Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya kabiri yakuye muri kaminuza y'u Rwanda mu bijyanye na 'Crop Sciences'.
Iyo yivuga, agaragara nk'utewe ishema cyane no kuba yarize ubuhinzi by'umwihariko yanasoza amasomo ye agakomeza gukora ibyerekeye bwo cyane ko benshi atari ko bigenda nkawe.
Uretse ibyo, ni impirimbanyi mu byerekeye ihindagurika ry'ikirere ku buryo ibyo akora agerageza gukoresha ibikoresho bitacyonona.
Niwe washinze akaba n'umuyobozi Mukuru wa Agriresearch Unguka Ltd, isosiyete yigenga ikora ubushakashatsi mu buhinzi bushingiye ku isoko kandi itanga serivisi zitandukanye zerekeye ibindi byose by'ubuhinzi.
Ni n'Umuyobozi Wungirije W'ihuriro ry'Urubyiruko Rikora Ubuhinzi n'Ubworozi mu Rwanda.
Yatangiye ubushabitsi bikino yiga muri kaminuza
Uyu musore ayoboye  Agriresearch Unguka Ltd,  ukorera ubushakashatsi ku buhinzi butangiza ikirere mu turere twa Musanze na Nyabihu.
Watangiye ari umuryango  watangijwe mu 2018 n'itsinda ry'abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda mu Ishami ry'Ubuhinzi n'Ubworozi i Busogo barangajwe imbere na Usanase.
Wubatse umurima w'icyitegererezo (climate smart agriculture model farm), umaze kugeza impinduka ku barenga ibihumbi 16 barimo abanyeshuri n'abahinzi.
Utanga ubujyanama ku bakora ubuhinzi buciriritse n'abakora ubwunguka.
Uyu muryango wakomotse muri club y'abanyeshuri yatangiye mu 2018 muri kaminuza yu Rwanda.
Avuga ko 'Icyerekezo cyacu ni ukuba igicumbi cya  mbere cy'ubuhinzi bufite udushya bufasha abahinzi kugira ubuzima bwiza no kuba abakire. Kugira ngo tugere ku ntego zacu, ntabwo dutezimbere gusa ikoranabuhanga ry'imbere mu gihugu, ahubwo dufasha abahinzi kugira ubumenyi burambye mu byo bakora.'
Uretse AGRITrials itanga amakuru ajyanye n'imihindagurikire y'ikirere, amakuru y'uko ku isoko bimeze n'ibyemezo bafata bijyanye n'ibikorwa by'ubuhinzi bwabo; hari na SmartInput ifasha abahinzi kuzamura ibikorwa by'ubuhinzi binyuze mu gufata neza ibidukikije.
AGRITrials yahawe igihembo na USAID Feed The Future inashimwa n'ibindi bigo byinshi bikomeye.
Usanase avuga ko gukora ikigo uhereye ku busa kikagera aho icye kigeze bisaba kuba ufite icyerekezo kizima kandi ufite ubushobozi bwo guhangana n'ibibazo wahura nabyo.
Umugati wa sosiyete ya Usanase ukoze mu kirayi, igiterekerezo cyo kucyongerera agaciro!
Usanase iyo ajya kuvuga ku mugati ukorwa n'iki kigo cye abanza kugusobanurira ibi.
Avuga ko ikirayi gikungahaye ku ntungamubiri nyinshi zitandukanye zirimo ibitera imbaraga, vitamine C, B1, B3, B6 n'imyunyu ngugu itandukanye nk' ubutare, manyeziyumu, fosifole n'iyindi.
Byumwihariko u Rwanda rwagiye rutera intambwe ishimishije mu buhinzi bw'ibirayi aho kuri ubu ruza kumwanya wa 6 mu guhinga ibirayi cyane muri Afurika no ku mwanya wa 2 muri Afurika y'iburasirazuba nyuma ya Kenya.
Avuga ko birayi byera mu turere twose tw'igihugu, cyane cyane mu turere twa Musanze, Burera, Rubavu na Nyabihu. Umusaruro wabyo ukaba wariyongereye uva kuri toni 2 240 000 muri 2013, ugera kuri toni miliyoni 6 muri 2019, nkuko bigaragazwa na Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda.
Akagaragaza ko  n'ubwo bimeze bityo hakigaragara icyuho mu kongerera agaciro ibirayi aho usanga ibikomoka ku birayi bikiri bikeya kumasoko ndetse hakaba hakiri iyangirika ry'umusaruro w'ibirayi.
Ahereye kuri ibi byose yemeza ko aribwo yafashe umwanzuro yifashishije Agriresearch Unguka , agakora ubushakashatsi. Nyuma iyi sosiyete izana kw'isoko umugati mwiza uryoshye kandi ukungahaye ku ntungamubiri ukoze mukirayi wiswe 'Inyamibwa'.
Umwe mu baturage akaba n'umuhinzi w'ibirayi, Manirakiza Gracien, wabaye uwa mbere mu kugura uyu mugati aho ucururizwa ku Inyamibwa Potato Bread Shop, mu Byangabo, yavuze ko wamuryoheye bihebuje we n'umuryango we wose bitandukanye n'indi migati yari asanzwe agura.
Yavuze ko kandi uyu mugati awitezeho kongerera agaciro ibirayi no guteza imbere abahinzi babyo mu murenge atuyemo wa Busogo.
Uyu mugati ugabanya iyangirika ry'umusaruro w'ibirayi, kandi wungura abahinzi b'ibirayi muri rusange.
Usibye ibirayi, wongewemo amata ndetse n'amagi bikungahaye cyane kubyubaka umubiri.
Bityo ukaba ingenzi cyane mu guhangana n'ikibazo cy'imirire mibi kiganje cyane mu bana.
Igituma  urubyiruko rutisanga mu buhinzi mu mbona za usanase, n'icyo rwakora kugira ngo rwiteze imbereâ¦
Usanase yavuze ko bigorana cyane ko urubyiruko rwiyumvamo ubuhinzi.
Ariko, akaba ko icya mbere ari ukubura ubumenyi bukenewe ndetse no guhugurwa kandi bamwe bakagira imiterereze mibi ku buhinzi.
Ikindi avuga ni ukubura ubushobozi bw'amafaranga kubera ko ibigo byinshi by'imari, bitizera ibikorwa by'urubyiruko ndetse bikabima amafaranga.
Avuga ko izo mbogamizi zikuweho bagahabwa umwanya wo kugira ubumenyi ku buhinzi ndetse n'amafaranga akabashorwamo nta kabuza baba benshi.
Usanase Abdu, avuga ko  ariko guteza imbere ubushakashatsi ari kimwe mu bisubizo birambye ku bibazo biboneka mu rusobe nyongeragaciro mu buhinzi kandi ashishikariza urundi rubyiruko kutaganya ahubwo bagakoresha amahirwe amwe namwe  ari mu buhinzi nk'inzira yo kwiteza imbere n'igihugu muri rusange.
Usanase avuga ko ibihe byiza yagize ari uko sosiyete ye yegukanye igikombe cy'ubushakashatsi mu buhinzi n'ubworozi mu  imurikabikorwa ry'ubuhinzi ryabaye ku nshuro yaryo ya 15, muri Kanama na Nzeri 2022, ryateguwe na Minisiteri y'ubuhinzi n'ubworozi.
Uyu mugati wo mu kirayi wari muri bumwe mu bushakashatsi bwamuritswe kandi uza gukundwa nabatari bake.Abdu Usanase yegukanye igikombe mu 2022 Abdu Usanase ni umwe mu rubyiruko rwiteje imbere kubera ubuhinzi Urubyiruko rwibumbiye muri Agriresearch Unguka Ltd yatangijwe na Abdu Usanase ubwo yigaga muri kaminuza igatangira ari club nyuma ikaza kuba ikigo kibyara inyungu
 Â