Karigombe yifashishije Bull Dogg mu gutangiza... - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 4 Werurwe 2023, nibwo Karigombe afatanyije na Bull Dogg bataramiye abatuye i Kanombe mu gitaramo cyabereye 'Sato Chill'. Aka gace niko umuraperi Bull Dogg yakuriyemo, mbere y'uko atangira urugendo rw'umuziki.

Nicyo gitaramo cya mbere Karigombe akoze, nyuma y'uko mu mpera z'umwaka ushize asohoye album ye ya mbere yise 'Ikirombe cya Karigombe'. Amaze iminsi yihaye intego yo kuyumvisha abakunzi be, mu bice bitandukanye.

Bull Dogg bakoranye iki gitaramo, basanzwe bafitanye indirimbo 'Muduhe Inzira' iri kuri album ye. Karigombe yabwiye InyaRwanda ati 'Natangiye urugendo rw'ibi bitaramo, mu rwego rwo kumenyekanisha album ya mbere nkayegereza abakunzi banjye.'

Uyu muraperi akomeza avuga ko ashingiye ku kuntu iki gitaramo cyagenze, byamuhaye imbaraga zo gukomeza gukora n'ibindi bitaramo.

Ati 'Twishimiwe! Ku bwanjye byampaye imbaraga zo gukora ibindi bitaramo byinshi kuko abantu banyotewe kumbona ndirimba indirimbo zanjye, kuko abenshi bazi izina ryanjye n'indirimbo zanjye ariko ntibazi isura yanjye.'

Akomeza ati 'Abandi bazi isura yanjye ariko hari nk'indirimbo naririmbaga bazizi, ariko batazi nyirazo ngo ni njye.'

Muri iki gitaramo, uyu muhanzi yaririmbye indirimbo zigize album ye. Yungamo ati 'Kuko iki gitaramo intego yacyo kwari ukumenyekanisha album yanjye mu bantu, kandi byagenze neza ku nshuro ya mbere.'

Karigombe yashimye 'Mukuru we' Bull Dogg ku bwo kumufasha gutangiza urugendo rw'ibi bitaramo, bigamije kumenyekanisha album ye.

Ati 'Ndashimira mukuru wanjye Bull Dogg wemeye kumfasha muri iki gitaramo, kuko twakoreye i Kanombe ku ivuko rye, byari byiza cyane, ndanashimira abantu bose baje kudushyigikira.' 


Karigombe yatangije ibitaramo bigamije kumenyekanisha album ye 'Ikirombe cya Karigombe' 

Bull Dogg yaririmbye nyinshi mu ndirimbo ze zakunzwe, afasha Karigombe kwigaragariza abafana be 

Karigombe yavuze ko yatekereje gukora ibi bitaramo, mu rwego rwo kumenyekanisha ibihangano bye 


Bull Dogg yafashije abatuye i Kanombe kwizihirwa na 'Weekend' 

Karigombe yavuze ko benshi bazi indirimbo ze ariko hari abatamubona


KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'IMVURURU MU MUTWE' YA KARIGOMBE

">



Source : https://inyarwanda.com/inkuru/126722/karigombe-yifashishije-bull-dogg-mu-gutangiza-ibitaramo-bimenyekanisha-album-ye-amafoto-126722.html

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)