Ni igitaramo kigiye kuba ku nshuro ya Gatatu, ariko Skol ikaba igiye kugitera inkunga ku nshuro ya kabiri. Muri iki gitaramo ikinyobwa cy'uru ruganda kizaba gishyizwe imbere ni icya Skol Lager, ariko bitabujije ko n'ibindi bizaba bihari.
Umuyobozi ushinzwe iyamamazabikorwa muri SKOL, Tuyishime Karim yavuze ko bateye inkunga iki gitaramo mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abakunzi babo.
Ati 'Ku gitaramo cya mbere ntabwo bari bakatwegereye, tugiyemo ku cya mbere tubona ni ibintu birenze. Bariya bantu nibo dushaka kuko banywa 'Skol Lager'. Mu by'ukuri dushaka gukomeza kwegereza abakunzi bacu ibinyobwa byacu abakunzi babyo.'
Arakomeza ati 'Abakunzi ba Skol Lager dusanzwe duhurira mu Bisope bigiye bitandukanye. Kuri iyi nshuro bishyize hanze babinyujije muri Sosiyete Andrei Gromyko Research Center Ltd, turavuga tuti reka twifatanye nabo.''
Bwa mbere nyuma yo koroherwa, umuhanzi Makanyaga Abdul agiye kugaragara muri iki  gitaramo 'Igisoope kinaguuye' kigiye kuba ku nshuro ya gatatu.
Iki gitaramo gisanzwe gitegurwa na Andrei Gromyko, kuri iyi nshuro cyitiriwe 'Kaberuka' waririmbwe na Orchestre Impala.
Iki gitaramo byari byitezwe ko cyari kuba ku wa 11 Gashyantare 2023 bitewe n'uko ariwo munsi witiriwe Kaberuka, ariko ntibyakunda kubera ko Makanyaga yari arwaye kimurirwa ku wa 1 Mata 2023.
Mu mpera z'umwaka ushize Makanyaga yafashwe n'uburwayi, ndetse nyuma yo kuva mu bitaro abaganga bamusaba kuba ahagaritse ibitaramo. Kuva uyu mwaka watangira, iki nicyo gitaramo cya mbere Makanyaga azaba agaragayemo.
Makanyaga azahurira muri iki gitaramo n'abandi barimo Orchestre Impala, Orchestre Nyampinga, Orchestre Les Citadins, Les huit Anges, Inono stars, Bushayija Pascal n'abandi benshi.
Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, amatike ari kugura 5000Frw mu myanya isanzwe, VIP agura ibihumbi 15Frw na VVIP agura ibihumbi 25Frw.
Kigiye kuba nyuma y'icyabaye ku wa 15 Ukwakira 2022 kikagenda neza, ndetse n'ikindi cyabaye ku wa 12 Ugushyingo 2022.
Skol yateye inkunga iki gitaramoÂ
Ushaka kureba amafoto menshi y'Igisoope Kinaguuye giheruka, Â wakanda hano