)', bamwe mu bakinnyi bahagarariye amakipe ya Polisi y'u Burundi babwiye IGIHE ko bishimiye kugaruka mu Rwanda nyuma y'igihe kinini.
Umukinnyi wa Rukinzo FC ihagarariye Polisi y'u Burundi mu mupira w'amaguru, Navugo Tity, yavuze ko yishimiye kongera kugera mu Rwanda.
Yagize ati 'Ni inshuro ya kabiri nje mu Rwanda ariko twarwishimiye cyane. By'umwihariko ubasha kugenda saa Sita z'ijoro, hasa neza mu by'ukuri iki ni cyo nshimira u Rwanda cyane.'
'Abarundi twarishimye cyane kuko twari tumaze igihe tuza dufite ubwoba kubera ko ibihugu bitari bibanye neza ariko ubu tumeze neza turishimye.'
Juma Simpo we yavuze ko yishimiye gukinira ku kibuga cyiza cya Kigali Pelé Stadium.
Ati 'Ni ibintu twishimiye cyane tumeze nk'abari mu rugo. Njye nanejejwe na stade twakiniyeho ni nziza cyane.'
Ngaruko Doriane we yagize ati 'Nari nkumbuye mu Rwanda cyane hari hashize imyaka itandatu. Ni ibintu twishimiye cyane ko Abanyarwanda ari abavandimwe bacu numva dukwiye kubana neza kuko ni inyungu zacu twese.'
Rukinzo FC yatsinzwe na Police FC kuri penaliti nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu mikino yombi, yabereye kuri Kigali Pelé Stadium.
Imikino ihuza Polisi yo mu Karere iri kubera mu Rwanda kuva ku wa 21 Werurwe, izasozwa ku wa 27 Werurwe 2023.
Iyi mikino iri kuba ku nshuro ya kane, uyu mwaka yitabiriwe na Uganda, Sudani y'Epfo, Burundi, Ethiopie, Kenya, Sudani n'u Rwanda rwayakiriye ku nshuro ya mbere.
Iyi mikino ikinwa mu Gusiganwa ku Maguru, Iteramakofe, Kumasha, Kurasa, Basketball, Handball, Judo, Karate, Taekwondo na Netball.
EAPCCO ni umuryango ushinzwe kubahiriza amategeko, uhuza ibihugu 14 byo mu Karere washinzwe mu 1998 hagamijwe guhuza imbaraga za Polisi mu gukemura ibibazo by'umutekano bishamikiye ku byaha ndengamipaka.
Imikino ni imwe mu bishyirwamo imbaraga n'ibihugu bigize uyu muryango hagamijwe guhuza inzego zishinzwe kubahiriza amategeko mu karere mu rwego rwo gushyira mu bikorwa intego zawo.
Ishami rya Polisi Mpuzamahanga (Interpol) mu Karere rifite icyicaro i Nairobi muri Kenya, rivuga ko siporo ifatwa nk'igikoresho cy'ingenzi mu guhanahana amakuru no kurwanya ibyaha.