Indirimbo y'umuhanzi Rema yatumye agirwa icyamare muri muzika ku Isi #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuririmbyi wo muri Nigeria Divine Ikubor wamenyekanye nka Rema, yakoze amateka n'indirimbo ye 'Calm Down' ku rutonde rwa Billboard Hot 100.

Ku wa 21 Werurwe 2023, nibwo Billboard Hot 100 yatangaje ko indirimbo Calm down ya Rema yasubiyemo ayifatanyije na Selena Gomez ari ku mwanya wa 8 kuri uru rutonde.

Kuri iyo mpamvu kandi, byatumye iyi ndirimbo aba ariyo y'Umunyafurika igeze kuri uyu mwanya w'urutonde rw'indirimbo zikunzwe muri Leta zunze Ubumwe z'Amerika.

Nubwo bimeze gutya ariko, indirimbo Essence' ya Wizkid yafatanyije na Justin Bieber ndetse na Tems ikaba ariyo yari yarigeze kuza ku mwanya wa 09 kuri Billboard Hot 100.

Tugarutse kuri Calm down, ikaba yarasohotse muri Gashyantare 2022, ndetse abarenga miliyoni 230 akaba aribo bamaze kuyireba kuri YouTube.

Ikindi kandi iyi ndirimbo ikaba ariyo imaze kurebwa cyane kuri YouTube muri Nigeria.

Nta kabuza Rema akomeje kwandika amateka no kuzamura ibendera rya Nigeria, muri rusange n'umuziki wo muri Afurika.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/article/indirimbo-y-umuhanzi-rema-yatumye-agirwa-icyamare-muri-muzika-ku-isi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)