Impanuka zikomeje kwiyongera: Ihurizo ku nyungu z'ibigo by'ubwishingizi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Kuri uyu wa Gatatu nibwo BNR yatangaje uko Politiki y'Ifaranga na Politiki igamije Ubutajegajega bw'Urwego rw'Imari zihagaze, muri ibi bihe birimo kurangwa n'izamuka riri hejuru ry'ibiciro ku masoko n'izindi mpungenge z'ubukungu.

Imibare ya Banki Nkuru y'u Rwanda igaragaza ko urwego rw'Ubwishingizi rwakomeje kwaguka, kuko umutungo mbumbe warwo wazamuseho 17 ku ijana ukagera kuri miliyari 824 Frw mu Ukuboza 2022, uvuye kuri miliyari 701 Frw mu Ukuboza 2021.

Urebye mu bwishingizi rusange, igice kinini kigizwe n'ubwishingizi bw'ibinyabiziga n'ubwishingizi bwo kwivuza, byiharira 63% by'imisanzu muri iki cyiciro na 27% by'imisanzu yose mu bwishingizi.

BNR yakomeje iti "Amafaranga asabwa kwishyurwa ubariye ku misanzu yatanzwe, yagabanyutse mu bigo byigenga ava kuri 67 ku ijana agera kuri 62 ku ijana, mu Ukuboza 2022. Ariko imibare yazamutse mu bwishingizi bw'ibinyabiziga. Ubwiyongere bwayo bushingiye ku kwiyongera kw'impanuka, n'izamurwa ry'ibiciro by'ibikoresho bisimbura ibindi byakoze."

Iyi mibare yerekana ko ko kugeza mu Ukuboza 2022, abantu bishwe n'impanuka bari 729, ugereranyije na 655 bapfuye kugeza mu Ukuboza 2021 na 687 kugeza mu Ukuboza 2020.

Muri rusange, abakoresha umuhanda bakoze impanuka bari 6351 kugeza mu Ukuboza 2020; 14,591 kugeza mu Ukuboza 2021 na 17,179 kugeza mu Ukuboza 2022.

Aho hose ni ko hasabwaga amafaranga yo kwishyura ibyangijwe, ku buryo amafaranga yasabwe kubera ubwishingizi bw'ibinyabiziga yazamutse akava kuri miliyari 21,1 (63%) mu Ukuboza 2021, agera kuri miliyari 24,9 (67%) mu Ukuboza 2022.

Umubare w'abantu bagwa mu mpanuka na wo wakomeje kwiyongera

Guverineri wa Banki Nkuru y'Igihugu, John Rwangongwa, yagaragaje ko kuba impanuka zarakomeje kwiyongera, ari imbogamizi ku nyungu y'uru rwego.

Bishimangirwa na Guverineri wungirije wa BNR, Soraya Hakuziyaremye, wavuze ko impanuka za moto ziyongereye kurusha iz'imodoka.

Mu binyabiziga byakoze impanuka muri icyo gihe, moto zari 1683 kugeza mu Ukuboza 2020, 3693 kugeza mu Ukuboza 2021 na 4664 kugeza mu Ukuboza 2022.

Hakuziyaremye yavuze ko ibigo by'ubwishingizi birimo gufata ingamba zigamije guhangana n'ibi bihombo, birimo kureba neza uko ikiguzi cy'ubwishingizi gishyirwaho, n'amafaranga atangwa ku muntu wakoze impanuka.

Yagize ati "Icyo barimo gukora ni ukugenzura neza ibyago umuntu aba afite byo gukora impanuka barebye mu myaka yashize impanuka yagize, icyo bizafasha, ikindi kirimo gukorwa ni ukureba itegeko rireba kwishyura abantu bagize impanuka, ni amafaranga usanga arengereye."

"Ibyo ni ibintu bikiri mu biganiro, twumva bizanafasha urwego rw'ubwishingizi kugira ngo ayo mafaranga batanga iyo habaye impanuka agabanuke, ntibakomeze kujya mu bihombo."

Ku rundi ruhande, ngo usibye ibibazo biri mu bwishingizi bw'ibinyabiziga kubera amafaranga atangwa ku mpanuka ziyongereye, ubundi bwishingizi buhagaze neza.

Ati "Ibigo by'ubwishingizi bifite inyungu kandi bifite imari shigiro ihagije ku buryo bikomeza guhangana n'uko kwishyura abafashe ubwishingizi igihe bagize ibyago cyangwa bakoze impanuka."

Ingano y'amafaranga yishyuwe mu byiciro bitandukanye by'ubwishingizi

Senateri Alexis Mugisha yatanze igitekerezo ko ibigo by'ubwishingizi bikwiye kureba uko byajya bishimira ba nyiri ibinyabiziga bikora impanuka nke, "binyuze mu kugabanya ikiguzi cy'ubwishingizi, ubundi bakagira icyo bongera ku kiguzi cy'ubwishingizi bw'abakora impanuka nyinshi."

Umuyobozi w'Ihuriro ry'abishingizi mu Rwanda, Annie Nibishaka, yavuze ko barimo gutekereza ku buryo bwo gutanga umusanzu mu kugabanya impanuka z'ibinyabiziga, binyuze muri politiki igenga ubwishingizi, ba nyiri ibinyabiziga bitwara neza bakaba bashimirwa.

Ati "Ariko dufite imbogamizi, kuko iyo urebye twishingira ikinyabiziga ntabwo twishingira abantu, kandi izo modoka zihindagura abashoferi buri munsi. Ni ibintu turimo kurebaho, ariko nanone iyo urebye, muri Afurika y'Iburasirazuba nitwe twishingira ibyo ikinyabiziga gishobora kwangiza hatabayeho umupaka. Turimo kubikoraho nabyo, kuko biri mu byongera ingano y'ibihombo ugira mu bwishingizi bw'ibinyabiziga."

Imibare igaragaza ko mu mpanuka zose zabaye mu myaka itatu ishize, zakomerekeyemo abantu 2704 kugeza mu Ukuboza 2020, abantu 5928 kugeza mu Ukuboza 2021 na 7918 kugeza mu Ukuboza 2022.

Impanuka zikomeje kwiyongera, bikongera n'ikiguzi kizitangwaho



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impanuka-zikomeje-kwiyongera-ihurizo-ku-nyungu-z-ibigo-by-ubwishingizi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)