Muri Nigeria, All Progressive Congress (APC) ishyaka riri ku butegetsi ryabashije gushyira ku murongo ihuriro ry'ubucuruzi mu mugi wa Lagos
Lagos ni umugi munini cyane kandi ufite abaturage benshi babarirwa muri Miriyoni 20 zirenga ndetse ufatwa nk'uri ku mwanya wambere muri Afurika.
Amatora aherutse muri iki gihugu, abaturage bashyigikiye ku bwinshi umukandida utavuga rumwe n'ubutegetsi Peter Obi, intsinzi iravuzweho rumwe kugera ubwo hitabajwe ubutabera.
Gushyira ibintu ku murongo mu mugi wa Lagos byaturutse ku kugumana intebe Guverineri uriho ubu, Babajide Sanwo-Olu watsinze uwo bari bahanganye n'amajwi arenga 760.000 akubye kabiri uwo bahanganye cyane - ibisubizo byatangajwe na komisiyo y'amatora.
Gusa uwo bahanganye yamaganiye kure ibizava mu matora kabone n'ubwo bitaratanganzwa byuzuye, avuga ko agomba kwitabaza inkiko zikamurenganura.
Ba guverineri muri Nigeriya bagenzura ingengo y'imari ifite agaciro ka miliyoni kandi bashinzwe amashuri, ibitaro n'ibikorwa remezo