Inzego z'ubutasi z'u Rwanda zagaragaje amabanga akomeye ya FARDC na FDLR #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Inzego z'Ubutasi z'u Rwanda zikomeje gukusanya amakuru agaragaza imikoranire y'imitwe yitwaje intwaro n'Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, bikamenyeshwa impande zitandukanye z'Isi. Hari inyandiko ebyiri zo ku itariki ya 7 Gashyantare zanditseho ko amakuru azirimo ari ibanga, inzego z'umutekano mu Rwanda zashyikirije abadipolomate bo mu bihugu byo mu Burengerazuba bw'Isi.

Izi nyandiko zigaragaza ibikorwa biri kubera mu Burasirazuba bwa Congo mu rugamba ingabo za FARDC zihanganyemo n'umutwe wa M23. Kuva umwuka mubi watangira, bivugwa ko inzego z'umutekano z'u Rwanda zatangiye gukora ubutasi zikanagenzura amakuru agaragaza imikoranire y'abasirikare bakuru ba FARDC n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR ishinjwa kugira uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Izo raporo z'ubutasi zabonywe na Africa Intelligence zikubiyemo amakuru ku masezerano y'ibanga yasinywe mu ntangiriro za 2022. Ayo makuru nubwo atemerwa n'Igisirikare cya Congo, bivugwa ko imikoranire ya FARDC na FDLR yagenzuwe mu buryo bwa nyabwo n'inzego z'ubutasi z'u Rwanda ndetse ko zaje kubona ibihamya bifatika by'ibiganiro byahuje abanyapoliti n'abasirikare bo muri Congo hamwe n'umwe mu bayobozi ba FDLR, Gen Maj Pacifique Ntawunguka, wafatiwe ibihano n'Akanama k'Umutekano ka Loni.

Umugaba w'Ingabo za FDLR, Pacifique Ntawunguka, azwi ku izina rihimbano rya Omega. Amakuru y'inzego z'ubutasi z'u Rwanda agaragaza ko yagiranye ibiganiro na Guverineri wa Kivu ya Ruguru usanzwe ari n'Umusirikare Mukuru mu Ngabo za Congo, Constant Ndima Kongba.

Raporo y'inzego z'ubutasi z'u Rwanda yerekana ko mu kiganiro cyo kuri telefoni ku wa 19 Kamena 2022, Omega yasabye ko abarwanyi be bishyurwa kugira ngo bakomeze akazi ko gufasha FARDC mu bice bya Rutshuru.

Umubare w'amafaranga yasabaga yari 300$ kuri buri musirikare, akagenerwa abari mu mutwe wihariye wa FDLR ufatwa nk'ubarizwamo abarwanyi bakomeye witwa Commando de Recherche et d'Action en Profondeur.
Uyu mutwe uyobowe na Col Ruvugayimikore Ruhinda.

Nyuma y'iminsi itatu, kuko nta bwishyu bwari bwabonetse, abasirikare 45 bo muri uwo mutwe bayobowe na Lt Noheli Nyiringabo, banze kujya kurwana. Ubwo yabazwaga impamvu banze kujya ku rugamba, Lt Gen Ndima Kongba yasubije ko atari byo, ahubwo ko ari ikinyoma gisa.

Ubutasi bw'u Rwanda bwaburiye Tshisekedi

Urwego rushinzwe Iperereza n'Umutekano mu Rwanda ruvuga ko Igisirikare cya Congo cyahaye intwaro, amasasu, imodoka hamwe n'impuzankano abarwanyi ba FDLR.

Abo barwanyi ngo bageze n'aho bambuka umupaka bambaye nka FARDC binjira ku butaka bwa Uganda kugaba ibitero ku mutwe wa M23 mu gace ka Bunagana mu kwezi kwa Kamena 2022.

Ku wa 11 Nyakanga 2022, amwe mu makuru y'ubutasi ku mikoranire ya FARDC na FDLR yashyikirijwe Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, i Kinshasa. Umuyobozi wa NISS, Maj Gen Nzabamwita Joseph na Brig Gen Vincent Nyakarundi, ukuriye ubutasi bwa Gisirikare bagiriye uruzinduko rwihariye i Kinshasa.

Tshisekedi amaze kubwirwa amakuru y'ubutasi agaragaza ko FDLR na FARDC bisigaye byaranywanye, yasubije ko ntabyo yari azi. Gusa ibyo bihabanye n'ibyo yavugiye mu nama y'Abakuru b'Ibihugu byo mu Karere yabaye muri Mata ukwezi gushize, aho yemeye ko hari imikoranire y'igisirikare cye na FDLR.

Ku wa 6 Nyakanga, Tshisekedi yafashe umwanzuro wo kohereza Gen Maj Peter Nkuba Cirimwami mu Ntara ya Ituri ngo abe ariho akorera. Mbere yaho, yari ashinzwe ibikorwa byo kurwanya imitwe yitwaje intwaro bizwi nka Sokola II.

Peter Cirimwami bivugwa ko yagize uruhare rukomeye mu gushyiraho imikoranire hagati ya FARDC na FDLR mu ntangiriro za 2022.

Ikibazo cya FDLR cyabaye ku isonga mu biganirwaho hagati y'u Rwanda na Congo kuva mu 2019 ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi.

Imikoranire myiza yari ihari hagati y'impande zombi icyo gihe yaganishije ku kuba abasirikare b'intoranywa b'u Rwanda baroherejwe ku butaka bwa RDC kurwanya FDLR, bikarangira bamwe mu bayobozi b'uwo mutwe bishwe.

Muri Nzeri 2019, uwari Umuyobozi Mukuru wa FDLR, Sylvestre Mudacumura, yishwe arashwe mu ijoro byavuzwe ko Ingabo za Congo zari zagabyemo igitero. Abandi barwanyi b'uwo mutwe babarirwa mu ijana barafashwe, boherezwa mu Rwanda.

Mu buryo bw'ibanga, abasirikare bakuru ba FARDC, bamwe basanzwe batiyumvamo u Rwanda, bakomeje kugirana imikoranire n'abayobozi ba FDLR.

Mu mpera za 2021 ubwo ikibazo cya M23 cyatangiraga, iyo mikoranire yongeye kubyutswa kugira ngo barebe uko bakemura ikibazo cy'intege nke ingabo za Congo zifite mu Burasirazuba bw'Igihugu.

Urwego rw'Iperereza n'Umutekano mu Rwanda rwavumbuye ko mu mpera za Mutarama 2022, Umuyobozi wa FDLR, Pacifique Ntawunguka, yongeye guhamagarwa kugira ngo ajye mu kazi ko gukorana na FARDC.

Amasezerano ya Pinga

Mbere na mbere, Ntawunguka yumvikanye n'inzego z'ibanze zo muri Rutshuru ku bufasha we n'abarwanyi be batanga nk'uko amakuru y'inzego z'ubutasi z'u Rwanda abigaragaza.

Ku wa 3 Gashyantare 2022, yahuye na Guverineri Constant Ndima Kongba mu kigo cya Gisirikare cya Rumangabo ari kumwe na Gen Sylvain Ekenge usanzwe ari Umuvugizi w'Igisirikare cya FARDC hamwe n'abandi basirikare bakuru bashinzwe ubutasi muri ako gace.

Nyuma y'iminsi mike, abarwanyi bakomeye 50 ba FDLR boherejwe mu gace ka Kibumba gukorana n'abasirikare bakuru ba FARDC bari bahari.

Iyo mikoranire yanogejwe ku wa 8 na 9 Gicurasi i Pinga mu nama yitabiriwe n'abakuriye imitwe yitwaje intwaro itandukanye. Usibye FDLR, inama yitabiriwe n'abayobozi b'imitwe irimo Alliance des Patriotes pour un Congo Libre et Souverain (APCLS), NDC-Rénové (NDC-R) na Maï-Maï Nyatura.

Inama yateguwe na Peter Cirimwami, isoza hemejwe ko nta bushotoranyi bugomba kubaho kandi ko hagomba kubaho ubufatanye mu kurwanya umutwe wa M23 iyo yindi ikoranye na FARDC. Igisirikare cya Congo cyemeye ko kizatanga ibikoresho.

FDLR yabyuririyeho

Izindi nama hagati y'abayobozi bakuru mu Ngabo za Congo muri Kivu y'Amajyaruguru n'aba FDLR zarabaye hamwe n'abakuriye umutwe wa Commando de Recherche et d'Action en Profondeur.

Inzego z'Ubutasi z'u Rwanda zakusanyije amakuru azerekeyeho ndetse na Monusco irayafite.

Umwe mu bazitabiriye watanze n'ikiganiro ni Guverineri Constant Ndima, Peter Cirimwami na Col Salomon Tokolonga wahoze akuriye ubutasi mu bikorwa bya Sokola II.

Tokolonga ubu asigaye ari Umuyobozi Mukuru wa Batayo ya 3410 yoherejwe i Masisi aho FDLR ifite ikigo cy'imyitozo.

Uyu mutwe byaje kurangira weretse Igisirikare cya Congo ubufasha wagiha, unarushaho gutangira kwagura ibikorwa byawo.

U Rwanda ruvuga ko abarwanyi ba FDLR ubu bari hagati ya 2000 na 2500, wongeyeho abandi bashya bawinjiyemo mu byumweru bike bishize.

Abo u Rwanda ruvuga ni benshi kurusha abo Loni ivuga kuko yo itangaza ko imibare y'abarwanyi ba FDLR ari 1500, barimo 250 bashobora kurwana.

M23 ikomeje gukura

Mu gihe ubushobozi bwa FDLR bukomeje kwibazwaho, Inzego z'Ubutasi z'u Rwanda zigaragaza ko uyu mutwe ukomeje kuba ikibazo ku mutekano warwo.

Urwego rushinzwe Iperereza n'Umutekano, NISS, rwagaragaje impungenge zishingiye ku bitero bya FDLR mu gihe u Rwanda rwakiraga inama ya Commonwealth muri Kamena 2022. Mu kwirinda ko hari ikibazo cy'umutekano muke cyabaho, u Rwanda rwohereje ingabo ku mupaka warwo na RDC.

Ni mu gihe magingo aya, FDLR na FARDC bikomeje urugamba kuri M23, gusa ntabwo barabasha gusubiza inyuma aba barwanyi.

Umutwe wa M23 washikamye mu birindiro byawo ndetse ugenda utsinda ingabo za Congo mu bice bitandukanye. Usibye FDLR ifatanya n'Ingabo za Congo bivugwa ko magingo aya, abacancuro bo muri Romania bari gufatanya na FARDC.

Abo bacancuro bahawe inshingano zo guha imyitozo FARDC gusa bamaze igihe kinini bagaragara mu rugamba Ingabo za Congo zihanganyemo na M23 mu bice bya Sake, mu Mujyi wa Masisi mu Burengerazuba bwa Goma.

Kinshasa yisanze mu icuraburindi

Intege nke z'Igisirikare cya FARDC zishingiye ku makuru adahagije y'ubutasi yaba mu nzego z'igisirikare no mu z'ubutasi nka Agence Nationale de Renseignement (ANR) no mu Biro bikuru bishinzwe abinjira n'abasohoka, Direction Générale de Migration (DGM).

Abayobozi bakuru babo barimo n'Umuyobozi ukuriye Akanama gashinzwe Umutekano, Jean-Claude Bukasa ndetse n'uwa ANR, Jean-Hervé Mbelu Biosha, bamaze igihe banengwa na bagenzi babo bo mu Karere k'Ibiyaga bigari n'abo mu bihugu by'Uburengerazuba bw'Isi.

Inzego z'Ubutasi za Congo zinengwa ko zidafite ubumenyi n'abantu zishobora kwifashisha mu karere mu gushaka amakuru, ibi biniyongeraho ko nta bushobozi zifite bujyanye n'ikoranabuhanga ku buryo zagenzura neza amakuru zakiriye.

Ibi binajyana n'uko zitabasha guhereza abanyapolitiki bo mu gihugu amakuru bakwifashisha.

Ibi byatumye gahunda za politiki n'iza gisirikare za Tshisekedi zishingira ku makuru y'ubutasi atangwa na Monusco mu gupanga uburyo ibitero bikwiriye kugabwa.

Byatumye Monusco iba inkingi ya mwamba mu myanzuro yose ishingiye kuri politiki n'igisirikare ifatwa n'abayobozi ba RDC. Drones zayo kuva mu ntangiriro z'umwuka mubi ni zo zatanze amakuru avuga ko abasirikare b'u Rwanda bafatanya na M23.

Amakuru yatanzwe n'Itsinda ry'Impuguke rya Loni ni yo yifashishijwe na Guverinoma ya Congo mu gutangira gushinja u Rwanda ko ruri inyuma ya M23, bikwira mu itangazamakuru no mu zindi nzego.

Loni yahawe amakuru mashya n'u Rwanda

Intumwa ihoraho y'u Rwanda muri Loni, yagejeje ku Kanama k'Umutekano ka Loni, ku wa 23 Ukuboza, inyandiko y'amapaji 10 ikubiyemo ibimenyetso by'ibikorwa bya RDC bibangamiye Abatutsi bo muri Congo ndetse n'ibindi bibangamiye u Rwanda.

Kuri iyo nyandiko, abadipolomate b'u Rwanda bayiherekesheje imbonerahamwe yakozwe NISS ku wa 9 Ukuboza igaragaza imikorere ya FDLR ndetse inagaragaza aho abayobozi bayo baherereye muri Congo, cyo kimwe n'ibigo by'imyitozo byayo.

Ubutasi bw'u Rwanda kandi bwatanze amakuru yerekeranye n'umutwe wa RUD-Urunana n'undi witwa Force Pour la Protection du Peuple Hutu (FPPH). U Rwanda kandi ntirwigeze ruhisha kugaragaza uburyo rubonamo amakuru kandi ruyakuye ku butaka bwa Congo.

Muri iyo ntambara ijyanye na dipolomasi, ubutasi ni igikoresho gikomeye mu kugaragaza ibimenyetso bya buri ruhande. Abafatanyabikorwa bo mu Burengerazuba bw'Isi bamaze igihe bari ku gitutu bibaza niba bakwiriye gufata uruhande muri iki kibazo cyangwa se niba batagomba kurufata.

Kuva i Vatican kugera i Elysée, bose basabwe gufata uruhande

M23 nayo yagerageje uburyo bwose bwatuma ibyo irwanira byumvikana. Mu gihe Papa Francis yiteguraga uruzinduko i Kinshasa muri Mutarama, intumwa y'uyu mutwe yoherejwe i Roma n'ubuyobozi bwawo mu bya politiki ijyanye ubutumwa busobanura amakimbirane ahari, ndetse bunarimo uruhande rw'uyu mutwe n'impamvu zituma urwana.

Tshisekedi nawe yakoresheje uruzinduko rwa Papa mu kongera gutunga agatoki u Rwanda.

Guverinoma ya Congo yatunguwe n'uburyo uruzinduko rwa Macron rutigeze rurangira ibonye ubufasha yifuzaga muri iki kibazo.

Uru ruzinduko bivugwa ko rwagenzurirwaga hafi n'u Rwanda, ndetse Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga, Dr Vincent Biruta, ngo yabimenyesheje Ibiro by'Umukuru w'Igihugu mu Bufaransa, Elysée.

U Bufaransa magingo aya bwavuguruye umubano wabwo n'u Rwanda, burushaho kurwiyegereza. Bwashyize imbaraga mu kumvikanisha ko ibibazo biri hagati ya RDC n'u Rwanda bigomba gukemuka binyuze muri gahunda z'Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU ndetse n'iz'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, EAC.

Perezida Joao Lourenco wa Angola, ni umuhuza w'u Rwanda na Congo, yagiranye ibiganiro n'abayobozi bakuru ba M23. Uyu mutwe uvuga ko ushaka ibiganiro na Guverinoma ya Congo nubwo yo iwufata nk'umutwe w'iterabwoba.

IVOMO:IGIHE



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/inzego-z-ubutasi-z-u-rwanda-zagaragaje-amabanga-akomeye-ya-fardc-na-fdlr

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)