Intumwa za UN zamanutse gukora isuzuma ku bibera muri RDC #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Intumwa z'akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe umutekano ku isi katangiye uruzinduko muri DRC kureba uko umutekano wifashe mu gihugu hose.

Izo mpuguke zageze i Kinshasa kuri uyu wa Kane tariki 9 Werurwe, bikaba biteganyijwe ko zizasoza uruzinduko tariki 12 Werurwe 2023.

Izi ntumwa z'Akanama k'umuryango w'abibumbye gashinzwe umutekano zigomba guhura na Perezida Tshisekedi, inteko ishinga amategeko n'abagize guverinoma.

Iyi komisiyo kandi izerekeza mu burasirazuba bw'igihugu guhura n'amatsinda y'abagore, abahunze, sosiyete sivile ndetse n'imiryango mpuzamahanga igamije kugarura amahoro muri icyo gihugu iri muri iki gihugu kinini muri Afurika yo hagati.

Biteganijwe ko bazasoza bakora ikiganiro n'abanyamakuru I Goma ku ya 12 Werurwe kizibanda ku butumwa bw'akanama gashinzwe umutekano ku isi, nk'uko MONUSCO ibitangaza.

Izi ntumwa zigiye muri RDC mu gihe ingabo z'icyo gihugu zimaze umwaka mu mirwano n'umutwe wa M23, uvuga ko uharanira iyubahirizwa ry'amasezerano yasinywe mu 2013 ndetse no guhagarika ubugizi bwa nabi bukorerwa abavuga Ikinyarwanda by'umwihariko abo mu bwoko bw'Abatutsi.

Abanyekongo bagaragaje ko barambiwe imyitwarire ya MONUSCO ivuga ko yaje gutabara abasivile nyamara bakaba bicwa umusubirizo irebera.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/ubuzima/article/intumwa-za-un-zamanutse-gukora-isuzuma-ku-bibera-muri-rdc

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)