Ni imikoranire yatangijwe ku mugaragaro kuri uyu wa Gatanu tariki 24 Werurwe 2023 ku cyicaro cya Itel Rwanda mu Mujyi rwagati mu nyubako ya Grand Pension Plaza.
Telefone ibi bigo byombi byashyize ku mugaragaro, ni Itel A60. Ubusanzwe igura 100, 000 Frw ariko yashyizwe ku 75, 000 Frw muri poromosiyo ya 'Macye Macye' aho umuntu wujuje ibisabwa ayihabwa yishyuye ako kanya cyangwa akagenda yishyura mu byiciro.
Umuntu ashobora kwishyura 325 Frw buri munsi, akaba yayishyura buri Cyumweru cyangwa akajya yishyura buri kwezi.
Umuyobozi Mukuru wa Itel Rwanda, Charles Wang, yavuze ko batekereje gukorana na MTN Rwanda mu rwego rwo gukomeza kwiyegereza abakiliya mu buryo butandukanye.
Ati 'Tunejejwe no gufatanya na MTN Â Rwanda kuzana iyi telefone ya 4G ihendutse cyane ku isoko ry'u Rwanda. Muri Itel Rwanda, twizera ko buri wese agomba kubona ikoranabuhanga rigezweho, kandi ubu bufatanye ni ikimenyetso cyerekana ko twiyemeje kubikora.''
Yakomeje avuga ko iyi telefone idatanga umuvuko wa interineti wihuta gusa, ahubwo ifite n'ibindi bizafasha uyikoresha kuryoherwa.
Yagaragaje ko Itel muri rusange yishimiye guha Abanyarwanda igikoresho kizabafasha gukomeza kuguma ku murongo wa interineti n'uwo guhamagara, kumenya amakuru ndetse no kwishimisha kandi byose ku giciro cyiza.
Umuyobozi muri MTN Rwanda, Desire Ruhinguka, yavuze ko mu izina rya MTN Rwanda bishimiye gufatanya na Itel Rwanda mu gikorwa cyo gushyira ku mugaragaro Itel A60 ishobora gufatwa ku nguzanyo binyuze muri 'Macye Macye''.
Ati 'Twishimiye gufatanya na Itel  Rwanda mu gushyira ku isoko telefoni igendanwa ikoresha 4G kandi ihendukiye buri wese. Intego yacu ni ukuba ikiraro mu isi ya  digitale no gutuma interineti yihuta igera kuri bose, nta muntu usigaye inyuma.''
Arakomeza ati 'Iyi terefone ntabwo ari igikoresho gusa, izafasha abantu kujya ku murongo, kwiga no gukora ubucuruzi mu buryo butashobokaga mbere. Twishimiye guha abakiriya bacu amahirwe yo kwinjira mu mpinduramatwara no kubafasha kumenya ahari imbaraga nyinshi zabo.'
Iyi gahunda ya 'Macye Macye' igiye gutangwamo iyi telefone yatangijwe na MTN ifatanyije na Banki ya Kigali, mu mwaka ushize. Igamije gufasha Abanyarwanda kubona telefone zigezweho (smartphones), aho bazajya bazishyura mu byiciro bitewe n'ubwoko bwa telefone wahisemo.
Itel A60 iri muri zizatangwa muri ubu buryo, ifite ububiko bwa 32 GB bwiyongeraho ubwa RAM bwa 2GB. Ifite ecran nini ureberaho amashusho akeye. Ifite ubushobozi bwo kubika umuriro mu gihe cy'amasaha 112 mu gihe nyirayo yumva umuziki n'ibindi.
By'umwihariko, uzahabwa iyi telefone mu mezi atandatu ya mbere, azajya ahabwa buri kwezi interineti y'ubuntu ya MTN ya 1GB.Wibabara Phanny wa MTN ubwo yitegerezaga iyi telefone Abakiliya basobanurirwa imikorere y'iyi telefone ya A60 n'uburyo bashobora kuyihabwa nk'inguzanyo Abakozi ba MTN na Itel bafatanye ifoto y'urwibutso A60 ni imwe muri telefone zigezweho kandi zibika umuriro Itel na MTN barifuza ko buri munyarwanda atunga telefone igezwehoÂ