Iyo bisigaye turabimena! Haba hagiye kuboneka... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Ibi biribwa bimenwa haba harimo ibiribwa ndetse n'ibiryo bivuye mu ngo, mu masoko, mu maresitora, mu nganda n'ahandi.

Uko ibi biribwa bimenwa ku bwinshi, ni nako hari n'abantu bakirwana no kubona ibyo barya. 

Ikigo African Economy Network, ACEN, gitangaza ko mu myaka 30 iri imbere, umugabane wa Afurika ushobora kuziyongeraho nibura abantu miliyari, bazaba bakeneye kugaburirwa. Uyu mubare ushobora kuzaza unongera umubare w'ibiribwa bikomeza kwangirika, tutibagiwe umubare w'abashonje.

Ubushakashatsi bwagaragaje ko nibura miliyari imwe n'igice ya toni ku mwaka z'ibiryo, byangirika ku isi.

Mu Rwanda, ikimoteri cya Nduba cyakira imyanda yo mu mujyi wa Kigali, mubyo cyakira nibura hafi 70% aba ari imyanda y'ibiribwa, ni ukuvuga ibiryo bitetswe bimenwa ndetse n'ibiribwa yaba ibiturutse mu isoko byangiritse, mu ngo byangiritse bitaratekwa n'ibindi bifitanye isano n'ibiribwa.

Uretse kuba biba byangiritse nyamara hari ababikeneye badafite ibyo barya, biba binahombeye ba nyirabyo mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

Mu masoko nk'ahantu hakunze kugaragara ibiribwa ku bwinshi, abahakorera ubanza bamaze kumenya agaciro k'ibyo barangura.

Chantal Iribagiza, umubyeyi ucururiza imbuto mu isoko rya Nyarugenge yadutangarije ko mu gihe cy'umwaka umwe amaze akorera muri iri soko, nta biribwa ajya amena byangiritse.

Mu kiganiro n'inyaRwanda.com yagize ati: 'Turangura ibyo turi bucuruze bigashira. Maze umwaka nkorera muri iri soko ariko sindabona tumena ibiribwa, kuko turangura dukurikije ibyo abakiriya bakenera. Niba abakiriya bakugurira bakenera ibiro 20 nibyo ugura. Ntabwo tujya tubimena.'

Uy umubyeyi yongeyeho ko iyo hagize ibyo babona ko bishobora kwangirika babicyura mu rugo bakabirya, cyangwa se bakabigurisha make aho kugira ngo babimene.

Yanatubwiye kandi ko na bagenzi be ariko babigenza. Ati: 'Twahawe amahugurwa umwaka ushize, badukangurira kujya turangura ibyo turi bumare cyangwa se twanabona byenda gupfa tukabitanga kuri make. Mu isoko ntabwo tukimena ibiribwa'.

Chantal uba mu muryango ugizwe n'abantu bane, yatubwiye ko kandi no mu rugo iwe nta biryo bajya bamena, kuko ngo bateka ibyo bari bumare.

Mugenzi we bakorana, Uwumukiza Justine ucuruza imboga, inyanya, ibitunguru n'ibindi bijyanye n'imboga, nawe yadutangarije ko arangura ibyo ari bucuruze bigashira, ariko mu gihe abona ko hari ibishobora kumupfana abigurisha kuri make bitarapfa cyangwa akabijyana mu rugo.

Justine ukiri umukobwa ndetse akaba anibana, yavuze ko we rimwe na rimwe mu rugo ajya amena ibiryo. Ati: 'Njyewe ndibana, hari igihe ibiryo bisigara nkabimena.' Tumubajije niba yashimishwa no kubona uburyo bwamufasha kubyaza umusaruro byabindi amena, asubiza agira ati: 'Byanshimisha cyane'.

Mu mpera z'icyumweru gishize, ku wa Gatanu tariki 17 Werurwe muri Kigali Convention Center, hamuritswe umushinga wo gufasha inganda nto n'iziciriritse gukora ubukungu bwisubira 'Circular Economy' hibandwa by'umwihariko mu kubyaza inyungu ibiribwa byangirika cyangwa se by'imyanda, umushinga bise 'Circular Food Systems for Rwanda' ugenekereje mu kinyarwanda akaba ari ukubyaza umusaruro ibiribwa byangiritse cyangwa se imyanda y'ibiryo bikabyazwamo ibindi bintu (ubukungu bwisubira).

Ni gahunda yo gufasha imishinga izakora cyangwa ikora ku bukungu bwisubira, mu kugabanya ibiribwa bipfa ubusa mu kubibyaza inyungu no kubungabunga ibidukikije.

Iyi gahunda izamara imyaka itatu izafasha nibura imishinga 20 izaba yatoranyijwe, aho mu kiciro cya mbere hazatoranywa imishinga 7 ifashwe mu gihe cy'amezi atandatu, indi irindwi ikurikira nayo ifashwe mu gihe cy'amezi atandatu hanyuma nanone hafashwe irindwi ya nyuma mu gihe cy'amezi atandatu nk'uko twabitangarijwe na Sylvie Mugabekazi, umuyobozi w'agateganyo w'ikigo cy'igihugu giteza imbere inganda 'Cleaner Production and Climate Innovation Centre', ifite mu nshingano ishyirwa mu bikorwa ry'uyu mushinga.

Aganira na InyaRwanda nyuma y'imurikwa ry'uyu mushinga, yagize ati: 'Ubusanzwe hari ibikorwa dusanzwe dukora by'ubucuruzi bisanzwe byo gukora ibyo bavuze bakora mu bucuruzi, niba ari ugukora ibinyobwa agashyiramo ibyo akeneye, agatunganya agashyira ku isoko ariko ugasanga ku ruhande no mubyo bakoze, hari ibyagiye biboneka bitakoreshejwe. Ibyo nakwita nk'imyanda. Ni ukongera kubakangurira kubibona ibyo byabonetse by'imyanda nk'andi mahirwe yo kubona ubukungu. Ndavuga ngo ni 'generation of income'. Ni ukubafasha kongera kubonamo ayo mahirwe bakongera bakabikoresha, cyangwa ibyo badakoresheje ntibijye mu kimoteri, ahubwo bikaba byahabwa abandi.'

Yongeraho ko 'inshingano zacu zijyanye no guteza imbere ibikorwa birengera ibidukikije, ndetse no guhanga udushya mu guhangana n'imihindagurikire y'ikirere.'

Umuyobozi w'uyu mushinga 'Project Manager', Eric Ruzigamanzi, umukozi wa World Resources Institute 'WRI' yadutangarije ko iyi gahunda y'uyu mushinga 'Igamije gufasha abantu kugabanya ibintu byangirika.

Ati: 'Hano turi kuvuga kubijyanye n'ubuhinzi cyangwa se Food System, aho dufite ibisubizo bifasha abantu kugabanya ibyo kurya byangirika, cyangwa se n'ibyangiritse byageze mu ngo, buriya hari technologies zishobora gukoreshwa kugira ngo biriya byangiritse byageze mu ngo, ibingibi tumena mu buryo busanzwe, bishobora kuvamo ikindi kintu.

Bishobora kuvamo ibyo kurya by'amatungo, bishobora kuvamo ifumbire, bishobora kuvamo n'ibindi bitandukanye. Ubwo buryo nibwo twaje gupromotinga [kwamamaza], ariyo fund [ikigega] twa-launchinze [twamuritse] uyu munsi, dushaka gukorana n'ibigo bito cyangwa se ibiciriritse, 'SMEs', kugira ngo ibisubizo bitandukanye, 'technologies' zitandukanye zibe zatangira gushyirwa mu bikorwa mu Rwanda kugira ngo tugabanye iyangirika ry'ibyo byo kurya hanyuma habeho mu by'ukuri kwihaza mu biribwa ndetse no kongera ubukungu.'

Umuyobozi mukuru w'Ikigo Gishinzwe Ubushakashatsi n'Iterambere ry'Inganda, (NIRDA) Dr. Christian SEKOMO BIRAME aganira n'InyaRwanda.com yadutangarije ko iki kigega kigomba gufasha Inganda zifite aho zihuriye n'ibiribwa n'abandi bari muri gahunda yo kubyaza umusaruro ibiribwa byangirika muri gahunda y'ubukungu bwisubira (Circular Food System).

Yagize ati: 'Isi ubungubu ibangamiwe n'ikibazo cyo gukomeza gupfusha ubusa ibiryo, ibyo duhinga, twamara kubisarura ugasanga hariho igice kinini cyangirika kitageze ku isoko, kidakoreshejwe n'abantu. Rero ino 'Circular Economy for Food System icyo dushaka kureba, ni ukureba ese ni gute twajya turushaho gukoresha ibiryo neza, tugabanya ibyangirika? Twangiza byinshi nanone ugasanga hari igice kinini cy'abaturage gishonje kitabona ibiryo.

Mwabonye ko mu kigereranyo, barerekana ko ari miliyari imwe n'igice ya toni ku mwaka z'ibiryo byangirika ku isi. Rero ikigamijwe mu gutangiza iki kigega kigomba gufasha izi nganda n'abari muri 'Circular Food System' ku isi ni uko mu Rwanda dushaka kureba uburyo bwaba buhamye, bwatuma duhuza gukura umusaruro mu mirima, kubigeza ku masoko, tugabanye byinshi byangirika.'

Bamwe mu bakora mu Nganda zifite aho zihuriye n'ibiribwa, basanga iyi gahunda izabagirira akamaro, yaba mu kazi kabo ndetse no gufasha mu kugira ngo ingano y'ibyangirika igabanuke cyangwa se iveho burundu.

 

Uwitwa Nizeyimana Noel, akaba umuyobozi wa Green Care Rwanda Ltd, ikompanyi nyarwanda itunganya imyanda, yatangarije InyaRwanda ko mu myanda batunganya harimo ibora ndetse n'itabora. Mu myanda batunganya, 80% ni imyanda ibora harimo n'iy'ibiribwa.

 

Ati: 'Imyanda dutunganya harimo imyanda ibora n'itabora, ariko imyinshi ni imyanda ibora. 80% ni imyanda ibora, mu buryo bwo gukemura ikibazo cy'uko iyo iri mu bidukikije, yangiza ibidukikije ndetse ikaba yateza n'ibibazo mu bijyanye n'imihindagurikire y'ikirere. Ni muri ubwo buryo rero twahisemo gukoramo amafumbire y'imborera mu butyo bwa gihanga afunze mu mifuka, kugira ngo aze kugira uruhare mu gutuma bwa butaka bwongera kugira umwimerere bubashe kuba bwatanga ibidutunga bihagije kandi bimeze neza.'

Yavuze ko iyi gahunda izabafasha kurushaho kurengera ibidukikije no kugera ku ntego zabo. Ati: '…kuko nibyo dusanzwe dukora ariko ubushobozi buracyari buke, ni amahirwe rero kuri twebwe. Kugira ngo tubashe gufata aya mahirwe aje, tubashe kuyabyaza umusaruro, mu buryo bwo gukemura imyanda ikomoka ku biryo ariko ikongera ikagaruka muri urwo ruhererekane kugira ngo ibiryo bibashe kuba byaboneka, kandi mu buryo burambye.'

Green Care Rwanda yifuza kuba yakubye hafi kabiri umusaruro mu myaka ibiri iri imbere kuko 'tugeze kuri capacity yo gukora toni 600 ku mwaka y'ifumbire y'imborera, inoze neza, tukaba twifuza ko mu mwaka wa 2025 tuzaba tugeze kuri toni 1000, ni muri ubwo buryo rero tugomba kongera 'technology', kongera abakozi, ndetse no kwagura amasoko kugira ngo tubashe kugera kuri iyo ntumbero.'

Iki kigega kizibanda cyane kubijyanye n'ikoranabuhanga 'Technology' ndetse n'ibijyanye n'amafaranga kugira ngo ibikorwa bibashe kwaguka nk'uko Sylvie Mugabekazi yabitangarije InyaRwanda, anogeraho ko hakenewe kongera 'ubumenyi, technologie, noneho tukabona n'amafaranga yo kubikora bityo n'isoko rikaguka kugira ngo tubashe kuba twakemura ikibazo gihari.'


Circular Food Systems for Rwanda, ni umushinga watewe inkunga na IKEA Foundation, ikaba ishyirwa mu bikorwa n'ibigo bigera kuri bitandatu biyobowe na World Resources Institute (WRI), mu Rwanda hakaba harimo umufatanyabikorwa witwa Cleaner Production And Climate Innovation Center ikorera muri NIRDA; ku rwego rwa Afurika bagakorana na African Circular Economy Network (ACEN) n'indi yitwa African Circular Economy Alliance (CEA) naho ku rwego rw'isi bagakorana na PACE (Platform for Accelerating the Circular Economy) n'indi yitwa Resonance.

 



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/127301/iyo-bisigaye-turabimena-haba-hagiye-kuboneka-igisubizo-ibiribwa-byamenwaga-bikabyazwa-umus-127301.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)