Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri,tariki ya 21 Werurwe 2023, nibwo hagaragaye ko urusengero nkomatanyo byagaragaye ko rwibwe n'abajura.
Uru rusengero rugizwe n'inyubako imwe ikorerwamo n'amatorero atatu(3) ya Restoration Church, itorero rya Anglican,na Zion temple aho bagenda bahana amasaha yo guterana .
Hakizimana Pacifique,umuyobozi w'itorero rya Evangilic restoration church Rubengera, niwe mushumba twahasanze muri batatu basengera aha.
Aganira n'Umuryango.rw yagize ati: "Mu gitondo nibwo twamenye ko badusahuye batwaye intebe nshya twari tumaze iminsi mike tuguze, 72, imwe twayiguze ibihumbi 7 ndetse banatwara bafure (speakers) ebyiri, imikeka ibiri, microfone sans files ebyiri zifite agaciro k'ibihumbi 80 FRW ,ndetse na ka matela gatoya.
RIB yahageze ndetse n'ubuyobozi,wenda reka turebe ko hari icyo badufasha."
Umunyamakuru wa Umuryango.rw amubajije niba bataragize uburangare kuko bafungishaga akagufuri gato nta serire iriho kandi harimo ibintu by'agaciro.
Uyu yemeye ko barangaye kuko umuzamu Bari bafite yagiye bagatinda kuzana undi.
Bamwe mu baturage baturiye uru rusengero batunga agatoki aba pasteri bahasengera .
Umwe utashatse ko dutangaza amazina ye yagize ati:"biriya bintu byapakiwe mu modoka iyo aba ari ibisambo bisanzwe byari gutwara bafure.Bigaragara ko umuntu wabitwaye ntacyo yikangaga,buriya ni umwe muri bo wigiriye gushinga urusengero ahandi .
Habimana Viateur,Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Akagali ka Kibirizi uru rusengero ruherereyemo, yabwiye Umuryango.rw ko baje bahurujwe n'umwe mu ba Pasiteri bagasanga koko bibwe .
Ati "Nibyo Koko twasanze baciye ingufuri.Twazanye na RIB ngo iperereza ritangire ariko nabo bagize uburangare,nta na serire yarimo, n'akagufuri gato baciye.
Ahantu hari ibintu by'agaciro karenga miliyoni ugakingisha akafuri nka kariya?.Reka dukomeze dushakishe wenda Hari icyo turi bugereho."
Muri uyu murenge hasanzwe hamenyerewe ubujura bwo gushikuza amasakoshi n'amatelefone ariko ni ubwambere bibye urusengero.
Sylvain Ngoboka
Umuryango.rw
Source : https://umuryango.rw/amakuru/mu-rwanda/umutekano/article/karongi-abajura-bibye-urusengero-bararweza