'M23 irimo kuganira na leta' – Perezida Museveni #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Perezida Yoweri Museveni wa Uganda yasohoye itangazo rivuga ko ingabo za Uganda zigiye muri Rutshuru zitagiye 'kurwana na M23 ahubwo kuba ingabo zitabogamye mu gihe abanyecongo barimo gukemura ibibazo byabo bya politike'.

Perezida Museveni yasohoye iri tangazo agamije gusobanura impamvu ingabo z'igihugu cye zohereje izindi ngabo muri Congo nyuma y'izihamaze hafi imyaka ibiri zagiye kurwanya umutwe wa ADF.

Ku wa 29 Werurwe, Uganda yohereje izindi ngabo muri Congo ariko zigiye mu butumwa bw'Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba, zifite inshingano zo kugarura ituze mu bice bya Rutshuru na Goma, aho umutwe wa M23 umaze igihe uhanganiye na Guverinoma.

Museveni ati "Bitandukanye n'ibyo nabonye kuri Al Jazeera, Daily Vision no mu bindi binyamakuru, ntabwo tugiye kurwana cyangwa kurwanya M23. Guverinoma ya Congo n'umutwe wa M23 bemeranyije inzira y'amahoro ikubiyemo ibijyanye no guhagarika imirwano no kuba M23 igomba kuva mu bice yigaruriye ikajya mu bice byemeranyijwe."

Museveni yavuze ko ibiganiro hagati ya M23 na Guverinoma biri kuba kandi bikwiriye gukomeza, ku buryo ikibazo kirangira mu buryo bwa politiki.

Ati "Inshingano zacu z'ibanze ni ukujya mu bice M23 yashyikirije Ingabo za EAC aho kugira ngo ingabo za Congo zihajye kuko M23 izifata nk'umwanzi."

Yakomeje avuga ko Ingabo za Uganda zagiye i Bunagana na Rutshuru zitajyanywe no "kurwanya M23 ahubwo nk'ingabo zidafite uruhande zibogamiyeho, kugira ngo Abanye-Congo bakoreshe uwo mwanya mu gukemura ibibazo biri muri politiki yabo".

Yavuze ko uretse Ingabo za Uganda nizigabwaho igitero, "naho ntabwo turiyo tujyanywe no kurwana".

Ati "Ibyo kurwana bishobora kuza nyuma mu gihe umwe mu mitwe yitwaje intwato utemewe amahoro kandi ari ikintu twese tubona nk'impamvu yumvikana."

Mu itangazo, Museveni yagize ati: 'Hagati aho, ibiganiro by'amahoro hagati ya M23 na leta ya Congo birimo kuba kandi bikwiye gukomeza kugira ngo ikibazo gikemurwe mu nzira ya politike'.

Gusa nta biganiro bizwi birimo kuba ku mugaragaro hagati ya M23 na Kinshasa. Leta ya Kinshasa yakomeje gutangaza ko izaganira na M23 ari uko gusa ivuye ahantu hose yafashe.



Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-mahanga/politiki/article/m23-irimo-kuganira-na-leta-perezida-museveni

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)