Imbuto Foundation yakanguriye urubyiruko kwita ku buzima bwo mu mutwe n'ubw'imyororokere - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni ubutumwa bwahawe abiga mu Ishuri ry'Imyuga n'Ubumenyingiro, IPRC Tumba, mu kiganiro bahawe ku wa 2 Werurwe 2023, nka kimwe mu bigenerwa abanyeshuri bashya bitegura gutangira amasomo.

Iki kiganiro cyatanzwe hagamijwe gufasha urubyiruko gukomeza gushakira hamwe umuti w'ikibazo cy'inda ziterwa abangavu zikomeje kwiyongera, indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina n'agahinda gakabije kari kugaragara cyane.

Umukozi ukurikirana gahunda zijyanye no kwita ku buzima bw'imyororokere muri Imbuto Foundation, Kayiranga Eric, yavuze ko urubyiruko rudakwiye kugira ikibazo ku byiyumviro bagira bageze mu gihe cy'ubugimbi n'ubwangavu kuko ari igihe kiba kigeze cy'imikurire ya muntu kandi bibaho ku bantu bose.

Yagize ati "Kuba umubiri wawe ukura ugatangira guhindagurika ni ibintu bisanzwe. Iyo ugeze mu bugimbi cyangwa ubwangavu nta kabuza umubiri wawe uba ugomba guhinduka, ni ngombwa rero kubyakira no kubyemera."

Yanabaganirije ku bimenyetso bigaragaza ko umubiri uri guhinduka haba ku bahungu n'abakobwa, anababwira ko ari igihe baba bashaka gukora imibonano mpuzabitsina bagomba kwirinda.

Ati "Kuba ushobora kuzana ibiheri mu maso, kuba watangira kwaguka amatako cyangwa kwiroteraho ku muhungu n'ibindi byose bibaho rwose."

Kayiranga yasabye urubyiruko gukoresha uburyo bwose mu kwirinda inda ziterwa abangavu cyangwa no gutwita ndetse no gutera inda batabiteguye, rukanibuka gukoresha agakingirizo mu gihe kwifata byananiranye.

Ku bijyanye no gufasha abanyeshuri biga muri iri shuri kubona udukingirizo, Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clemence, yavuze ko ikigo kigiye gushyiraho "uburyo bworoshye bufasha abanyeshuri kubona udukingirizo."

Urubyiruko rwiga muri IPRC Tumba rwibukijwe ko ari ingenzi kubungabunga ubuzima bwo mu mutwe nka kimwe mu bibazo bishobora kubangamira imyigire yabo n'iterambere ryabo muri rusange.

Rutagarama Alexis ukora mu Ishami ry'Ubuzima muri Imbuto Foundation, aganiriza uru rubyiruko yagarutse ku itandukaniro hagati y'ubuzima bwo mu mutwe n'uburwayi bwo mu mutwe.

Yagize ati 'Tugomba kubaho neza, gusa icyo mugomba kumenya ni uko igihe ufite ibikuboshye hari igihe bikubuza kugera ku ntego zawe no kubaho ubuzima bwiza, n'ubwo ari byo twese twifuza.'

Yabwiye urubyiruko igisobanuro cyo kubaho neza. Ati "Kubaho neza ni ukubaho wumva utekanye, umubiri wawe umeze neza, ibitekerezo bimeze neza, ubanye neza n'abandi, ubasha no kwibonera iby'ibanze mu buzima."

Umunyeshuri uri mu Itsinda rifashanya kuganira hagati y'abanyeshuri mu kwirinda indwara zo mu mutwe, Marara Norbert, yavuze ko bungutse ubumenyi bwiyongera ku bwo bari basanganywe.

Ati "Ni igikorwa cyiza cyane kandi dushimire abaduhaye ikiganiro. Cyahuye n'itsinda dufite rishinzwe gukumira agahinda gakabije mu banyeshuri bagenzi bacu, ubumenyi twahungukiye rero tuzakomeza kubwifashisha."

"Twabonye ko hano twabikoraga mu buryo bworoshye ariko ni ikibazo kinini birenze uko twe tubitekereza. Twari tuzi ko ari indwara iba mu bakuze cyane ariko twasanze ahubwo urubyiruko ari twe turembye. Itsinda ryacu rigiye gukora byisumbuyeho turwanye izi ndwara."

Imibare y'Ishami rya Loni (OMS) igaragaza ko ku Isi yose hari abantu barenga miliyoni bafite uburwayi bwo mu mutwe.

Imibare y'Ibitaro bivura indwara zo mu Mutwe bya Caraes Ndera, yerekana ko mu 2021/2022, bakiriye abarwayi 96.357, biyongereyeho 29,6% ni ukuvuga 21,993 ugereranyije na 2020/2021.

Abanyeshuri ba IPRC Tumba banyuzwe n'ikiganiro kirebana no kurwanya inda zitateguwe
Abanyeshuri babwiwe ko ibibazo byo mu mutwe bikemurwa n'umuntu ku giti cye
Abanyeshuri bari bafite amatsiko menshi bakurikiye neza amasomo bahawe
Abanyeshuri bisanzuye basobanuza ibibazo ku ndwara zo mu mutwe
Abarezi na bo bitabiriye ikiganiro cyari kiri guhabwa abanyeshuri barera
Ikiganiro cyarangiye abanyeshuri bagifite amatsiko menshi yo kuganira
Ikiganiro cyitabiriwe n'abanyeshuri bari kumwe n'abayobozi babo
Imbuto Foundation yeretse urubyiruko rwa IPRC Tumba ko kubaho neza ari ukubaho utekanye
Rutagarama Alexis, wo mu Muryango Imbuto Foundation niwe watanze ikiganiro ku buzima bwo mu mutwe
Rutagarama Alexis, yasobanuriye abanyeshuri ba IPRC Tumba impamvu bagomba kubaho batekanye
Ibitekerezo n'inyunganizi by'abanyeshuri byari ingenzi muri iki kiganiro
Marara Norbert yemeye ko bungutse ubumenyi burenze kubwo bari bafite ku ndwara zo mu mutwe
Ubuyobozi bw'ikigo bwashyikirijwe imfashanyigisho ku buzima bw'imyororokere
Umuyobozi wa IPRC Tumba, Eng. Mutabazi Rita Clemence, yemereye abanyeshuri ko ikigo kigiye gushyiraho uburyo bworoshye bubafasha kubona udukingirizo



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuto-foundation-yakanguriye-urubyiruko-kwita-no-kubungabunga-ubuzima-bwo-mu

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)