Imvano y'ubuke bw'abagore n'abakobwa mu bubaji - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Agakiriro ka Rubavu ni kamwe mu dukiriro tugaragaramo umubare muto w'abagore n'abakobwa bakora ububaji kuko gakoreramo abakobwa barindwi mu bagabo 300.

Niyikomeza Rebecca, umwe mu bakobwa barindwi bakorera mu gakiriro ka Rubavu gaherereye ahitwa mu Mbugangari, yabwiye IGIHE ko akirangiza Icyiciro Rusange yahise akomereza mu mwuga w'ububaji nubwo abantu benshi bamucaga intege bamubwira ko umwuga agiyemo atazawushobora.

Ati 'Narabishoboye, nzi gukora inzugi, ibitanda, utubati n'ibindi. Impamvu abakobwa benshi batitabira ububaji ni uko mbere twabonaga bikorwa n'abagabo gusa tukumva ko ari akazi k'abagabo'.

Nyiransabimana Claudine, ni we mukobwa wenyine ukorera ububaji mu gakiriro ka Nyaruguru, kuko bagenzi be biganye uyu mwuga bawuvuyemo bajya gukora ibindi.

Ati 'Twize ububaji turi abakobwa 5 kubera kwitinya bose babivuyemo ninjye ubisigayemo. Ngitangira nabonaga igitanda nkibwira ko ari ibintu bikomeye ariko ubu nanjye nzi kubyikorera'.

Nyiransabimana asaba abagore n'abakobwa kwitinyuka bakitabira umwuga w'ububaji kuko uruhare rwabo ari ingenzi mu kunonosora ibikoresho by'ububaji.

Ati 'Uruhare rw'abakobwa n'abagore rurakenewe kugira ngo uyu mwuga utere imbere kuko abakobwa dukora neza ibikoresho. Igikoresho cyasenwe n'umukobwa w'umubaji kiba gisa neza kurusha icyasenwe n'umugabo cyangwa umusore'.

Twizerimana Souvenir Grace, uri kwimenyereza umwuga w'ububaji mu gakiriro ka Karongi yabwiye IGIHE ko bamwe mu bakoresha bagifite imyumvire y'uko ububaji ari akazi gasaba imbaraga.

Ati 'Imbogamizi ni uko iyo turangije akenshi bataduha akazi bakagaha abahungu, kubera ko bagifite imyumvire y'uko ububaji busaba imbaraga ariko natwe turabishoboye'.

Uwanyirigira Valentine, umaze imyaka ine afite ikigo gikora ububaji mu karere ka Gasabo mu mujyi wa Kigali, ahamya ko abakobwa n'abagore bakora neza umwuga wo kubaza agasaba abafite ibigo bikora ububaji kubagirira icyizere bakabaha akazi.

Ati 'Abagore n'abakobwa dupanga neza akazi kacu kandi tugakora ibintu bifite isuku. Abagabo benshi iyo ubahaye komande y'igikoresho ntabwo abasha kugitangira ku gihe ariko twebwe abagore tugerageza kubahiriza amasezerano twahanye n'umukiliya'.

Mu karere ka Karongi mu Murenge wa Rubengera hari ishuri ry'ububaji rimaze imyaka 10 ritangiye. Abenshi mu bize muri iri shuri ni abahungu, ndetse n'uyu munsi mu banyeshuri 60 baryigamo harimo abakobwa 9 gusa.

Umuyobozi w'iri shuri Soeur Emmilienne Muhawenimana yavuze ko bagiye gushyiraho ihuriro ry'abagore n'abakobwa bakora umwuga w'ububaji mu Rwanda mu rwego rwo gutinyura ab'igitsina gore batinya uyu mwuga.

Ati 'Mu bumenyi tubaha tubona ko bashoboye kandi babikora neza ariko hakabaho imbogamizi yo kwitinya. Turashaka kubatinyura kugira ngo umubare wabo wiyongere muri uyu mwuga w'ububaji'.

U Rwanda ni kimwe mu bihugu birajwe ishinga no kurandura ubusumbane hagati y'abagabo n'abagore, niyo mpamvu abagore badakwiye gusigara inyuma mu kwiga imyuga. Intego ya Guverinoma y'u Rwanda ni ukongera abanyeshuri biga amasomo y'imyuga n'ubumenyingiro bakagera kuri 60% bitarenze 2024.

Uwanyirigira Valentine ufite ikigo gikora ububaji asaba abafite ibigo bikora ububaji kugirira icyizere abakobwa bize ububaji bakabaha akazi kuko bashoboye
Twizerimana Souvenir Grace asaba abakoresha guha akazi abakobwa bize ububaji
Nyiransabimana Claudine niwe mukobwa wenyine ukorera ububaji mu gakiriro ka Nyaruguru
Niyonizera Rebecca yize ububaji bamuca intege ko atazabishobora ariko ubu biramutunze
Soeur Muhawenimana uyobora ishuri ryigisha ububaji avuga ko umubare w'abakobwa mu mashuri yigisha ububaji ukiri muto
Hatangijwe ihuriro ry'abagore n'abakobwa bakora ububaji mu Rwanda rigamije gutinyura ab'igitsina gore bacyitinya



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-y-ubuke-bw-abagore-n-abakobwa-mu-bubaji

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)