Israel Mbonyi agiye gukora ibitaramo bizengur... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi bitaramo bizabimburirwa n'ikizabera mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubiligi ku wa 11 Kamena 2023, nk'uko Muyoboke Alex uri mu itsinda ry'abari gutegura ibi bitaramo yabitangarije InyaRwanda.

Ati 'Igitaramo cya mbere cya Israel Mbonyi kizabera mu Bubiligi. Yatumiwe na Team Production. Azakora ibitaramo bizenguruka mu Burayi mu bindi bihugu bitandukanye, ariko ku ikubitiro tuzahera i Bruxelles niho hazabera igitaramo cya mbere.'

Abanyarwanda batuye mu Bubiligi no mu nkengero zabwo, bari bamaze igihe basaba ko babazanira Israel Mbonyi

Justin Karekezi, Umuyobozi wa Team Production iri gutegura iki gitaramo, aganira na InyaRwanda yadutangarije ko imyiteguro bayigeze kure kandi ko bishimiye cyane kuzakira Israel Mbonyi.

Yagize ati: 'Israel Mbonyi ni umuhanga, abo yataramiye baratubwiye ndetse abantu bari bamaze iminsi bamudusaba, yaba abanyarwanda, abarundi ndetse n'abandi bo muri afurika.'

Ubusanzwe Team Production yateguraga ibitaramo by'abahanzi baririmba indirimbo zisanzwe (Secural).

Bwana Justin yatubwiye ko bagiye kujya batumira n'abahanzi bakunzwe bo muri Gospel, kuko basanze abanyarwanda batuye mu Bubiligi baba babyifuza.

Ati: 'Abahanzi bo muri Gospel nabo twatangiye kujya tubatumira, kubera ko abantu baba babifuza, kandi nibo dukorera, kugira bishime natwe twishime, ndetse tunafatanye gushima Imana.'

Kugeza ubu amatike ntiyari yatangira kugurishwa, aho Justin yavuze ko 'abifuza kutazacikwa n'iki gitaramo ari abo mu Bubiligi no mu nkengero zabwo bakwibikaho ama tickets guhera mu cyumweru gitaha, bitewe n'umubare munini w'abadusabye kuzana Mbonyi.'

Mbonyi yaherukaga gukora ibitaramo ahandi harimo muri Canada ndetse na Australia. Yagiye muri ibi bitaramo avuye mu byo yakoreye i Burundi.

Icyo gihe yakoze ibitaramo bibiri i Bujumbura. Igitaramo cye cya mbere cyabaye ku wa 30 Ukuboza 2022, mu gihe icya nyuma cyabaye ku wa 1 Mutarama 2023 ibi byose bikaba byarabereye ahitwa Zion Beach.

Itandukaniro ry'ibi bitaramo ryari ibiciro byo kubyinjiramo. Icyo ku wa 30 Ukuboza 2022 cyari cyiswe VIP, kwinjira byari ibihumbi 100 FBu mu myanya isanzwe, ibihumbi 200FBu mu myanya y'icyubahiro na miliyoni 1.5FBu ku meza y'abantu icumi.

Igitaramo cyo ku wa 1 Mutarama 2023 cyari cyiswe icya rusange, kwinjira byari ibihumbi 30FBu mu myanya isanzwe n'ibihumbi 50FBu mu myanya y'icyubahiro.

Uyu musore mu ijoro ryo ku wa 25 Ukuboza 2023, yari yakoze igitaramo cya karahabutaka yise 'Icyambu Live Concert' cyabereye mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena.

Iki gitaramo cyasize amateka yo kuba uyu muhanzi ariwe wa mbere wujuje BK Arena, nyuma y'igihe kinini benshi biganjemo abakora umuziki babihigira ariko ntibabigereho.

Mbonyi ategerejwe mu bitaramo azakorera i BurayiUyu muhanzi muri iyi minsi yahiriwe n'ibitaramo. Ibyo aheruka byose abantu bitabiriye ku bwinshi Mbonyi aheruka kuzuza BK Arena


Inkuru ya Theos Uwiduhaye afatanyije na Marie Clemence Cyiza Uwimanimpaye



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127134/israel-mbonyi-agiye-gukora-ibitaramo-bizenguruka-i-burayi-127134.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)