Ishuri rya mbere mu Rwanda ryahawe internet ya Starlink - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ku wa Gatatu nibwo iri shuri ryatangiye gukoresha umuyoboro wa internet wa Starlink. Muri Gashyantare nibwo iyi internet yatangijwe mu Rwanda ku mugaragaro.

Umuhango wo gutangiza iyi gahunda yo kugeza Internet ya Starlink mu mashuri witabiriwe Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, Tony Blair wabaye Minisitiri w'Intebe w'u Bwongereza n'abandi.

Ubwo hatangizwaga iyi, abanyeshuri bo muri GS Gaseke, bari barimo kwiga isomo ry'ubumenyamuntu [Biology], aho bakoreshaga Internet mu kureba aho bikorwa mu bindi bihugu.

Abarimu bagaragaje uko kugira Internet yihuta bizabafasha mu kuzamura ireme ry'uburezi haba mu mashuri y'incuke ndetse n'abanza

Iyi internet ya Starlink ikoresha ikoranabuhanga rya satellite, irihuta kandi irahendutse ku buryo izafasha u Rwanda kugeza internet mu bice byari bisanzwe bigoye ko ibonekamo.

Mu gutanga iyi internet, Starlink yifashisha ibyogajuru bisaga 3.500 biri mu isanzure. Ni ubushobozi bukomeza kwiyongera, kuko SpaceX ifite ubureganzira bwo kohereza ibyogajuru 12.000 mu isanzure ndetse yasabye ko byakongerwa, ikemererwa ibyogajuru 30.000.

Minisitiri w'Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, yavuze ko hari amashuri 500 agomba gushyirwamo iyi internet, bikajyana na gahunda igihugu gifite cy'uko igomba kugezwa hirya no hino mu bice by'ibyaro.

Ni gahunda igamije kuzamura imyigire n'imyigishirize mu mashuri ku buryo abanyeshuri biyongerera ubumenyi. Gushyira internet mu mashuri bigomba kujyana no gushyiramo ibikoresho birimo mudasobwa.

Ati '[Ibigo by'amashuri] Ntabwo byose birabona mudasobwa ariko birimo gukorerwa icya rimwe, dushyiramo mudasobwa tukanashyiramo internet aho buri shuri gahunda ari uko habamo ibyumba bibiri birimo mudasobwa zigera kuri 90 cyangwa 50 ku buryo nibura abanyeshuri bashobora kubona amasomo bifashishije internet.'

Ingabire yasobanuye ko abanyeshuri bari gufashwa kumenya gukoresha mudasobwa, ibi bikanajyana no kuba bazifashisha bihugura mu masomo atandukanye.

Mu kugeza iyi internet ku Banyarwanda, Starlink yishyuza igiciro cy'ifatabuguzi ryishyurwa buri kwezi ndetse n'ibikoresho by'ibanze byifashishwa mu gutanga iyi internet, birimo igisahane (satellite dish) gishobora gushyirwa ku nzu cyangwa ahandi ndetse n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga bijyana nacyo.

Biteganyijwe ko igiciro cy'ifatabuguzi kizaba ari amafaranga y'u Rwanda ibihumbi 48, mu gihe ikiguzi cy'ibikoresho ari ibihumbi 572 Frw. Igiteranyo cy'ikiguzi cyose ni ibihumbi 620 Frw.

Ufashe iri fatabuguzi ashobora kubona internet yihuta ku kigero cya megabyte 350 mu isegonda. Iyi internet yagenewe nibura ibigo kuko ishobora kuboneka mu buryo bw'inziramugozi (Wifi) cyangwa hagakoreshwa umugozi.

Mu gushyira iyi internet ahantu runaka nibura bishobora gufata iminota 15 igihe byamaze kugaragara ko aho hantu hagera network ya Satellite.

Muri make uko gutanga iyi internet bikorwa bijya gusa neza n'uko umuntu ahabwa serivisi zo kureba televiziyo mpuzamahanga, bikozwe na Canal+ cyangwa ikindi kigo gitanga izi serivisi.

Iyo abakozi ba Starlink bageze ku mukiliya ushaka iyi internet, bamanika ku nzu ye igisahani (dish) ikoreshwa mu itumanaho rya satelite.

Mu nzu hashyirwa agakoresha kamwe kifahishwa mu guha umuriro iki gisahani. Aka gakoresho gacomekwa ku mashanyarazi. Hashyirwa kandi 'router' ishobora gutanga internet mu buryo bwa Wifi, cyangwa iy'umugozi ikenerwa cyane n'abantu bakorera mu biro.

Kugeza ubu Umunyarwanda ukeneye internet ya Starlink ashobora kuyibona binyuze ku rubuga rw'iki kigo, aho ajya akuzuzamo imyirondoro y'aho atuye, ubundi ibikoresho byangombwa na internet akabigezweho mu gihe kiri hagati y'icyumweru kimwe n'ibyumweru bibiri.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-rya-mbere-mu-rwanda-ryahawe-internet-ya-starlink

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)