Kamonyi: Bahangayikishijwe n'abajura bategera abantu mu mayira - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Bamwe muri aba baturage bavuga ko bahangayikishijwe cyane n'iki kibazo kuko ushatse kubarwanya basiga bamukomerekeje bikomeye ndetse hari n'abo biviramo kuhasiga ubuzima.

Bemeza ko nta munsi ushira mu bice bitandukanye by'Umurenge wa Runda hatumvikanya abaturage bataka ko bahohotewe n'abagizi ba nabi cyangwa abajura ndetse babategera mu nzira cyangwa bakabasanga mu ngo zabo yaba ku manywa cyangwa nijoro.

Bavuga ko abantu babiri mu gihe kitageze ku cyumweru ari bo bamaze kugwa muri ibi bikorwa by'ubugizi bwa nabi mu ndetse abamaze gukomeretswa bo ari benshi.

Umwe mu baganiriye na IGIHE utarifuje ko amazina ye atangazwa yagize ati ' Muzatubabarire muze mwirirwe aha noneho muzabona uburyo abajura bajujubije abaturage kuko nta munsi ushira hatumvikanye nk'abaturage batatu bibwe cyangwa bahohotewe n'abajura.'

Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere, yabwiye IGIHE ko iki kibazo cy'abajura bo mu Murenge wa Runda bakomeje guhohotera abaturage bakizi ndetse hari ibiri gukorwa kugira ngo gikemuke.

Yagize ati 'Mu by'ukuri icyo kibazo twaragikurikiranye kandi ingamba zihari ziratanga icyizere ko bitazongera kuko n'ikibazo cyabaye mu minsi ishize ariko kugeza uyu munsi ingamba zihari zihamye ku buryo twumva ko nta muturage wakongera kugira ikibazo.'

Yakomeje gusaba abaturage gutangira amakuru ku gihe kandi n'umutekano bakawugira uwabo buri wese akumva ko umureba ndetse utareba inzego z'umutekano cyangwa ubuyobozi gusa.




Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-bahangayikishijwe-n-abajura-bategera-abantu-mu-mayira

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)