Inteko Ishinga Amategeko y'u Rwanda n'iya Namibia zigiye kugirana imikoranire - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibiganiro aba bombi bagiranye ku wa Mbere, tariki 27 Werurwe 2023, byanitabiriwe na ba Visi Perezida ba Sena, Nyirasafari Espérance na Dr Mukabaramba Alvera.

Byibanze cyane ku mikorere ya Sena, uburyo ifatanya n'Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe w'Abadepite ndetse n'uko hari ibikorwa byihariye bya Sena n'ibyo imitwe yombi ihuriraho.

Lukas Sinimbo Muha yabwiye itangazamakuru ko hari ibyo bazigira ku Rwanda bazashingiraho bahindura amwe mu mategeko y'iwabo muri Namibia.

Ati 'Ntitwakwicara ngo tunezezwe n'ibyo dukora iwacu muri Namibia ariko twakwigira ku nteko zo mu bindi bihugu n'uburyo zikora. Binyuze muri muri izo nzira twanareba uburyo tuvugurura ibyo dufite mu mategeko nk'inyandiko zituyobora mu bikorwa byose dukora.'

'Icya mbere tukareba uburyo Sena ishyirwaho, inshingano zayo n'imikorere yayo muri rusange. Kuri twe ibyo tuzahigira bizaduha amahirwe yo gushyira mu bikorwa amwe mu mategeko tugenderaho.'

Perezida wa Sena y' u Rwanda, Kalinda François Xavier, yavuze ko bateganya gusinyana amasezerano y'imikoranire hagati y'inteko zombi mu nyungu z'abaturage.

Ati 'Inteko zacu zari zitaragangira gukorana ariko twiyemeje ko tugomba gukorana mu nyungu z'abaturage bacu.'

U Rwanda na Namibia ni ibihugu bifitanye umubano ukomeye cyane ko Perezida Kagame amaze kugirira ingendo zitandukanye muri icyo gihugu ndetse n'uwa Namibia yasuye u Rwanda kabiri.

Uretse kuba ibihugu byombi bihuriye mu miryango irimo Commonwealth, bikorana mu nzego zirimo iz'umutekano aho Polisi y'u Rwanda n'iya Namibia zifitanye amasezerano y'imikoranire.

Lukas Sinimbo Muha yasuye kandi Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, asobanurirwa uburyo yateguwe, uko yashyizwe mu bikorwa igahitana Abatutsi basaga miliyoni mu gihe cy'iminsi 100.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri yakiriwe na Perezida w'Umutwe w'Abadepite, Mukabalisa Donatille baganira ku ngingo zitandukanye.

Perezida wa Sena y'u Rwanda, Dr Kalinda François Xavier yakiriye mugenzi we wa Namibia, Lukas Sinimbo Muha
Dr Kalinda François Xavier uyobora Sena y'u Rwanda yakiriye Perezida wa Sena ya Namibia, Lukas Sinimbo Muha
Perezida wa Sena ya Namibia, Lukas Sinimbo Muha, yagaragaje ko hari byinshi biteze kwigira ku Rwanda
Abagize Sena y'u Rwanda bakiriye Perezida wa Sena ya Namibia, Lukas Muha
Perezida wa Sena ya Namibia, Lukas Muha yasobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994
Perezida wa Sena ya Namibia, Lukas Muha yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Perezida wa Sena ya Namibia, Lukas Sinimbo Muha, yanditse mu gitabo cy'abasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inteko-ishinga-amategeko-y-u-rwanda-n-iya-namibia-zigiye-kugirana-imikoranire

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)