Inganda zo mu Rwanda zahawe umukoro ku kibazo cy'ibura ry'ibiryo by'amatungo magufi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi byagaragajwe ku wa 28 Werurwe mu nama irebera hamwe ibyavuye mu mushinga inzego zombi zari zimaze imyaka itatu zihuriyeho.

Harimo ko umworozi w'ingurube n'inkoko atagera ku musaruro uhagije kubera ikibazo cy'ibura ry'ibiryo by'aya matungo ndetse n'uburyo bukoreshwa mu kuyorora usanga butajyanye n'igihe tugezemo.

Umuyobozi Wungirije wa FAO ushinzwe ibikorwa mu Rwanda, Muhinda Otto Vianney, yavuze ko ubu bworozi bw'ingurube n'inkoko bushobora kugera ku musaruro uhagije mu gihe hashyizwemo udushya ndetse hakarebwa ku kibazo cy'ibura ry'ibiryo byayo kuko na byo biri mu bituma umusaruro ugabanuka.

Yakomeje avuga ko ikibazo gikomeye kirimo kudindiza umusaruro w'amatungo magufi ari ibura ry'ibiryo byazo ndetse inganda zibarizwa mu Rwanda zikwiye kugira uruhare mu kongera umusaruro hashyirwa imbaraga mu gutunganya ibiryo by'aya matungo.

Ati 'Ingurube n'inkoko zirya ibinyampeke n'ibinyamisogwe ariko ni byo bintu bidahari mu gihugu. Aho rero niho twasanze aborozi b'ayo matungo bagomba kwishyira hamwe bakagira imbaraga zihagije, bagatangira gutekereza uko bakemura icyo kibazo.'

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubworozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Ndorimana Jean Claude yavuze ko uyu mushinga wafashije mu kubona aho ikibazo cy'umusaruro muke mu matungo magufi giherereye ndetse n'aho bakwiye gushyira imbaraga kugira ngo uzamuke.

Ati'Ikibazo gihari gikomeye ni uko inganda nyinshi nta bushobozi ziba zifite bwo kugura cyane cyane nk'ibigori kuko ni byo by'ingenzi usanga bigeze nko kuri 70% y'ibyo dukoresha mu biryo by'amatungo.'

Ati 'Dufite imishinga itandukanye nka Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ifasha inganda kugira ngo babone ubushobozi bwo kuba bagura bya bigori.'

Inzobere mu bijyanye n'ubworozi bw'amatungo zagaragaje ko inkoko zifite ubushobozi bwo kunguka hafi 230% naho ingurube zikageza ku 190% iyo habayeho kugaburira neza aya matungo no guhitamo icyororo cyiza.

Umuyobozi ushinzwe iterambere ry'ubworozi muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi, Ndorimana Jean Claude, yavuze ko hari gukorwa ibishoboka ngo ibura ry'ibiryo by'amatungo ribonerwe igisubizo
Abitabiriye ibiganiro byahuje abayobozi muri FAO na Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi harebwa ku iterambere ry'ubworozi bw'amatungo magufi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inganda-zo-mu-rwanda-zahawe-umukoro-ku-kibazo-cy-ibura-ry-ibiryo-by-amatungo

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)