Mu mezi ane ashize nibwo ubwiherero bwabaga ku biro by'aka kagari bwahirimye. Kuva icyo gihe umuntu ukeneye kwiherera ari kuri aka kagari abura aho yiherera bikaba ngombwa ko bamwohereza gutira ubwiherero ku kigo Nderabuzima cya Bubazi.
Nyiraneza Dorothée utuye muri aka kagari, yavuze ko rwiyemezamirimo wari waratsindiye isoko ryo kubaka ubwiherero yabwubatse nabi imvura iguye burahirima.
Ati 'Yabwubakishije amatafari adakomeye imvura iguye burahirima. Imbogamizi bitugiraho iyo twagiye gusaba serivise ni uko tubura aho twiherera twababaza ubwiherero bakatwohereza ku ivuriro. Ni ikibazo kujya gutira.'
Habimana Pierre, avuga ko iyo bagiye kuri aka kagari mu nama cyangwa gusaba serivise bibagora kubona aho biherera.
Ati 'Ubwari buhari bwarasenyutse. Icyo tubona ni uko bwari bwarubatswe nabi.'
Umuyobozi w'Akarere ka Karongi Mukarutesi avuga ko bidakwiye ko haba hari akagari kadafite ubwiherero, aho yijeje abaturage ko iki kibazo agiye kugikurikirana kigakemuka vuba.
Ati 'Ntabwo bikwiye ko hari akagari kabaho kadafite ubwiherero. Uretse n'ubwiherero buri mwaka dushyira mu ngengo y'imari inyubako z'utugari, bivuze ngo ahari inyubako haba hari n'ubwiherero.'
Inzego z'ibanze zifite mu nshingano gushishikariza abaturage kugira ubwiherero bwujuje ibisabwa. Kuba akagari kaba kadafite ubwiherero byabangamira abayobozi b'inzego z'ibanze mu bukangurambaga bwo gushishikariza abaturage kubaka ubwiherero bwujuje ibisabwa.
Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-babangamiwe-n-ibiro-by-akagari-bitagira-ubwiherero