Imishinga yitezweho guhindura icyerekezo cy'Akarere ka Ngoma - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ni Akarere gaherereye mu Ntara y'Iburasirazuba kakaba gatuwe n'abaturage ibihumbi 404 nk'uko biherutse kugaragazwa n'Ibarura Rusange ryo mu 2022.

Mu myaka mike ishize kubatswemo Stade, hoteli iri ku rwego rw'inyenyeri eshatu, imihanda ya kaburimbo, abaturage begerezwa amazi n'amashanyarazi ku bwinshi, n'ibindi bikorwaremezo nibura byatumye kagira isura y'Umujyi muto.

Nyuma y'ibyo bikorwaremezo, kuri ubu imishinga iracyari yose aho n'ubu aka Karere kagiye kongera kubakwamo ibikorwaremezo bifatika, bizasiga isura yako yongeye guhinduka.

Mu mishinga yatangiye kugakorerwamo muri uyu mwaka harimo izashyirwa mu bikorwa hakoreshejwe amafaranga yasagutse ku rugomero rwa Rusumo, ahabwa tumwe mu turere turukoraho [Ngoma na Kirehe].

Buri Karere kahawe arenga miliyari 2,5 Frw, kayubakamo ibikorwaremezo kifuzaga.
Mu Karere ka Ngoma bahisemo kuyakoresha bubaka amasoko, amavuriro n'ibindi biteza imbere imibereho myiza y'abaturage.

Aka Karere kagiye kanishakamo ubundi bushobozi kongeraho imishinga yo ku rwego rw'igihugu, iri kugakorerwamo yose yitezweho kukageza ku rwego rushimishije.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yabwiye IGIHE ko iyi mishinga batangiye gukora yitezweho guhindura imibereho y'abaturage.

Ati "Ni imishinga izahindura byinshi kuko turi kuyikora muri gahund ay'igihugu ya NST1, rero umuturage agomba agomba kubona serivisi nyinshi hafi ye, agomba kwivuza hafi, isoko na ryo rigomba kuba ryegereye umuturage kugira ngo rimufashe kwiteza imbere."

Yakomeje avuga ko kandi mu cyerekezo gishya cy'Igihugu urubyiruko na rwo rutasigaye inyuma kuko rugiye kubakirwa ikigo gishya kizabafasha kubona aho bamenyekanishiriza impano zabo ndetse n'ibindi bakora.

Ati "Serivisi zose z'urubyiruko zirimo kumurika impano, ubujyanama n'aho rushobora kwishyira hamwe bakamurika impano zabo."

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie yavuze ko iyi mishinga yose iri gukorwa yitezweho guhindurira ubuzima abaturage bo mu Karere ka Ngoma

Ikigo cy'urubyiruko gishya

Imirimo yo gutunganya ahazubakwa ikigo gishya cy'urubyiruko yaratangiye. Ni ikigo kizubakwa hafi y'Ibiro by'Akarere, kizuzura gitwaye miliyoni 234 Frw.

Rumwe mu rubyiruko rwo muri aka Karere ruvuga ko ruyitezeho kubafasha kumurika impano n'ibikorwa runaka baba bakoze.

Ruhumuriza Justin yagize ati "Inzu y'urubyiruko ahandi usanga irimo abazi gushushanya bahamurikira ibyo bakora; uhasanga abafite impano zitandukanye natwe rero tuyitezeho kudufasha guteza impano zacu imbere."

Inzu nshya y'urubyiruko igiye kubakwa mu Karere ka Ngoma
Imirimo yaratangiye ahagiye kubakwa ikigo cy'urubyiruko

Ibigo nderabuzima bibiri bishya

Ibi bigo nderabuzima bigiye kubakwa mu Mirenge ibiri ya Kazo na Karembo, itagiraga na kimwe. Icya Karembo kizuzuzra gitwaye miliyoni 515 Frw mu gihe icya Kazo kizuzura gitwaye miliyoni 630 Frw.

Mukandayiramije Anna Augusta utuye mu Mudugudu wa Rango mu Kagari ka Karama mu Murenge wa Kazo, yabwiye IGIHE ko ubusanzwe kuva aho batuye bajya kwivuriza ku bitaro bya Kibungo byari ibintu bibagora cyane.

Ati "Wategaga nka moto ugasanga iguciye amafaranga menshi noneho byaba ari nijoro ufite nk'umubyeyi ushaka kubyara wasangaga bigoye cyane, none ubu turashimira Umukuru w'Igihugu kubera imiyoborere ye myiza itumye tugiye kubona Ikigo Nderabuzima kitwegereye."

Ikigo Nderabuzima cyenda kubakwa mu Murenge wa Kazo; kuri ubu bamaze gusiza ikibanza

Kwagura Ikigo Nderabuzima cya Gasetsa

Ubusanzwe iki kigo cyari gifite inzu ababyeyi babyariramo yahujujwe umwaka ushize itwaye miliyoni 150 Frw n'izindi nzu nto zitajyanye n'igihe. Kuri ubu mu rwego rwo kucyagura, Akarere ka Ngoma kongeyemo inzu y'abarwayi izajya inatangirwamo izindi serivisi izuzura itwaye miliyoni 171 Frw.

Nyiragatabazi Marie utuye mu Murenge wa Remera yagize ati 'Urabona iyo uje hano bagasanga ukwiriye guhabwa ibitaro akenshi bakohereza ku Bitaro bya Kibungo, kuri moto kugira ngo ugereyo baguca 2000 Frw. Urumva kugira ngo ubone abawe bagusura cyangwa bakurwaza byari ikibazo gikomeye. Ubu rero iyi nyubako niyuzura bizadufasha kubonera serivisi hafi."

Ikigo Nderabuzima cya Gasetsa cyubatswemo inzu nshya zitezweho gufasha abarwayi bajyaga bajya kurwarira mu bitaro bya Ngoma

Imirenge itatu igiye kubakwamo amasoko

Muri aka Karere ka Ngoma mu mirenge ya Karembo, Rukira na Sake hagiye kubakwa amasoko abiri meza harimo isoko rya Karembo, irya Rukira rikazavugururwa ndetse n'isoko rya Gafunzo rizaba rigeretse riherereye mu Murenge wa Sake.

Amasoko ya Karembo na Rukira azuzura atwaye miliyoni 280 Frw, mu gihe isoko rya Gafunzo riherereye mu Murenge wa Sake rizuzura ritwaye miliyoni 651 Frw.

Isoko rya Karembo ryakundaga kwinubirwa n'abaturage kuko ari rito ndetse rikaba ryavaga cyane
Isoko rya Gafunzo riherereye mu Murenge wa Sake rigiye kubakwa bundi bushya aho rizaba rigeretse inshuro imwe rizuzura ritwaye arenga miliyoni 650 Frw
Isoko rishya rya Karembo rizorohereza abarikoreramo

Umuhanda wa Kibungo- Ramiro Bugesera

Uyu ni umwe mu mihanda izorohereza ubuhahirane aho umuntu azajya ava ku mupaka wa Rusumo agaca mu Karere ka Ngoma ahita yambuka mu Karere ka Bugesera akagera mu Majyepfo mu Karere la Nyanza bitamusabye kunyura i Kigali.

Kugeza ubu imirimo yo kubaka uyu muhanda yaratangiye aho mu bice bimwe na bimwe hari gukorwa ibiraro no kubanza kuwagura.

Ni umuhanda ureshya na kilometero 52,8 uzuzura utwaye miliyari 64 Frw bikaba biteganyijwe ko nibura uyu mwaka uzarangira hamaze gukorwa ahareshya na 50%.

Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma, Niyonagira Nathalie, yavuze ko uyu muhanda bawitezeho kubahuza n'Akarere ka Bugesera ndetse n'ikibuga cy'indege kirimo kuhubakwa.

Yakomeje agira ati "Murabizi Akarere ka Ngoma ni Akarere k'ubuhinzi n'ubworozi, uyu muhanda rero niwuzura uzatugeza ku isoko ririmo n'iryo ku kibuga cy'indege. Ikindi uzadufasha kongera urujya n'uruza rw'abantu bazajya banyura mu Karere kacu bahasige n'amafaranga. Nanavuga ko uzadufasha kongera ibikorwa bitandukanye birimo inzu z'abaturage n'ibindi bizubakwa."

Kuri ubu imirimo yo kwagura umuhanda Ngoma-Ramiro yaratangiye aho nyuma y'ibikorwa byo kuwagura biri gukorwa hari n'abagenda bawukora
Imirimo yo kubaka umuhanda Ngoma-Ramiro yaratangiye
Imirimo yo kubaka gare nshya, icyiciro cya mbere igiye kugera ku musozo

Icyanya cyahariwe ubukerarugendo

Meya Niyonagira yavuze ko nta buso runaka bafashe ngo babugenere ubukerarugendo ahubwo ko bifuza gukoresha neza amahirwe bafite yo kubyaza umusaruro ibiyaga bitatu bafite abantu bakabishoramo imari.

Ibyo biyaga ni icya Iriba, Mugesera na Sake byose bikaba bikora ku mirenge ya Sake, Rukumberi, Mugesera na Zaza. Uretse kuba bikora kuri iyi mirenge binateganyijwe ko umuhanda Ngoma-Bugesera uzanabinyura iruhande ku buryo bizoroha mu kubigeraho.

Meya Niyonagira ati "Turifuza kubimenyekanisha ku buryo abantu babishoraho imari bakahubaka amahoteli. Ni ahantu heza cyane kandi uwahashora imari ntiyahomba kuko tugiye no kuhanyuza umuhanda wa kaburimbo urumva ko abantu bazajya bava i Kigali, Bugesera bahagera byoroshye. Uretse amahoteli turanashaka ko abantu bahororera amafi n'ibindi bikorwa by'ubuhinzi."

Kuri ubu kuri ibi biyaga hatangiye kubakwa amahoteli anyuranye arimo iri kubakwa mu Murenge wa Zaza yitwa Lake side recreation Resort izuzura itwaye miliyari 5 Frw n'izindi nyinshi ziri guteganywa mu bihe iri imbere.

Uretse iyi mishinga iri gukorwa hari no kubakwa ibindi birometero bitatu bya kaburimbo mu Mujyi wa Ngoma bizatwara miliyari imwe y'amafaranga y'u Rwanda, inzu z'ubucuruzi mu Mujyi wa Kibungo ku buryo byitezwe ko ugiye kongera kubyukana ingoga.

Lake Side Recreation Resort ni imwe mu mahoteli yitezweho gukurura abantu benshi mu Karere ka Ngoma
Mu minsi ishize Guverineri yagiye gusura ahari kubakwa hoteli nshya izuzura itwaye miliyari 5 Frw areba uko ibikorwa biri kugenda
Umujyi wa Ngoma wanatewemo ibiti ku muhanda bigaragaza neza umuhanda bikanatanga amahumbezi ku bahanyura
Kuri ubu hagiye gutangira igice cya kabiri cyo kubaka inyubako igeretse muri gare ya Ngoma
Inzu z'ubucuruzi zizaba ziri muri iyi gare zirenda kurangira
Imihanda ya kaburimbo yoroheje iri kubakwa ku bwinshi mu Mujyi wa Ngoma



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-yitezweho-guhindura-icyerekezo-cy-akarere-ka-ngoma

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)