Jose Chameleone yasabye imbabazi nyuma yo gus... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu gitaramo cy'amateka Jose Chameleone aheruka gukora yise "Gwanga Mujje", yagaragaye asomana na Weasel ku munwa. Ni ibintu byavugishije ibinyamakuru byinshi n'abantu banyuranye ndetse bamwe bafata umwanzuro wo kumujyana mu nkiko. Ayo mashusho yarahererekanwe byo ku rwego rwo hejuru.

Nyuma y'ibyo, Chameleone yasabye imbabazi, avuga ko byari amakosa ndetse ko barengereye cyane bagatesha agaciro umuco. Yagize ati: 'Nsabye imbabazi abantu mwese. Weasel nanjye turi abavandimwe, ni umuryango mwa bantu mwe. Twari twatwawe n'uburyohe bw'igitaramo.'

Akomeza agira ati: 'Nk'abagabo b'abanyafurika, twubaha indangagaciro n'amahame ya kinyafurika. Ibyo twakoze turabyicuza ntabwo byari bikwiye kuba byarabayeho kandi ntibizongera ukundi. Mu izina ry'umurynago wa Mayanja nsabye imbabazi.'

Ibi yabitangaje mu mashusho yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze abwira abafana ko ari bo batumye ibyishimo bizamuka bikarangira asomanye na murumuna we Weasel ariko bikaba bitazasubira.

Yavuze kandi ko aya mashusho yayafashe nyuma y'inama yagiriwe na Capt Mike Mukula wanishimiye kuba yumviye inama ze.

Mu bari bagaye iyi myitwarire ya Chameleone na Weasel, harimo na Pasiteri Martin Ssempta wari wavuze ko azajya gutanga ikirego muri polisi ku bw'umuco udahwitse bagaragaje.

Kanda hano urebe amashusho Weasel asomana na ChameleoneJose Chameleone yasabye imbabazi abakunzi be ku bw'amakosa yakoze na murumana we

Si bwari bwa mbere kandi Chameleone na Weasel basomanira imbere y'abafana



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126568/jose-chameleone-yasabye-imbabazi-nyuma-yo-gusomana-byimbitse-na-weasel-126568.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)