Infantino yavuze uko Perezida Kagame yamuguri... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu nama ya 73 ya FIFA yateraniye i Kigali kuri uyu wa 16 Werurwe 2023, umuyobozi w'ishyirahamwe ry'umupira w'amaguru ku Isi (FIFA), Gianni Infantino, yagarutse ku rugendo rwe yiyamamariza kuyobora FIFA, ndetse agaragaza ko inzira ye ifitanye umubano wihariye n'u Rwanda kuva mu mikino ya CHAN u Rwanda rwakiriye mu 2015.

Mu 2015 ni bwo Gianni Infantino yatangiye ibikorwa byo kwiyamamariza kuyobora FIFA aho iyi gahunda yayitangiriye mu Rwanda. Muri uwo mwaka, u Rwanda rwakiriye igikombe cy'Afurika gikinwa n'abakinnyi bakina imbere mu gihugu CHAN. 

Ifantino avuga ko ubwo yazaga mu Rwanda yahakuye imbaraga zikomeye zo kuyobora FIFA n'ubwo yabanje gucika intege. Yagize ati: 'Mfitanye isano yihariye n'u Rwanda, ubwo niyamamarizaga kuyobora FIFA mu 2015, ari nabwo u Rwanda rwakiriye imikino ya CHAN 2015". 

"Naje inshuro ebyiri mu Rwanda, inshuro ya mbere byari ugutangiza iyi mikino aho nahuye n'abantu batandukanye bahagarariye amashyirahamwe y'umupira w'amaguru muri Afurika.'

Infantino yavuze ko ku nshuro ya mbere aza mu Rwanda 'nari mfite imbaraga n'icyizere cyinshi, ariko ku nshuro ya kabiri ngaruka mu Rwanda nari nabwiwe n'abantu ko bankunda ariko batazanshyigikira mu matora'.

Infantino yakomeje avuga ko muri we yumvise acitse intege, ku buryo yumvaga yabivamo, ariko amateka y'u Rwanda akamwongerera imbaraga. 

Ati: 'Icyo gihe ntabwo nari mfite itike yo kujya kureba umukino wa nyuma wa CHAN, mu gihe gito nsanganirwa n'umuntu wanshyikirije itike yo kujya kureba uwo mukino. Uwo muntu yarambwiye ngo iyi ni itike yawe yaguzwe na Perezida Kagame."

Infantino yavuze ko yabitekerejeho, nyuma ajya gusura Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi ruherereye ku Gisozi. Uyu mutaliyani yavuze ko ibyo u Rwanda rwanyuzemo n'urugendo rwo kwiyubaka 'bitera imbaraga Isi yose'.

Yavuze ko ataciwe intege n'abo bantu bamubwiraga ko batazamutora, ahubwo yagiye kureba umupira, hanyuma akomeza gahunda ye yo kwiyamamaza nyuma y'amezi macye atorerwa kuyobora FIFA.

Infantino yasoje avuga ko u Rwanda rwanyuze mu bihe bikomeye ariko rwongera kwiyubaka binyuze mu cyizere, umuhate, gukora cyane ndetse n'ubuyobozi bwiza. 

Yavuze ko 'u Rwanda ari igihugu cyiza kandi nzi ko benshi muri mwe muzagaruka atari ugusura Kigali gusa, ahubwo n'ibindi bice'.

Perezida Kagame yagenewe umupira na FIFA uriho nimero 23 ugaragaza ko umupira w'amaguru wunga Isi yose 

Gianni Infantino ni ku nshuro ya 3 aje mu Rwanda mu myaka 8 itambutse 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127127/infantino-yavuze-uko-perezida-kagame-yamuguriye-itike-ku-mukino-wa-chan-agasubiza-amaso-ku-127127.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)