Ibi byagarutsweho mu biganiro byateguwe n'uyu muryango bikitabirwa n'inzego zinyuranye ziganjemo iz'ubutabera nk'Ubushinjacyaha, abanyamategeko, RIB, Urwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, imiryango itegamiye kuri Leta n'abandi.
Mu byaganiriweho harimo icyuho kigaragara mu itegeko ryifashishwa mu guhana umuntu wasambanyije umwana.
Umuyobozi w'Umuryango, Center for Rule of Law Rwanda, Mudakikwa John, yavuze ko uwakoze icyaha akwiye guhanwa ariko ibihano biremereye cyane bituma ubutabera bukenewe butaboneka.
Ati 'Ubona uburyo batanga ikirego bikiri hasi cyane, iyo uganiriye na bo bakubwira ko badashaka gutanga amakuru. Kimwe mu byo batinya ni ukwirinda gufungisha abo bakunda. Abantu bahanwe ababikora bagabanuka ariko ibihano bihambaye usanga bidatanga ubutabera buboneye.'
Umwe mu baturage batanze ubuhamya yasobanuye uko umukobwa we yatewe inda n'umusore ufite imyaka 19 undi afite 16 ariko bajya gupimisha inda umusore agahita afungwa bikaba byaragize ingaruka ku mukobwa n'umwana babyaye.
Ati 'Amaze gufungwa byamuviriyemo guhita ahagarika ishuri kuko yageragayo bagenzi be bakamushinja gufungisha umuhungu bangana kandi nta ruhare we yabigemo. Ibyo bimubera igikomere.'
Uyu mubyeyi agaragaza ko uretse no kuba nta butabera buboneye bahawe ariko byakuruye n'amacakubiri mu muryango.
Abatanze ibitekerezo bagaragaje ko hari icyuho ku bijyanye no guhana abakoze iki cyaha kuko abana bari mu myaka imwe batagakwiye guhanwa nk'abakuru basambanyije umwana.
Uwari uhagarariye Ubushinjacyaha muri iyi nama nyunguranabitekerezo, Me Ninahazwa Roselyne, yashimangiye ko mu gutegura amategeko habaho impamvu zo guhana uwakoze icyaha ariko kandi bigakorwa mu gutinyisha abantu gukora icyo cyaha.
Ati 'Nibyo koko hagombye kurebwa n'impamvu zo guhana mu by'ukuri. Guhana uwakoze icyaha, gutinyisha abandi bantu bashobora gukora icyaha. Urebye ibirego byakirwa na RIB ukareba ibigera mu Bushinjacyaha n'ibihano bitangwa twakagombye kugira impungenge kuko n'ibihano bitangwa ubwabyo ni bito.'
Ubusanzwe itegeko riteganya ko iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko itarenze 25.
Rikomeza rigaragaza ko iyo bikurikiwe no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa AVEGA, Kalisa Etienne, yavuze ko uyu muryango witeguye no gukora ubuvugizi bugamije gutanga ubutabera kandi uwakorewe icyaha ntakomeze kubihomberamo.
Ati 'Wa muntu twavuze wakorewe icyaha, uwakimukoreye ahanwe ariko na we abone ubutabera bwuzuye. Mbivuze kubera ko hari ababyitwaza bakavuga ngo runaka ntafungwe. Ntekereza ko uyu ari umwanya w'ishyirwa mu bikorwa ry'ayamategeko agenga umuryango ariko uharanira kubaka ejo hazaza.'
Yavuze ko hakenewe ubufatanye bw'inzego zitandukanye mu kwigisha amategeko ku baturage no kubahamagarira kwirinda gukora ibyaha.