Intsinzi ya Perezida Jinping, imyenda, umubano w'u Bushinwa n'u Rwanda: Ikiganiro na Ambasaderi Kimonyo - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu 2021 nibwo u Rwanda n'u Bushinwa byizihije imyaka 50 ishize ibihugu byombi byinjiye mu mubano ushingiye ku bufatanye, ubwubahane no gushyigikirana, washibutsemo iterambere ku babituye.

Mbere ya COVID-19 yagaragaye mu Bushinwa mu mpera za 2019, abanyeshuri b'Abanyarwanda bagera ku 1600 bigaga muri iki gihugu. Kuva mu 1976, u Bushinwa bwatangaga buruse ku Banyarwanda, ndetse mu myaka ishize, abagera ku 100 babyungukiyemo.

Mu buzima, nibura kuva mu 1982, u Bushinwa bwohereje mu Rwanda abaganga 258 bahageze mu matsinda 21, bavura abaturage 700.000 barimo 37.500 babazwe.

Iki gihugu kandi kirateganya kuvugurura Ibitaro bya Masaka cyagize uruhare mu kubaka, ndetse n'ibya Kibungo byaguwe ku nkunga y'u Bushinwa mu 1992.

Mu kiganiro na IGIHE, Ambasaderi w'u Rwanda mu Bushinwa, James Kimonyo yagarutse ku bikorwa bikomeje kuranga umubano w'ibihugu byombi ndetse n'icyerekezo cyawo.

Ni ikiganiro kibaye mu gihe hashize iminsi mike Perezida Xi Jinping atsindiye manda ya gatatu ndetse hashyizweho Guverinoma nshya irangajwe imbere na Minisitiri w'Intebe, Li Qiang.

IGIHE: Hashize iminsi Perezida Xi Jinping atorewe manda ya gatatu. Intsinzi ye u Rwanda rwayakiriye gute?

Ambasaderi Kimonyo: Twe gahunda tugenderaho iwacu ni uko abaturage bafite uburenganzira bwo guhitamo uwo bashaka kandi kuba Abashinwa baratoye perezida wabo mu buryo bumvikanyeho ni uburenganzira bwabo kandi bibafitiye akamaro.

Uko ubuyobozi bwa hano busimburana, bwose bwerekana ibyo bwamaze kugeza ku gihugu cyabo. Kuba Xi Jiping yaratowe ntekereza ko ari byiza ku Bushinwa kuko hazakomerezwa ku byari bimaze kugerwaho.

Abashinwa babyitwayemo neza, batora neza kandi benshi bashingiye ku gushikama no gukomereza ku bo igihugu cyabo cyagezeho. U Bushimwa ni kimwe n'u Rwanda bose bibanda ku bumwe bw'abaturage kandi ubona ko ari ikintu gikora neza.

Kuba baramutoye ni ukubera icyizere bamufitiye ndetse banafitiye CCP nk'ishyaka kubera ko buri mwaka cyangwa itanu irangiye berekana icyo bakoze.

U Bushinwa buheruka gushyiraho Guverinoma nshya, ese isanze umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa uhagaze gute?

Umubano w'u Rwanda n'u Bushinwa uhagaze neza cyane mu buryo bwose bw'imikoranire, ubufatanye hagati y'ibihugu byacu mu nzego zitandukanye. Mu 2021 twizihizaga imyaka 50 u Rwanda n'u Bushinwa bitangije umubano mu bya dipolomasi kuva mu 1971.

Ubu imaze kuba 52, iyo urebye ibyabaye cyane cyane nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 nibwo ubona koko harabayeho ubufatanye bukomeye hagati ya CCP na RPF.

Navuga ko umubano ugaragazwa n'ibintu byinshi; nko mu migenderanire Perezida Xi Jinping yasuye u Rwanda mu 2018, na Perezida wacu aza hano, abayobozi bakuru ku rwego rwa za minisiteri baje mu Rwanda nubwo Covid-19 yivanze. Ibyo bigaragaza umubano mwiza dufitanye.

Ikindi ni uburyo dushyigikirana ku rwego mpuzamahanga ku bibazo bitandukanye haba mu mu Muryango w'Abibumbye n'ahandi, bigaragaza ko umubano dufitanye ari mwiza. Navuga ko tubanye neza n'u Bushinwa.

Uyu munsi mu bijyanye n'ubutwererane ni izihe nzego u Rwanda rufatanyamo n'u Bushinwa cyane?

U Bushinwa bufatanya n'u Rwanda mu nzego zitandukanye bitewe n'aho u Bushinwa bufite imbaraga cyane. Birumvikana bufite imbaraga mu bintu byinshi ariko urebye cyane nk'ibijyanye n'ibikorwaremezo, imihanda, ingomero z'amashanyarazi, ni ukuvuga ngo Minisiteri y'Ibikorwaremezo n'ibigo byayo bikorana n'ibyo mu Bushinwa, birimo n'ibyubaka imihanda.

Twavuga nk'imihanda yo mu Mujyi wa Kigali mwabonye, uwa Huye, uriya wa Prince House ugiye kubakwa, uwa Bugesera, Urugomero rwa Nyabarongo II n'ibindi byinshi. Usanga ubufatanye mu rwego rw'ibikorwaremezo rukomeye.

Ahandi ni mu burezi , uretse kohereza Abanyarwanda baza kwiga mu Bushinwa hari n'ibindi dukorana.

Nk'urugero hari nka sosiyete yabo ya Huawei ikorana na Minisiteri y'Uburezi ndetse n'iy'ikoranabuhanga kugira ngo begereze internet yihuse ku mashuri agera ku 1500 kugira ngo bazajye biga hifashishijwe ikoranabuhanga.

Mu buzima ho ubufatanye bumaze igihe kirekire kuko u Bushinwa bwohereza abaganga buri gihe kugira ngo bafashe inzego z'ubuzima cyane ko ari abanganga bafite ubuhanga buhanitse.

Bubatse ibitaro bya Kibungo ndetse boherezayo n'abaganga buri gihe. Ubu barimo bagura ibitaro bya Masaka bigiye kuba ibitaro bikuru mu gihugu, no mu bihe bya Covid-19 mwabonye ko bari mu bambere badutabaye bohereza ibikoresho.

Hari n'urwego ruri gukura rujyanye n'ubucuruzi bukorerwa kuri internet (e-commerce) u Bushinwa bufatanya na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB ku buryo turi kuzamuka.

Musanga Abanyarwanda babyaza umusaruro amahirwe yo kuba bafite isoko rinini nk'u Bushinwa?

Ibisohoka mu Bushinwa biracyari byinshi kurusha ibyo twe twinjizayo ariko turi gukora ibishiboka kugira ngo tuzamure natwe ibisohoka mu gihugu cyacu kugira ngo tuzamure ibyo ducururiza ku isoko ry'u Bushinwa.

Ayo ni amahirwe kuba dufite isoko ringana rityo kandi ritworohereza cyane. Niba mwarabikurikiye muri Nzeri 2022 u Rwanda rwatangajwe nka kimwe mu bihugu bya mbere byavaniweho amahooro yose ku bicuruzwa ruzana mu Bushinwa.

Bikajyana no kuba baratwemereye ko tuzana igihingwa cya stevia ariko ntiturakibona ku buryo buhagije. Urumva ko hari uburyo bwo korohereza ibihugu bitandukanye birimo n'u Rwanda ku bijyanye no kuba byazana ibicuruzwa bitandukanye.

Noneho ubwo bafunguye ku mugaragaro n'ibikorerwa mu Rwanda byose bishobora kuzanwa kandi abantu ba hano baragura.

Ubundi umuntu iyo afite ibyo acuruza abyuka yibaza ngo arabicuruza he? Kuba ufite isoko ukabura ibyo ucuruza ni ikibazo. Niyo mpamvu ubona na leta yacu ishyira imbaraga nyinshi nko mu buhinzi bigamije kongera umusaruro.

Niba umuntu abona toni ebyiri kuri hegitari yakagombye kubona eshanu urumva icyo cyuho kiracyari ikibazo. Niyo mpamvu mvuga ko isoko rirahari ariko ntituribyaza umusaruro uko bisabwa.

Dukeneye gukora tukazamura umusaruro ku buryo buhagije.

Nko muri Kamena 2023 hari imurikagurisha rigenewe Abanyafurika gusa ndetse no mu Rwanda baduhaye umwanya mwiza kubera ko dukorana nabo neza ku buryo dushobora kuzana ibigo nka 12 bishobora kuza kugaragaza ibyo bikora.

Mu Ugushyingo 2023 na none hari irindi murikagurisha rizabera i Shanghai ryo rizaba ari rinini kurusha.

Iyo ufite ingano ihagije y'ibyo ucururuza banatumiza ibindi bikaboneka biba ari byiza. Isoko rirahari igikenewe ni uko dukora kugira ngo twongere umusaruro tuzana hano mu Bushinwa.

Tuvuze ku burezi, uyu munsi Abanyarwanda baza kwiga hano bangana bate? Iyo basubiye mu gihugu ni uwuhe musaruro batanga?

Kuri ubu 99% by'Abanyarwanda baba hano ni abanyeshuri. Bari mu byiciro bitandukanye, haba abari gushaka impamyabumenyi y'ikirenga, PHD, iy'icyiciro cya gatatu , Master's ndetse n'abo mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza.

Abanyarwanda bize hano iyo batashye mu Rwanda batanga umusaruro. Abashinwa bigisha neza bikiyongera ku kintu baha aba bana cyo gu cyane.

Mbere y'uko Covid-19 iza imibare yabo yahoraga irenga 2000. Twashakaga kongera, iyo ndwara irabihagarika ku buryo hari n'abatarashoboye kuza dusigarana nk'igihumbi.

Turifuza kubongera kuko hari za buruse zitangwa ndetse hari n'abiyishyurira kuko hano amafaranga aba ari make kandi bagatanga uburezi bufite ireme.

Hari n'abakorera mu mijyi ya Guangzhou, Beijing na za Shanghai. Abenshi ni abanyeshuri ariko icyo nabonye cyane ni uko aba bakorera impamyabumenyi z'ikirenga iyo bakora ubushakashatsi baba bibanda ku byagirira u Rwanda akamaro cyane nko mu ikoranabuhanga.

Twifuza kubahuza n'ibigo byakorana nabo kuri ubwo bushakashatsi. Nk'uko wabibonye ejo bundi aha muri Hangzhou hari abatweretse ibijyanye n'ikoranabuhanga.

Ejo bundi Minisitiri w'Intebe w'u Bushinwa mushya yavuze ko hari gahunda yo korohereza cyangwa gusonera inguzanyo ibihugu bya Afurika bifitiye iki gihugu. Ese hari ibiganiro nk'ibyo u Rwanda rwagiranye n'u Bushinwa? Ese u Rwanda rubufitiye inguzanyo ingana gute?

Mu Ugushyingo kwa 2021 mu nama yabereye i Dakar u Rwanda narwo rwari rwitabiriye, mu byo Perezida Xi Jinping yatangaje harimo no gusonera ibihugu biri mu nzira y'amajyambere ibyo bita 'interest free loans'.

U Rwanda narwo ruri ku rutonde. Inguzanyo zigomba gusonerwa ziri mu ngeri zitandukanye ariko zikaba zaratangiye kwishyurwa. Ubu tumenye izatangiye kwishyurwa twabona umubare w'izizasonerwa.

Ariko byaratangiye, Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi yatangiye gukorana n'inzego z'ubuyobozi hano mu Bushinwa, basuzuma umwenda ku wundi kugira ngo tube twakungukira muri iyo gahunda.

U Rwanda rutekereza iki ku bavuga ko inguzanyo u Bushinwa buha Afurika ari umutego

Iyo mbona abantu bavuga ngo u Bushinwa bushaka gushyira Afurika mu mutego w'amadeni mbona ari ibintu bidafite aho bihuriye n'ukuri.

Twe impamvu dukomeza kwegera u Bushinwa ni uko inguzanyo zabwo ziba zifite inyungu nke ndetse tuba twabiganiriyeho. Ikindi Abashinwa nta muntu bategeka umushinga ahubwo baraza bakabubwira bo mwakorana bakakubaza icyo ushyize imbere haba mu burezi, ubuzima n'ibindi.

Iyo ubagaragairije umushinga ufite nta kindi bongeraho ahubwo muraganira mugafata umwanzuro bishingiye ku byo mwebwe muharanira.

Urebye kandi ibyatangajwe mu 2021 ubona ko biotanga icyizere. Icya mbere ni uko Perezida Xi Jinping yagaragaje ko igihugu cye gishaka gufasha Afurika kongera ibyo byohereza mu Bushinwa bikagera kuri miliyari 300.

Njya numva byasakuje hirya no hino ngo inguzanyo u Bushinwa buha Afurika n'umutego ariko twe turiyizi tuzi ubukungu bwacu, tuzi n'uburyo tugurizwa. Kuko nk'umuntu uwo ari we wese kujya gufata umwenda ukurusha imbaraga ushobora kugutera ibibazo.

Twe amafaranga tugurizwa ava mu Bushinwa n'ahandi aba agiye mu mishinga iri buzamure ubukungu ku buryo n'umuntu aba ashobora kwishura. Urebye ku rutonde rw'abaguriza u Rwanda, u Bushinwa nta n'ubwo bugeza 9%.

Guverinoma nshya y'u Bushinwa muyitezeho iki ?

Icyiza cya hano ni uko habaho uburyo bwo gukomereza ku byakozwe. Perezida atowe kuri manda ya gatatu n'ubwo yashyizemo abandi bayobozi bashya, uko inzego zubatse nta byinshi bizahinduka.

Ahubwo ni ahacu kwagura ibikorwa nka bimwe nababwiye haba ari ibikorwaremezo, kongera ibyo twohereza ku isoko rya hano, guteza imbere ikoranabuhanga. Turajwe ishinga no gushaka abafatanyabikorwa mu bigo bitandukanye.

Ikindi turashaka gukorana n'u Bushinwa ku buvuzi bwifashishijwe iya kure (télémédecine), ubu hari n'ibitaro twatangiye gukorana aho tuzabihuza n'Ibitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK kugira ngo babe bagira ibyemezo bafata ku murwayi bafatanyije.

Ubu turabegera bakadufasha mu bijyanye n'ubuhinzi cyane mu kongera ikoranabuhanga muri urwo rwego haba mu kuhira n'ibindi kugira ngo hongerwe umusaruro uhagije.

Ibyo bikajyana no kuduha za nguzanyo umuntu yishyurwa ku nyungu nke kuko uyiguha aba afite ubushake bwo gufasha. Hari imishinga itandukanye twabagejejeho ndetse duteganya gukomezanya nabo.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/intsinzi-ya-perezida-jinping-inguzanyo-zirimo-imitego-imyenda-umubano-w-u

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)