Umwe mu bahanzi bari gukora iyi njyana ubutaruhuka bayihuza n'izindi ni Ishimwe Prince ukoresha amazina ya Drillex26. Uyu musore yavukiye i Gikondo mu Mujyi wa Kigali akaba Afro Beat na Drill Music nk'uko twabivuze.
Iyo umubajije uko inganzo ye iza akubwira ko biterwa n'uko ari kwiyumva cyangwa se ibihe arimo. Ariko, bidakuyeho ko nk'undi muhanzi wese ashobora kureba ibiri kuba muri sosiyete akabona inganzo.
Mu kiganiro na inyaRwanda, yagaragaje ko atari uw'ubu kuko yatangiye umuziki mu 2017 ariko ntagende agira amahirwe yo guhirwa nawo nk'uko abyifuza ariko akavuga ko azakomeza guhatana mpaka abaye uwo ashaka kuba we.
Ati 'Buri gitondo cya buri munsi ndabyuka nkasenga ku nzozi z'ahazaza h'uwmuga wanjye w'umuziki nshaka gukora nk'inzozi zanjye. Ubwo natangiraga umuziki mu 2017 kugeza ubu nakundaga kuba ndi kumwe n'inshuti zanjye tuganira ku muziki.'
Arakomeza ati 'Kimwe mu byambangamiye ni uko uko nifuza ko bimera atari ko bigenda muri uyu muziki. Rimwe na rimwe kuzamuka ni ikibazo ikindi hari igihe njya muri studio nkumva ntabwo ndi muri 'mood' yo kuririmba. Gusa intego yanjye mu muziki ni uguhatana mpaka umuziki wanjye ugeze ku rwego mpuzamahanga.''
Avuga ko mu bahanzi akunda muri Nigeria haza imbere Rema mu gihe mu Rwanda akunda Ish Kevin cyane ko yemeza ko bakuranye mu gace kamwe.
Uyu musore aracyiga mu mashuri yisumbuye muri Saint Francis High School. Uretse umuziki akunda kurya Pizza cyangwa Burger, akaba umukinnyi wa Rugby mu ikipe y'igihugu. Avuka mu bana batandatu.
Uyu musore amaze gukora indirimbo zirimo iyo yise 'Warahemutse' na  'Linka' ziri mu njyana ya Afrobeat ndetse na  'Intimba' yahuriyemo na Kenzo Trap ndetse na 'Ukuri' aheruka gushyira hanze.
Uyu musore yiga ibijyanye n'ubukerarugendo.
Drillex26 ni umwe mu banyempano bo guhangwa amasoUyu musore aririmba injyana ziganjemo Drill Music igezwehoÂ