Ingo 61% z'i Kigali zirakodesha: Ibintu 10 bigaragaza imibereho ya none - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Aba banyarwanda barimo 6,817,068 b'igitsina gore bahwanye na 51.5%, na 6,429,326 b'igitsina gabo bahwanye na 48.5% by'abaturage bose. Nibura 27.9% baba mu mijyi, naho 72.1% baba mu byaro.

Ni abaturage barimo kuzamuka ku rwego ruringaniye kuko ubu umubyeyi ashobora kubyara abana 3.6 bavuye kuri 8.6 mu 1978 bikaba umusaruro w'uruhurirane rw'ibikorwa bitadukanye, binatuma kugeza ubu icyizere cy'ubuzima kigeze ku myaka 69.6.

Bijyana n'uko hubatswe inzego z'ubuzima hashyirwaho n'uburyo bworohereza uwarwaye kwivuza. Abaturarwanda bakoresha ubwishingizi bwa "Mutuelle de santé" ku rwego rwa 93%, abandi 4% bagakoresha ubwa RSSB, ijanisha rito risigaye rigasaranganywa n'ibigo by'ubwishingizi bisigaye.

Abatunze inzu mu mijyi...

Ibarura ryagaragaje ko Abanyarwanda bafite inzu zabo bwite ari 72%, mu gihe 22% bakodesha aho kuba.

Iyi mibare yarahindutse cyane kuko nko mu 2012 abantu batunze inzu zabo bari 80%, abakodesha ari 15%.

Mu byaro, muri rusange abafite inzu zabo ni 83%, mu gihe abakodesha ari 11%. Mu ntara zose n'Umujyiwa Kigali, abatunze inzu zabo ni benshi mu Majyaruguru kurusha ahandi kuko ari 87%, bakaba bake cyane muri Kigali kuko ari 34%.

Ubushakashatsi bukomeza buti 'Mu murwa mukuru, ingo zisaga 61% z'abantu ku giti cyabo zibamo abantu bakodesha.'

Rukarakara zubakishwa ku bwinshi

Ibarura ryagaragaje ko 74% by'inzu mu Rwanda, zisakajwe amabati naho 26% ni amategura. Nibura 65% zubatswe ku Mudugudu.

Nko mu Mujyi wa Kigali, inzu zisakaje amabati ni 99%, mu gihe mu majyepfo ari ho hari amabati make, kuko amategura ari 61%.

Urebye inkuta, abantu benshi bubakishije inkarakara (67%), ibiti birobetsemo icyondo ni 18%. Abubakishije amatafari ahiye ni 4%.

Imibare igaragaza ko muri izo nzu zose zituwemo, nibura impuzandengo y'abantu babiri basangira icyumba.

Muri izi ngo kandi, 78% ni zo zifite ibyumba bituma abahungu n'abakobwa barara ahantu hatandukanye.

Abaryama kuri matola mu mujyi ni 87.5% naho mu byaro ni 63.1%.

Benshi batunzwe n'ubuhinzi

Ibarura ryagaragaje ko nibura ingo 2.3 zitunzwe n'umurimo w'ubuhizi, zihwanye na 69% z'ingo zose.

Intara y'Amajyepfo n'iy'Amajyaruguru nizo zifite abaturage benshi batunzwe n'ubuhinzi kuko bari hejuru ya 80% by'abaturage bazo bose.

Mu byaro, ingo zikora ubuhinzi muri rusange ni 83%, mu gihe mu mijyi ari 34%.

Ibihingwa byitabirwa cyane ni ibishyimbo kuri 79.9%, ibigori kuri 56.3%, imbuto kuri 48.7% kimwe n'imyumbati, ibijumba kuri 44.3% n'ibitoki kuri 24.4%.

Mu bijyanye n'ubworozi, amatungo aboneka cyane ni inka, aho mu mijyi zorowe kuri 7.5%, naho mu byaro ni 36.3%.

Uretse urwego rw'ubuhinzi rutanga imirimo ku gipimo cya 53.4%, indi mirimo ibamo abantu benshi ni ubucuruzi (9.0%), ubwubatsi (7.0%), ibikorerwa mu nganda (4.3%), ubwikorezi no kubika ibicuruzwa (4.1%).

Isuku n'isukura

Mu Rwanda, nibura ingo 82% zikoresha amazi meza yo kunywa ava ku migezi ibungabunzwe, mu gihe 18% bakoresha amasoko y'amazi atizewe.

Mu mujyi wa Kigali niho bakoresha amazi meza kurusha ahandi kuko bageze kuri 97%, mu gihe aho bari hasi cyane ari mu Ntara y'Iburengerazuba iri kuri 75%.

Mu bijyanye n'ubwiherero, ku rwego rw'igihugu, ingo zifite ubwiherero bwihariye ni 72%.

Izi ngo kandi zo mu mujyi, usanga nk'isoko y'ibanze bakoresha y'ingufu batekesha, amakara ni 50% n'inkwi kuri 34%, mu gihe mu byaro, 93% bakoresha inkwi.

Ibikoresho nkenerwa mu ngo

Gutunga ibikoresho runaka mu rugo bigenda bitandukana bitewe n'aho abantu batuye.

Urugero nko mu mijyi, niho hagaragara ingo nyinshi zitunze telefoni (89.9%), radio (91.5) na televiziyo (30.1%).

Mu byaro, abatunze telefoni ni 73.2%, radio ni 77.2% naho televiziyo ni 5.0%.

Abatunzi telefoni bose hamwe bari miliyoni 4,6, barimo miliyoni 1.1 batunze smartphones na miliyoni hafi 3,5 batunze udutelefoni dusanzwe.

Abatunze imodoka, 5.3% ni abo mu mujyi, naho mu cyaro ni 0.4%. Ni kimwe na moto, 2.4% bazitunze baba mu mijyi, naho mu byaro ni 1.3%.

Abashakanye n'abatandukanye

Ubwo ibarura ryakorwaga, ryagaragaje ko hafi kimwe cya kabiri cy'abantu barengeje imyaka 12, ni ukuvuga 49.1%, babanaga n'abo bashakanye mu gihe 44.4% bari batarashaka.

Ni mu gihe 4.6% bari abapfakazi, naho 0.2% bari baratandukanye mu buryo bweruye n'abo bashakanye, naho 1.7% ntibabanaga.

Urwego rw'amashuri

Ubushakashatsi bwagaragaje ko mu Rwanda hari abaturage bakuru miliyoni 8.2, barengeje imyaka 15.

Muri bo, 79% nibo bazi gusoma no kwandika. Ku rundi ruhande, abaturage 2,954,770 bangana na 22.3% by'abanyarwanda bose, ntibigeze bakandagira mu ishuri.

Mu mijyi niho hari abantu bake batize (18%) ugereranyije no mu byaro (24%).

Nibura 77% bazi kuvuga rumwe mu ndimi enye z'ubutegetsi zikoreshwa mu Rwanda, ni ukuvuga Ikinyarwanda, Igifaransa, Igiswahili n'Icyongereza.

Ku rundi ruhande, hejuru ya kimwe cya kabiri cy'abaturage, ni ukuvuga 54%, bize kugeza ku rwego rw'amashuri abanza, 15% ni ku rwego rw'amashuri yisumbuye, naho 3% bize kugeza ku rwego rwa kaminuza.

Kwiga bivuze byinshi, kuko binagira uruhare mu kugabanya umubare w'abana bavuga, ku buryo imiryango ibyara abo ishoboye kurera.

Nk'abagore bize kugeza mu mashuri yisumbuye cyangwa kuzamura bo bafite abana ku mpuzandengo ya 3.4 ku mugore, mu gihe abageze mu mashuri abanza bafite mu bana 3.9 ku mugore.

Gukoresha internet

Ubushakashatsi bwerekanye ko ku rwego rw'igihugu, nibura abaturage 14% barengeje imyaka 10 y'amavuko, bakoresheje internet mu mezi 12 yabanjirije ibarura.

Iyi mibare yagendaga izamuka uko imyaka yiyongera.

Urugero, bigera kuri 16% bafite mu myaka 16 na 17% ku bafite imyaka isaga 21.

Ku rwego rw'igihugu, 64% by'abaturage barengeje imyaka 10 bakoresheje internet bari mu rugo mu mezi 12 yari ashize, 22% bari ku biro na 13% ku ishuri.

Umujyi wa Kigali ni wo ufite ijanisha riri hejuru w'abakoresha internet (70%).

Abafite ubumuga

Imibare muri rusange yerekana ko mu Rwanda hari abantu 391,775 bafite ubumuga, bangana na 3.4% by'abanyarwanda bose.

Ubu bushakashatsi bwemeje ko nibura 12.6% by'abantu bakuru bafite ubumuga, ugereranyije na 3% mu bantu bose barengeje imyaka itanu.

Hari ikinyuranyo mu bijyanye n'igitsina, aho harimo 11% mu bagabo na 13.5% mu bagore.

Amadini

Imibare igaragaza ko mu Rwanda, abaturage 92% bari mu madini ya gikirisitu. 3% bo nta dini bagira.

Mu madini babarizwamo, Abagatolika ni 40%, abo muri ADEPR ni 21%, aba-Protestants ni 15%, Abadiventisiti ni 12%, Abasilamu ni 2%, naho abayoboke b'amadini gakondo bari munsi ya 1% y'abaturage bose.

Abangavu babyara

Muri iri barura, umwagavu ni umukobwa wese ufite hagati y'imyaka 10 na 19.

Ryagaragaje ko abangavu babyaye mu Rwanda ku rwego rw'igihugu ari 2.6 %.

Ni imibare igenda itandukana bijyanye n'amahirwe aba bakobwa bagize yo kujya mu ishuri.

Mu bangavu batigeze bakandagira mu ishuri, ababyaye ni 5.2%, mu bavuye mu ishuri ni 7.8%, mu gihe mu bakiri mu ishuri ari 0.6%.

Kimironko ni kamwe mu duce dutuwe cyane mu Mujyi wa Kigali, ndetse dukodeshwamo n'abatari bake



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-61-z-i-kigali-zirakodesha-ibintu-10-bigaragaza-imibereho-ya-none

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)