Imvano yigisigo cya Tuyisenge na Ruth gikang... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe bavuga ko iyo umukobwa ari isugi bigaragaza uburyo yubashye uburere yahawe n'umuryango, abandi bakavuga ko ntawe ukwiye gucira iteka ku mukobwa wamaze kubutakaza.

Mu gitabo 'Losing It: Sex Education for the 21st Century' bavugamo uburyo akarindabusugi ari akagingo gato k'imisusire y'uruhu, gashobora kuboneka hafi y'urwinjiriro rw'igitsina cy'umugore.

Umwanditsi Sophia Smith Galer avuga ko bitangaje 'ukuntu uru rugingo rushobora kuba ntacyo rumaze, rwagizwe ikintu gikomeye bidafite ishingiro.'

Hari bamwe mu bavuga ko kumenya umukobwa ukiri isugi, bigaragazwa n'igihe mwakoze imibonano mpuzabitsina, hanyuma akava amaraso mu gitsina akajya ku mashuka.

Mu nkuru ya Sophia Smith Galer yanyujije muri BBC yavuzemo ko 'Uturindabusugi tumwe na tumwe dushobora kuva amaraso mu gihe dukweduwe mu gihe icyo gikorwa gihutiweho, ariko amaraso ashobora no kuva mu gukuba inkuta z'igitsina gore kubera gukoresha ingufu no kubura ububobere.'

Ibi biri mu byatumye umusizi Tuyisenge afatanya na mugenzi we Umubwiriza Ruth bakora igisigo bise 'Agasugi', cyumvikana nk'ikiganiro hagati y'umukobwa n'umuhungu, aho umuhungu agaragaza irari rishyira imibonano mpuzabitsina ariko umukobwa akamubera ibamba.

Tuyisenge yabwiye InyaRwanda, ko iyi nganzo ari imwe mubyo yari anyotewe gushyira hanze.

 Ati 'Maze igihe nitegereza umubano w'abahungu n'abakobwa hanze aha, mbabazwa n'ukuntu umukobwa ahohoterwa agatukwa kandi mu by'ukuri ibyo yimana ari ibye. Mu gukomeza kubyitegereza nahise mbikoramo iki kiganiro, kugira ngo nereke abahungu ko nabiteye imboni.'

Yavuze ko yagiye mu nganzo arandika, ahanini biturutse kubyo yari amaze igihe abona hagati y'umusore n'umukobwa bari mu rukundo.

Ati 'Imvano y'iki gisigo yaturutse mu kwitegereza ukuntu abakobwa batotezwa bazira ibyabo, numva nshaka gukora ikinankuru ijyanye n'uko bigenda nibura ngo abazabyumva bigaye.'

Uyu musizi yavuze ko yiteze impinduka nziza mu buryo abahungu bagaragaza amarangamutima yabo, nyuma y'uko abakobwa babangiye ko baryamana, nibamara kumva iki gisigo.

Tuyisenge yagiriye inama abakundana ko ikiruta bakwitwara neza mu rugendo rwabo, kandi ko kuryamana atari byo bihamya urukundo nyakuri.

Ruth Umubwiriza wakoranye iki gisigo na Tuyisenge, ni umwe mu bakobwa bakiri bato bihebeye umwuga w'ubusizi.

Yabwiye InyaRwanda ko abakobwa bahura na byinshi mu rugendo rwabo n'abasore, kandi yishimiye gutanga ubutumwa nk'ubu bukangurira abakobwa gukomera ku busugi bwabo.

Ati 'Ubusizi nibwo buryo nabonye nacishamo ubutumwa, nkabwira bagenzi banjye ko urukundo ntaho ruhurira n'ubusambanyi. Bagenzi banjye bakomeza kwifata.'

Umusizi Tuyisenge ni umwe mu basizi babigize ubuzima, aho mu mwaka washize yashyize hanze umuzingo (Album) yise 'Inkuru y'ikimenamutwe.' 

Tuyisenge yahuje imbaraga na Ruth bakorana igisigo bise 'Agasugi'


Tuyisenge aherutse gushyira hanze umuzingo (Album) yise 'Inkuru y'ikimenamutwe'


Umubwiriza Ruth avuga ko yishimiye gutanga ubutumwa nk'ubu, bukangurira abakobwa gukomera ku busugi bwabo


Muri iki gisigo, Ruth abera ibamba Tuyisenge ukina amusaba ko bahuza urugwiro

KANDA HANO WUMVE IGISIGO 'AGASUGI' CYA TUYISENGE NA RUTH

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127397/imvano-yigisigo-cya-tuyisenge-na-ruth-gikangurira-abakobwa-gukomera-ku-busugi-127397.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)