Imirwano yongeye kubura hagati ya FARDC na M23 nyuma y'agahenge k'iminsi itatu #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Amakuru aravuga ko hubuye imirwano hagati y'igisirikare cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo (FARDC) n'umutwe wa M23,nyuma y'iminsi itatu hari agahenge.

Kuva mu mpera z'icyumweru gishize, imirwano yabaye nk'icogora n'umutwe wa M23 uva muri bimwe mu bice wafashe ubisigira ingabo za EAC nkuko wabitangaje gusa uvuga ko igihe cyose uzashotorwa ntakizawubuza kwirwanaho no kurinda abaturage bo mu bice uzaba urimo.

Rwanda Tribune ivuga ko ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Werurwe 2023, ahagana saa kumi z'umugoroba,urugamba rwongeye kwambikana mu bice bya Neenero werecyeza mu gace ka Kagoma muri Teritwari ya Masisi.

Ukurikiranira hafi iby'uru rugamba, yagize ati 'Imirwano mishya yubuwe n'igisirikare cya Congo cyagabye ibitero ku birindiro by'Intare za Sarambwe (M23) mu Bilometeri 13 uvuye mu mujyi wa Sake.'

Andi makuru aravuga ko guhera kuwa 12 Werurwe 2023, ubwo umutwe wa M23 watangiraga kuva mu tundi duce wafashe tugera kuri 6 muri teritwari ya Masisi,imitwe itandukanye yahise itwifatira.

Byavugwaga ko twagiye mu bugenzuzi bw'ingabo za EAC ziganjemo iza Kenya, ariko kuri ubu siko bimeze kuko ingabo za FARDC,FDLR n'imitwe ya Nyatura na Mai Mai aribo bari guhita bongera kutwisubiza.

Ubwo M23 yavaga muri Sake, byari biteganyijwe ko ingabo z'u Burundi arizo zihita zifata ubugenzuzi bwaho, ariko siko byagenze kuko FARDC ariyo yahise ihasubira.

Mu gace ka mweso naho ni uko, kuko nyuma yaho M23 ihavuye, ubu aka gace kigarurirewe n'imitwe ya Mai Mai yahise yishora no mu bikorwa by'ubusahuzi.

Hari kandi n'utundi duce turimo Karuba,Muremure na Nyamitaba bivuga ko natwo FARDC ishabora kutwinjiramo nyuma yaho M23 ihavuye.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/umutekano/article/imirwano-yongeye-kubura-hagati-ya-fardc-na-m23-nyuma-y-agahenge-k-iminsi-itatu

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)