Imparage yacitse aho yororerwaga iteza akavuyo mu mujyi ukomeye wa Seoul [AMAFOTO] #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Imparage yatunguye benshi ubwo yacikaga mu cyanya yororerwagamo hanyuma ihita iza mu mujyi rwagati wa Seoul ibangamira urujya n'uruza rw'abaturage.

Kuri uyuwa wa kane,tariki ya 23 Werurwe,nibwo iyi nyamaswa yacitse muri Seoul Children's Grand Park Zoo, muri Koreya y'Epfo yigira mu mujyi rwagati.

Iyi mparage y'ingabo yitwa Sero,yamaze amasaha abiri yikatisha muri uyu mujyi ukoemeye hanyuma abayobozi barayifata bayisubiza aho yaturutse.

Amashusho yafashwe yagaragaje iyi nyamaswa y'imyaka ibiri yateje akavuyo mu mujyi abagenzi barwanira kuyifotora ndetse iri kubisikana n'imodoka.

Ubwo yari igeze ku muhanda munini yagabanyije umuvuduko igenda bisanzwe ndetse yagiye kurya ibyatawe mu bimoteri byo mu mujyi.

Nkuko ba nyiri icyanya iyi nyamaswa yororerwagamo babivuze,yacitse saa munani na 50 z'amanywa nyuma yo gusenya uruzitiro rw'aho yabaga.

Nyuma y'amasaha abiri,abapolisi n'abashinzwe ubutabazi barayishatse barayibona bayitera imiti isinziriza bayisubiza aho yaturutse.

Icyakora nta raporo y'ibyangijwe n'iyi nyamaswa yagiye hanze ndetse abaganga bayisuzumye basanga nta kibazo ifite.




Source : https://umuryango.rw/ubuzima-115/udushya/article/imparage-yacitse-aho-yororerwaga-iteza-akavuyo-mu-mujyi-ukomeye-wa-seoul

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)