Intare FC yanze gukina umukino wa Rayon Sports isaba FERWAFA kuzawikinira #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ibaruwa Intare FC yandikiye Ishyirahamwe ry'Umupira w'Amaguru mu Rwanda, FERWAFA,yavuze ko umukino wayo na Rayon Sports utakiyireba ahubwo iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda yazakina na FERWAFA kuko aribo bakoze inama bonyine.

Intare FC yavuze ko kubera ko batigeze batumirwa mu nama yo gutegura uyu mukino wajemo ibibazo byinshi, batazawukina ahubwo ko impande zayikoze zazahura.

Iti 'Mu gihe tutarasobanukirwa ibyo twagaragaje hejuru, dusanga iby'uwo mukino uteganyijwe mu ibaruwa No 137/FERWAFA/2023 twe bitatureba kuko inama zose zijyanye na wo nta n'imwe twatumiwemo. Impande zazitabiriye zikaba ari zo zawukina.'

Ku wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023, FERWAFA yandikiye Intare FC ibamenyesha ko ubusabe bw'iyi kipe bwo gutera mpaga Rayon Sports, bwateshejwe agaciro.

Yanayimenyesheje kandi ko umukino uzaba kuwa 27 Werurwe bagomba kwitegura bagakina ariko Intare FC iyobowe na Capt Gatibito Byabuze,imenyesha FERWAFA ko butiteguye gukina uyu mukino mu gihe batungujwe ibintu.

Intare ivuga ko ikipe ya Rayon Sports bazakina imaze icyumweru izi neza iby'uyu mukino ariko abandi batunguwe bityo batiteguye gukina

Umukino ubanza wahuje aya makipe yombi, Rayon Sports yatsindiye Intare FC i Shyorongi, ibitego 2-1.



Source : https://umuryango.rw/imyidagaduro/imikino/article/intare-fc-yanze-gukina-umukino-wa-rayon-sports-isaba-ferwafa-kuzawikinira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)