Mu itangazo RAB yashyize hanze kuri uyu wa Kabiri tariki ya 7 Werurwe 2023 ryashyizweho umukono na Dr Uwituze Solange, Umuyobozi Mukuru w'agateganyo, yavuze ko bashingiye ku itegeko ryasohotse mu 2008 rigena uburyo bwo kurinda no kurwanya indwara zanduza amatungo mu Rwanda.
Bashingiye kandi ku miterere y'indwara y'uburenge n'uko yandura vuba vuba, ikaba kandi itinda igihe kirekire mu itungo ryafashwe, RAB yahagaritse ingendo z'amatungo arimo Ihene, Inka, Intama n'Ingurube ku mpamvu iyo ariyo yose mu murenge wa Nyamugali.
Yahagaritse kandi kuba ariya matungo yabagwa, yagurishwa bikorewe muri uriya murenge.
RAB yakomeje igira iti ' Guhagarika icuruzwa ry'ibikomoka ku matungo akurikira Inka, Ihene, Intama n'ingurube ibyo birimo amata, inyama ndetse n'impu mu Murenge wa Nyamugali.'
Aborozi bafite amatungo yagaragaje cyangwa akekwaho ibimenyetso by'indwara y'uburenge basabwe guhita babimenyesha umukozi ushinzwe ubworozi ku Murenge ndetse bagafata ingamba z'ubwirinzi, basabwe kandi gukura itungo ryagaragaje ibimenyetso mu yandi kugira ngo ridakomeza kuyanduza.
Mu bindi aborozi basabwe harimo gusuzumisha amatungo, gukumira izerera ry'amatungo hashyirwaho ibyangombwa akenera buri munsi nko kuyabonera amazi. Aborozi kandi basabwe gushyiraho ubwogero burimo umuti wica virusi y'indwara y'uburenge, aho ibinyabiziga, abantu cyangwa ibikoresho bisukurirwa igihe bivuye mu gace karwaje.
Aborozi kandi basabwe gukingira indwara y'uburenge inka zose zirengeje amezi atandatu mu mirenge yose yo mu Karere ka Kirehe. Urukingo rutangwa ku buntu rugahabwa itungo inshuro ebyiri mu mwaka.