Karongi: Habonetse umurambo watemwe mu mavi - #rwanda #RwOT

webrwanda
0

Uyu murambo wabonetse mu mudugudu Kavumu akagari ka Bubazi mu gitondo cyo kuri uyu wa 28 Werurwe 2023.

Saa kumi n'ebyiri za mu gitondo nibwo abaturage bahamagaye ubuyobozi bavuga ko babonye umurambo mu rutoki.

Ababonye uyu murambo bavuga ko uwishwe yatemwe mu mavi, ku maguru no mu misaya ndetse ko iruhande rwe hari umufuka n'itindo bikekwa ko ariyo yakoreshejwe mu gucukura inzu y'umuturage wo muri aka gace.

Nyiransabimana Stephanie uri mu babonye uyu murambo yagize ati "Hari ahantu baraye bacukuye inzu y'umuturage bashaka kuhiba turakeka ko uwishwe ashobora kuba ari umwe muri abo".

Inzego z'umutekano zageze aho iki cyaha cyabereye ziganiriza abaturage.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Akarere ka Karongi, Karangwa James yasabye abaturage kurushaho kwicungira umutekano, gukaza amarondo no gutangira amakuru ku gihe.

Ibi bibaye mu gihe hashize iminsi mu karere ka Karongi hagaragara ibibazo by'ubujura bwo gucukura inzu, kwambura abantu amaterefone n'amasakoshi, no kwiba amatungo n'imyaka mu mirima.

Uwishwe akomoka mu murenge wa Rugabano, ariko yari atuye mu murenge wa Bwishyura.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro Bikuru bya Kibuye gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa.

Umurambo wabonetse mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri



Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/karongi-habonetse-umurambo-watemwe-mu-mavi

Tags

Post a Comment

0Comments

Post a Comment (0)