Intare FC yitendetse kuri Rayon Sports na FERWAFA #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ikipe y'Intare FC yanze gukina umukino wo kwishyura wa 1/8 cy'igikombe cy'Amahoro na Rayon Sports bituma FERWAFA iwusubika.

Ni nyuma y'uko iyi kipe ibwiye FERWAFA ko mu gihe idasobanuriwe impamvu uyu mukino utabaye tariki ya 10 Werurwe 2023 nk'uko byari biteganyijwe itazawukina.

Hari nyuma y'uko uyu mukino wagombaga kuba warabaye tariki ya 8 Werurwe kuri Stade Muhanga waje kwimurwa habura amasaha 24 (kuko iyo tariki hagombaga kubera ibirori byo kwizihiza umunsi w'abagore) ugashyirwa i Bugesera maze Intare na zo zirabyanga zivuga ko amasaha arimo atari ahagije kugira ngo umukino wimurwe.

Ku wa Gatatu (tariki ya 8 Werurwe) Rayon Sports yitegura kujya ku kibuga ni bwo yandikiwe na FERWAFA iyimenyesha ko umukino washyizwe ku wa Gatanu tariki ya 10 Werurwe kubera ko hari kubera imikino 2 kandi bishoboka ko bari kugera mu minota y'inyongera hakanaterwa penaliti kandi iki kibuga nta matara gifite. Rayon Sports na yo ihita yandika isezera mu irushanwa.

Nyuma yo kuganira na FERWAFA, Rayon Sports yatangaje ko ibyari bibabangamiye byakemutse yemeye kugaruka mu irushanwa.

Ku wa Gatandatu w'icyumweru gishize tariki ya 25 Werurwe 2023, FERWAFA yatangaje ko uyu mukino uzaba ku wa Mbere tariki ya 27 Werurwe 2023 mu Bugesera saa 15h00'.

Intare zikaba zarateye utwatsi iki cyemezo zafashe nk'agasuzuguro, zandikira FERWAFA ziyimenyesha ko mu gihe cyose zitamenyeshejwe impamvu uyu mukino utabaye itariki yari iteganyijwe, zititeguye kuwukina ahubwo FERWAFA yazaba ari yo ikina na Rayon Sports.

Iti "Twasanze iby'umukino uteganyijwe mu ibaruwa no137/FERWAFA/2023 twe bitatureba, kuko inama zose zijyanye na wo nta n'imwe twatumiwemo, impande zitabiriye zikaba ari zo zizawukina."

FERWAFA ikaba yamaze gukuraho uyu mukino aho uyu munsi tariki ya 27 Werurwe 2023 saa 15h ku biro bya FERWAFA hateganyijwe inama igomba guhuza impande zose (Rayon Sports, Intare FC na FERWAFA) ziga kuri uyu mukino.

Intare FC zanze gukina na Rayon Sports umukino urasubikwa



Source : http://isimbi.rw/siporo/article/intare-fc-yitendetse-kuri-rayon-sports-na-ferwafa-rubura-gica

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)