'Igiceri Program', ni gahunda nshya yatangijwe kuri uyu wa 30 Werurwe 2023. Igamije gufasha kongera ubwizigame no kwiteganyiriza kuri SACCO Runda ku banyamuryango bose. Ni gahunda kandi itazasaba uwizigama gukora urugendo ajya kuri SACCO kuko ishingiro ryayo ni ku rwego rw'Umudugudu, aho hazaba hari agasanduku gakusanyirizwamo ubwizigame.
Mushimimana Pierre Claver, Umucungamutungo wa SACCO Urufunguzo rw'Ubukire Runda aganira na intyoza.com ku itangizwa rya' Igiceri Program', avuga ko iyi ari gahunda yavuye mu gitekerezo cyari gisanzwe kiri mu banyamuryango kitwa 'Ikimina'. Bahitamo kucyagura kikagira imikorere myiza n'ubuyobozi bushingiye ku rwego rw'Umudugudu, aho hari agasanduku bazajya bashyiramo amafaranga bizigama, akahavanwa ajyanwa kuri SACCO.
Avuga ku cyo biteze kuri iyi gahunda' Igiceri Program', yagize ati' Tuyitezeho kongera ubwizigame bwa SACCO Runda nk'ikigo cy'Imari, izatanga umutekano usesuye ku mafaranga y'abaturage aho bamwe bajyaga bayabika iwabo mu ngo, ibiceri bikeya batitagaho, ariko ubu azajya ayabika kuri konte iri kuri SACCO biciye mu 'Igiceri Program' akusanywe ajyanwe kuri SACCO abikwe neza abyazwe umusaruro binyuze mu nguzanyo n'izindi gahunda zigamije iterambere ry'umunyamuryango wacu'.
Ikusanywa ry'amafaranga muri gahunda yiswe' Igiceri Program', buri mudugudu ufite Komite yizewe ishinzwe gusa iyo gahunda, aho bahawe agasanduku gashyirwamo amafaranga ariko katafungurwa kuko imfunguzo zizajya zibikwa muri SACCO. Buri mudugudu uzaba ufite Konti yihariye yagenewe gusa'Igiceri Program'.
Mushimimana Pierre Claver, amara impungenge ku bijyanye n'umutekano w'aya mafaranga y'abaturage azaba akusanywa ndetse akabikwa mu isanduku yabugenewe mbere yo gujyanwa kuri SACCO. Avuga ko umutekano wizewe kuko n'ubundi ngo hari hasanzwe ibimina byari bifite imikoranire na SACCO mu kubitsa no kubikuza, aho kandi iyo babaga bakeneye ubufasha mu kugeza amafaranga kuri SACCO babifashwagamo.
Kuba ari gahunda'Igiceri Program' ntabwo bisobanuye ko ari Igiceri gusa kizabikwa, ahubwo ngo ni uburyo bwo kubwira buri wese ko na cya giceri buri wese atitagaho, yumva ko atafata urugendo ajya kukibitsa kuri SACCO, yegerejwe uburyo yakizigama kikagwira, kikagira akamaro, kigakora ibirenze iby'igiceri cyakora.
Mukankurayija Annonciathe, umuturage akaba umunyamuryango wa SACCO Urufunguzo rw'Ubukire Runda, yishimira iyi gahunda yiswe 'Igiceri Program'. Ahamya ko ije gukangurira benshi kwizigama kuko hari abagiraga ubute, abandi bagatinya kujya kuri SACCO bajyanywe no kubitsa igiceri, hakaba n'abasaza n'abakecuru n'abandi b'intege nke batabashaga gukora ingendo ndende ngo bajye aho SACCO ikorera.
Karamage Andereya, ni umunyamuryango w'iyi SACCO kuva 2009. Ahamya ko gahunda y''Igiceri Program' ije ikenewe. Avuga ko izatinyura benshi kwizigama kuko hari abumvaga ko kwizigama bisaba amafaranga menshi nyamara biyibagije ko uhereye ku giceri wagwiza menshi. Ashishikariza buri wese kwitabira iyi gahunda kuko ayibonamo igisubizo cy'iterambere rirambye ry'ubukungu bushingiye ku kwizigama kudasaba ibya mirenge.
SACCO Urufunguzo rw'Ubukire Runda, ifite abanyamuryango 13,948 ugendeye kuri Raporo yo mu kwezi kwa 12 umwaka ushize wa 2022. Muri iyi gahunda yatangijwe yiswe'Igiceri Program' hashimiwe ndetse hahembwa benshi mu banyamuryamgo bagiye bagira uruhare mu iterambere rya SACCO kuva itangiye kugeza none, byaba uwayitabiriye bwa mbere, abagujije bakishyura neza, Abafatanyabikorwa n'abandi.
intyoza