InyaRwanda yamenye ko Ev. Caleb na Alice bibarutse imfura yabo kuri uyu Kane tariki 30 Werurwe 2023. Babyaye umwana w'umukobwa wavukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ari naho Alice atuye na mbere y'uko akora ubukwe. Umwana wabo bamwise Anora Vee Agabe.Â
"Muraho neza, Umuryango wa Alice na Caleb duhaye Imana icyubahiro ko iduhaye umwana w'umukobwa kandi mwiza bihebuje. Anora Vee, kaze neza mfura yacu uri urukundo uri umuringa uri ibigwi uri ishema. Mama na Papa baragukunda." Ubutumwa bwa Caleb kuri Instagram.
Bibarutse umukobwa
Ubukwe bwa Caleb na Alice bwabereye kuri Muhazi Beach Resort mu Karere ka Rwamagana mu Ntara y'Iburasirazuba, tariki 19 Kamena 2022. Basezeranyijwe na Rev. Rwibasira Vincent wo mu Itorero rya Bethesda Holy Church ari naryo Ev. Caleb abarizwamo.
Ubwo Caleb yambikaga impeta umukunzi we Alice, yaragize ati "Nkwambitse iyi mpeta nk'ikimenyetso cy'urukundo n'ubwizerane wowe Uwingabire Alice, mbikoze mu izina rya Data wa twese n'Umwana n'Umwuka Wera, Amen".Â
Abari muri ubu bukwe bahise bakoma amashyi menshi bashima Imana ku ntambwe aba bageni bateye, banabaririmbira indirimbo ivuga ngo "Uri Imana itabasha kubeshya, uri Imana isohoza amasezerano".
Ev. Caleb wigisha muri Kaminuza muri Pologne na Alice, bakorewe agashya n'umuramyi Alex Dusabe wabatunguye abakorera indirimbo yanacuranzwe mu birori byabo kuko we atabashije kuboneka ku munota wa nyuma. Iyi ndirimbo irimo amagambo agera ku ndiba y'umutima y'abantu babiri bahuje bakiyemeza kubana iteka.
Alex Dusabe aririmbamo ati "Mbega ukuntu ari iby'igikundiro kubona Caleb na Alice bicaranye, bimeze nk'umubavu w'igiciro utamirijwe ahateraniye inshuti n'imiryango, bimeze nk'umunsi w'umunezero udashira. Umucyo urarashe, umunsi mushya uraje, dore urukundo n'amahoro bibanye namwe iteka ryose".
"Muri beza murasa n'umugisha, muri beza mwuzuye amahoro. Urukundo rubuzure, rubasage, rubagote. Imana ya Caleb ni yo ya Alice, kandi umugisha w'Imana ubomeho.Â
Iyi Paradizo yanyu muyitambagiremo muri kumwe, mujyane mwuzuzanye mugeze amasaziro, ejo ni heza habereye ibibondo byanyu, ntacyabatanya mujyane mubane akaramata".
Mu kiganiro kihariye yagiranye na INYARWANDA, Caleb Uwagaba yavuze ko yishimye cyane kuko ubukwe bwe na Alice bwagenze neza.Â
Ati "Muri macye ndishimye, ndanezerewe ko mu buzima bwange haje abantu benshi beza kandi b'ingenzi ariko kandi haje n'urukundo rw'ahazaza hanjye uyu yaraje ndibona kandi umunsi wacu wagenze neza cyane twese twarishimye".
Uwagaba Caleb ni umwalimu muri Kaminuza yo ku mugabane w'uburayi mu gihugu cya Pologne yitwa 'University of Economics and Human Sciences'. Yigisha abanyeshuri b'icyiciro cya kabiri cya Kaminuza ndetse n'abiga mu cya gatatu (Master's).
Izi nshingano zo kwigisha muri iyi Kaminuza yazihawe nyuma yo kwitwara neza akabona amanota yo ku rwego rwo hejuru ubwo yigaga mu Cyiciro cya gatatu cya Kaminuza, bimutera kwigirira icyizere ahita asaba akazi, barakamuha.
Alice yibarukiye muri Amerika
Caleb na Alice barashima Imana yabahaye umwana w'umukobwa
Bakoze ubukwe buryoheye ijsho
Inseko ya Alice ku munsi w'ubukwe bwe na Caleb
Caleb&Alice ku munsi utazibagirana mu mateka yabo
Basezeranye ku nkombe z'ikiyaga cya Muhazi