Kaminuza y'u Rwanda yafunguye ishami ry'abanyeshuri mu Kigo IEEE - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Umuhango wo kumurika iri shami wabereye kuri Kaminuza y'u Rwanda Ishami rya Siyansi n'Ikorabuhanga (UR-CST), kuri uyu wa 10 Werurwe 2023.

Witabiriwe n'Umuyobozi w'Agateganyo wa African Centre of Excellence in Internet of Things (ACEIoT), Assoc. Prof. Damien Hanyurwimfura wanafunguye ku mugaragaro iki gikorwa mu izina ry'Umuyobozi wa UR-CST, abandi bayobozi muri UR-CST ndetse n'abanyeshuri bayo.

Promise Ricardo Abgedanu, umunyeshuri w'iyi kaminuza uri gukora PhD muri ACEIoT mu bijyanye na Embedded Computing systems uhagarariye ishami ry'abanyeshuri ryafunguwe muri IEEE , yatanze ikiganiro kigaruka ku nyungu zo kuba umunyamuryango wa IEEE no kuba mu ishami rigenewe abanyeshuri.

Abgedanu yabwiye abitabiriye uyu muhango ko umunyamuryango wa IEEE aba ashobora gukura inyandiko zisaga 8000 mu isomero ry'ikoranabuhanga rya IEEE buri kwezi, bityo ko ari amahirwe ku biga siyansi n'ikoranabuhanga, cyangwa abandi baba bakeneye amakuru ashingiye ku bushakashatsi.

Umuyobozi w'isomero rya College ya CST, Umubyeyi Marguerite, yavuze ko iyi kaminuza yatangiye gukorana n'Ikigo cya IEEE, bityo ko abanyeshuri ndetse n'abandi bakora ubushakashatsi bahawe ikaze muri iri shami ryafunguwe.

Ati "Kaminuza y'u Rwanda yamaze gusinya amasezerano n'Ikigo IEEE, mu kwezi gutaha tuzatangira gukoresha ikoranabuhanga ryacyo".

Umuyobozi w'Agateganyo wa ACEIoT, Assoc. Prof. Damien Hanyurwimfura, yavuze ko ari iby'agaciro gukorana na IEEE kuko abanyeshuri bo mu Rwanda bazabasha gukorana na bagenzi babo bakora ubushakashatsi ku rwego mpuzamahanga, bikabungura ubumenyi bwisumbuye kandi bigatuma Kaminuza y'u Rwanda imenyekana cyane.

Ati "Ni yo mpamvu rero twashatse ko noneho twafungura iri shami rya IEEE mu Rwanda, kugira ngo natwe abanyeshuri bacu bagire ubwo bumenyi bunguka, kandi n'ibyo bakoze mu bushakashatsi bwabo bimenyekane ku rwego mpuzamanga".

Institute of Electrical and Electronics Engineers (IEEE) ifite amashami mu bihugu 160, ikagira abanyamuryango bayibarizwamo basaga 430.000.

Ku bijyanye n'ubwitabire bw'abakora ubushakashatsi bifashishije ikoranabuhanga ry'iki kigo, 43,3% ni ibigo byigenga, 31,2 ni ibigo by'amashuri, 9% ni inzego za Leta, 5,1% ni abantu bikorera ku giti cyabo, 5,1% bandi ni abari mu biruhuko by'izabukuru ndetse na 1,7% badafite akazi.

Abanyeshuri b'abanyamuryango muri IEEE babona amahirwe atandukanye arimo no guhabwa buruse ndetse no kubona amakuru yose nkenerwa ashingiye ku bushakashatsi na inovasiyo.

Umunyeshuri ushaka kuba umunyamuryango muri IEEE yishyura amadolari 27 ku mwaka, na ho ushaka kuba umunyamuryango ashaka andi makuru ashingiye ku bushakashatsi we akishyura amadorali 47, ku batuye mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere.

Ibi bituma yishyura make mu gihe ubushakatsi bwe bwemewe kubikwa muri IEEE.

Iki gikorwa cyo kumurika iri shami cyakurikiwe no guhugura abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye biga Siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare (STEM), muri gahunda y'iyi kaminuza yo kwegera abanyeshuri bakiri bato binyuze muri STEM Power Center, kugira ngo ibategure kuzakomeza aya masomo no muri kaminuza.

Dr. Rugema James, Umwarimu w'Ikoranabuhanga muri Kaminuza y'u Rwanda akaba anakuriye icyiciro cya Masters muri ACEIoT, avuga ko iyi kaminuza ifite gahunda yo gukundisha aya masomo abakiri bato, cyane cyane abakobwa kuko bakiri bake bayiga.

Iyi gahunda y'iyi kaminuza yo gutegura abanyeshuri bakiri bato, iyishyira mu bikorwa ku bufatanye na Ambasade ya Israel mu Rwanda.

Abanyeshuri bahuguwe baturutse ku bigo birimo Lycée Notre Dame, Lycée de Kigali, Saint Ignace na muri Saint André, buri kigo gihagararirwa n'abanyeshuri batanu.

Guhugura abanyeshuri bakiri bato bari muri STEM cyane cyane mu mashuri yisumbuye, ni gahunda Kaminuza y'u Rwanda izajya ikora nibura buri kwezi hakagira abanyeshuri baturuka ku kigo runaka bajya kuyihugurirwamo.

Umuyobozi w'Agateganyo wa ACEIoT, Assoc. Prof. Damien Hanyurwimfura, avuga ko Kaminuza y'u Rwanda izamenyekanya ku rwego mpuzamahanga, bigizwemo uruhare no kuba yafunguye ishami ry'abanyeshuri muri IEEE
Umuyobozi w'isomero rya College ya CST, Umubyeyi Marguerite, yavuze ko Kaminuza y'u Rwanda yamaze gusinya amasezerano y'imikoranire na IEEE
Umuhango wo gufungura ku mugaragaro iri shami, witabiriwe na bamwe mu banyeshuri n'abayobozi ba Kaminuza y'u Rwanda
Promise Ricardo Abgedanu, umunyeshuri w'iyi kaminuza uri gukora PhD muri ACEIoT mu bijyanye na Embedded Computing systems, ni we uhagarariye iri shami ry'abanyeshuri ryafunguwe
Abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda bitabiriye uyu muhango, bagaragarijwe amahirwe ari mu kuba umunyamuryango muri IEEE, ko harimo no guhabwa buruse
Abanyeshuri bo mu mashuri yisumbuye muri STEM bahawe amasomo y'igihe gito na Kaminuza y'u Rwanda, muri gahunda y'iyi kaminuza yo gutegura abakiri bato ngo bakunde ayo masomo
Abakobwa basashishikarizwa kwiga Siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare, kuko bakiri bake muri yo
Abakobwa biga Siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare baracyari bacye, bakangurirwa kwitabira kwiga aya masomo kuko atagenewe abahungu gusa
Aba banyeshuri beretswe imikoreshereze y'ikoranabuhanga ritandukanye
Abakiri bato bati gutegurwa ngo bazavemo abashakashatsi ku rwego mpuzamahanga muri Siyansi, Ikoranabuhanga n'Imibare
Aba banyeshuri bajyanwe muri laboratwari ngo berekwe imikorere y'ikoranabuhanga ritandukanye
Aba banyeshuri bashimiye Kaminuza y'u Rwanda yatangiye kubegera, bavuga ko bibaha icyererekezo mu gukomeza inzozi zabo kuko bashyigikiwe



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-yatangije-ubufatanye-n-ikigo-ieee-mu-by-ubushakashatsi

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)