Kapiteni w'ikipe y'igihugu Amavubi, Kagere Meddie yasabye abanyarwanda kubaba hafi n'amasengesho na bo ko bazakora ibishoboka byose bakabona intsinzi.
Uyu rutahizamu yavuze ko nubwo bazakina nta bafana bahari ariko bizeye ko Abanyarwanda bazaba babari inyuma.
Kagere avuga ko n'imikino 3 iheruka bayikiniye hanze y'u Rwanda imbere y'abafana b'abo bahanganye, gusa ngo kuba bari mu rugo ni byiza, asaba abanyarwanda kuzababa inyuma n'amasengesho.
Ati "Urebye imikino 3 iheruka twayikiniye hanze kandi twagerageje gukora ibishoboka byose kandi ubu nubwo bazaba batari muri Stade twizeye ko tuzi ko hanze ya stade bazaba baturi inyuma kandi bazanadusengera kugira ngo tube twakwegukana amanota 3."
Ejo u Rwanda ruzakira Benin mu mukino w'umunsi wa 4 w'itsinda L mu gushaka itike y'igikombe cy'Afurika.
Ni umukino uzabera kuri Kigali Pelé Stadium ukaba uzaba nta mufana wemewe muri Stade kubera ko iki kibuga kitemewe CAF ndetse na FIFA.
Kugeza ubu mu itsinda L Senegal ni iya mbere n'amanota 12 aho yo yamaze no kubona itike ya CAN, Mozambique ifite 4, Amavubi 2 n'aho Benin ikagira 1.
Source : http://isimbi.rw/siporo/article/kagere-meddie-yasabye-abanyarwanda-amasengesho